Urubyiruko rw’i Wawa rwahawe Site y’Itora yihariye

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Urubyiruko ruri kugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa ndetse n’abakozi babashinzwe, bose hamwe basaga ibihumbi bine (4 000) bahawe Site y’itora yihariye bazakoresha batora Perezida wa Repubulika kuwa gatanu.

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Kuva mu 2010, n’ubundi urubyiruko ruba ruhagororerwa n’abakozi b’ikigo cya i Wawa baratora, gusa ngo ubundi wasangaga batorera hamwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Bigabiro ikirwa  cya i Wawa kibarizwamo, gusa mu matora y’uyu mwaka bahawe Site yabo yihariye.

Niyongabo Nicolas, uyobora w’ikigo cy’urubyiruko cy’i Wawa (ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu) yabwiye Umuseke ko urubyiruko ruri kugororerwa i Wawa kimwe n’abandi baturage bose bazitabira amatora.

Yagize ati “Komisiyo y’igihugu y’Amatora yadushyiriyeho icyumba cy’itora, site y’itora kimwe n’ahandi hirya no hino.”

Niyongabo avuga ko biteze ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora izabaha ababafasha gutoresha bazaturuka hanze y’ikirwa, kimwe n’uko ngo bashobora gutoranya urubyiruko rushobora kubafasha, kandi ngo n’urubyiruko ruhari ruhawe amahugurwa rufite ubushobozi bwo gutoresha neza.

Nubwo abari ku kirwa cy’i Wawa ngo batagerwaho na gahunda zo kwamamaza ngo bamenye neza imigabo n’imigambi y’abiyamamaza, ngo bagerageza gukurikira televiziyo n’ibindi bitangazamakuru, kandi na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanagiye yo kubigisha uburyo amatora ateganyijwe.

Gusa, ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro babarizwamo bwabamenyesheje ko RPF-Inkotanyi izajya kwamamazayo, gusa ngo nta gahunda y’undi mukandida bafite uzajyayo kwiyamamaza.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wdZZwN

No comments:

Post a Comment