Burundi: Habaye imirwano ikomeye ku Kiyaga cya Rusizi

Mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, abaturage bo muri Komini ya Gihanga mu nkengero z’ikiyaga cya Rusizi kiri mu ishyamba rya Rukoko, bazindukanye ubwoba bwinshi bitewe n’urusaku rw’imbunda rwumvikanaga ruturuka ku Kiyaga cya Rusizi ku mupaka w’u Burundi na Congo ndetse abakorera muri icyo gice bakaba batashoboye no gusohoka mu nzu.

Iyi nkuru iravuga ko abarobyi bakorera imirimo yabo ku Kiyaga cya Rusizi ku mupaka w’u Burundi na Congo, bahise bahunga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Nyakanga bitewe n’izo mbunda zumvikanaga. Bavuga ko zavugiraga ku ruhande rwa Congo kubera ubwoba bagahita bata ibyabo byose mu kiyaga bagakiza amagara.

Abari mu ishyamba cyimeza rya Rukoko nabo bahise barivamo. Urubuga UBMNews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruravuga ko mu mirwano ikunze guhuza imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Congo n’igisirikare cya Congo, igisirikare cy’u Burundi gikunze gufatanya na FARDC mu buryo bw’ibanga mu kurwanya imitwe y’abarundi irwanya ubutegetsi.

Ni muri urwo rwego bivugwa ko urusaku rw’imbunda rwumvikanye muri Congo rwumvikanye no ku ruhande rw’u Burundi, ariko kugeza ubu igisirikare cy’iki gihugu kikaba kitaremeza niba habaye imirwano cyangwa ntayabaye ngo hanavugwe n’ababa bayiguyemo.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2uQ9u7z
via IFTTT

No comments:

Post a Comment