Impuguke mu by'Ikoranabuhanga ry'Amatora Yishwe muri Kenya

Leta ya Kenya yemeje amakuru y’urupfu rwa Chris Musando, wari ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga n’itumanaho muri komisiyo y’igihugu y’amatora. Uyu yishwe iminsi 8 gusa mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya. Wafula Chebukati, Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yavuze ko bigaragara ko Msando yakorewe iyica rubozo, akavuga ko hakwiye kumenyekana uwariwe wese wamwishe. Yasabye abakozi b’iyi komisiyo gukomeza akazi mu mutuzo, anasaba leta kubakariza umutekano. Biracyekwa ko Musando yishwe azira kuba inzobere mu buryo bwari kuzakoreshwa mu kubarura amajwi muri aya matora. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko Perezida Uhuru Kenyatta ashobora kuziba amajwi. Amatora aheruka mu mwaka w’2007, yabayemo imvururu zahitanye abantu basaga 1100 mu gihugu hose.

from Voice of America http://ift.tt/2vb96kZ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment