IKINYOMA, kimwe mubyo Kagame yerekanye gitandukanya FPR n'abandi bayoboye igihugu mbere yayo

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye abanya Gakenke ko FPR Inkotanyi yazanye impinduka mu Rwanda zirimo kurwanya ikinyoma cyari cyarimitse mu gihugu mu bayobozi ba cyare.

Ibi Paul Kagame yabivuze mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gakenye ashimangira ko FPR yazanye impinduka mu Rwanda ziyobowe no kwamagana ikinyoma.

Ati :”Bantu ba Gakenke turi mu gihe no mu gikorwa cyo kwamamaza kiganisha mu matora yo ku itariki 4 z'ukwezi kwa 8 ariko nagirango mbabwire ngo impinduka FPR yazanye mu Rwanda ibyo bikorwa bikorwa ku bundi buryo kandi by'ubudasa abandi hari ubwo babikora ukundi twe dufite ubudasa bwacu.

Ubudasa mvuga aho tuvuye n'aho tugeze n'inzira dushaka gukomeza niyo twiyamamaza niyo turi mu bikorwa by'amatora twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko tubizi uko biribyo . Ibyakozwe bavuze nibyo si ukubeshya nta ari ugukabya ibyasezeranyijwe bavuze nabyo si ugukabya.”

Yakomeje agira ati :”Ntabwo twaza hano tubasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR tubasezeranya ibyo tutazakora ntabwo twaza kubabwira ibitazakorwa. Ibyo rero nabyo ni impinduka, abantu bifuza kugera kuri byinshi ikidutandukanya cyera nta byakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranye ibintu batazakora ,hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu kandi uziko utazabikora imyaka ikaba 5 ikaba 10 igashira ntibikorwe.”

Yongeyeho ati:”Ariko urugero ariya mashanyarazi bavugaga 20 ku ijana ni macye ariko ni 20 ku ijana yavuye ku busa ariko ni urugero rw'ibishoboka ni ukuvuga ngo ejo tuzaba turi kuri 50 ku ijana bucye 80 bucye ijana ku ijana . Nibyo bitwara igihe, amikoro n'ubushake ariko ibyo byose ndizera ko tubifite.”

Yavuze ko iyo abantu bafite ubushake bakanakorera hamwe ndetse bagahitamo ibyo bakora n'uko babikora neza nta kidashoboka ati :” nta ntambara yadutera ubwoba”

Yababwiye ko amateka mabi bashaka kuyasiga inyuma bagateza imbere igihugu cyabo nk'uko bikwiye, yababwiye ko indi mpinduka yazanywe na FPR ari ukumvisha abantu ko gutera imbere kwabo aribo babifitemo uruhare ntawundi uzabibakorera. Yavuze ko abandi baza batera inkunga ariko abo bigomba guheraho aribo banyiri ubwite.

Ati :” iyo myumvire rero yo kugira ikintu icyawe ukagikorera ,ukakirinda ni politike nziza n'abandi bakeneye, naho politike iza ikabwira abanyarwanda ikabwira abanya Gakenke ati dore uko mugomba kubaho dore ukwiye kubayobora nitwe tugomba kumubashakira ibyo byarabaye ari hano mu Rwanda ari n'ahandi hirya no hino. Ariko nusubize amaso inyuma urebe ari u Rwanda ari Afurika turi ahantu hatadushimishije duhora dushaka kuhava nonese abo iyo baza kuba badushakire ineza ntibaba baratugejeje aho bageze nabo.”

Yababwiye ko itariki 4/8 ivuze ko ati igihe abanyarwanda bazavuga icyo bashaka kuvuga n'icyo bashaka kugeraho. Yababwiye ko aribo bazafasha uwo bazaba bahisemo kuko ntacyo azageraho atari kumwe n'abo . bahise bagira bati” tuzafatanya, tuzafatanya…” nawe ati “ahaaa ni icyo nashakaga”



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vlng3L
via IFTTT

No comments:

Post a Comment