Umutingito udakabije wumvikanye mu Rwanda, Uganda, DR Congo

ibice umutingito wagaragayemo cyane cyane mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, umutinginto udakanganye watitije ibice bitandukanye by’u Rwanda, Uganda no mu Burasirazuba bwa DR Congo.

ibice umutingito wagaragayemo cyane cyane mu Rwanda.

ibice umutingito wagaragayemo cyane cyane mu Rwanda.

Abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bagaragaje ko i Kigali, Musanze, Rwamagana n’ahandi hanyuranye bumvise uyu mutingito ku bihe bitandukanye, bamwe baravuga hafi saa moya, abandi hafi saa mbiri, abandi hafi saa tatu, gusa wumvikanye.

Urubuga rukurikirana iby’imitingito, earthquake-report.com ruravuga ko uyu mutingito wari ku gipimo cya ‘Magnitude’ cya 5.3, ndetse ngo ukaba watangiriye (Hypocenter) mu bilometero 10 hagati mu kiyaga cya Edward kiri hagati ya DR Congo na Uganda.

Abaturage bakaba cyane cyane bo mu Mujyi wa Kigali banditse kuri uru rubuga ko bumvise umutingito ariko ntabyo wangije kuko utari ukakaye.

Bati “Wamaze nk’umunota cyangwa ibiri ariko wari woroheje,… Nubwo wari woroheje ariko wari ku rwego rwo kunkangura, ariko hafi yanjye ntaho numvise hari icyo wangije,…Numvise intebe yizunguza” Uni ati “

Muri rusange hirya no hino ku isi, cyane cyane ku mugabane wa America hakaba humvinye umutingito ariko udakabije cyane.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vitSjs

No comments:

Post a Comment