Uganda igiye gukurikiranira hafi amatora yo mu Rwanda na Kenya kubera ingaruka yayigiraho

Abayobozi b’igihugu cya Uganda baravuga ko bari gukurikiranira hafi ibijyanye n’amatora yenda kuba mu bihugu by’ibituranyi, Kenya n’u Rwanda, aho ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko inama yo mu cyumweru gishize yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, amatora yo muri ibi bihugu yari mu bintu by’ingenzi byizweho bitewe n’ingaruka amatora yo muri Kenya ashobora kugira kuri Uganda mu gihe yakongera kuvukamo amakimbirane.

Iki kinyamakuru kikaba kivuga ko Minisitiri w’Intebe wa Uganda yavuze ko igihugu cye cyizeye ko amatora yo muri Kenya azagenda neza ku bw’inyungu z’akarere.

Minisitiri w’imibanire mpuzamahanga wa Uganda, Okello Oryem avuga ko kuri ubu biteguye ikintu cyose cyavuka nyuma y’aho mu 2007 ngo Uganda yahuye n’ingaruka z’imvururu y’amatora yo muri Kenya zaguyemo Abanyakenya basaga 1,000.

Muri ayo makimbirane yo muri Kenya yakurikiye amatora, ngo byibuze abacuruzi 16 b’Abagande n’Abanyarwanda bahombye miliyoni 47$ na n’ubu bagisaba guhabwa impozamarira, nyuma yo kwangiza amakamyo y’ibicuruzwa byabo.

Amatora yo muri iki gihugu cya Kenya akunze kurangwa n’umwuka mubi ushingiye ku moko, bigatuma amatora yo muri iki gihugu aba ahanzwe amaso n’Isi yose n’akarere. Aya matora yo muri Kenya ateganyijwe kuwa 08 Kanama, akazaba ahanganyishije abakandida babiri b’ingenzi, Raila Odinga na Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amatora ateganyijwe kuwa 03 no kuwa 04 Kanama, aho abakandida bazaba bahanganye ari batatu ariko ab’ingenzi akaba ari umukandida wa RPF-Inkotanyi, Paul Kagame ndetse n’umukandida w’ishyaka Green Party, Frank Habineza.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2hflzP0
via IFTTT

No comments:

Post a Comment