“Nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”, indirimbo igezweho muri Kampala

Amatora yo mu Rwanda arashyushye kugeza no mu bihugu by’ibituranyi. Abatuye Old Kampala ahategerwa zimwe mu modoka ziza mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu ushize baraye bumva amajwi n’umudiho, baririmba ngo “nda ndambara yandera ubwoba ndi kumwe nawe”.

Iyi ni indirimbo yaririmbwe n’abagoyi batuye imirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero ubwo bakiraga umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.

Bamubwiraga ko batekanye nta ntambara batinya bari kumwe nawe, ariko bakabivuga mu kigoyi. Umukandida Kagame nawe yunzemo ati, “nanjye nta ntambara yantera ubwobwa ndi kumwe namwe”, ashimangira ko ubumwe bw’Abanyarwanda nta wabumeneramo ngo ahungabanye umutekano warwo.

Mu mujyi wa Kampala hari uduce twinshi tugaragaramo amabendera ya FPR Inkotanyi yamamaza Kagame. Usibye Old Kampala ahakunze kugaragara abanyarwanda bateze imodoka, hari na Kabaragara, Zana na Nakurabye, aho hose niko uhabona abantu bambaye ibirango by’umuryango FPR Inkotanyi wo mu Rwanda.

Umwe mu barimo babyina Nda ndambara yandera ubwoba, avuga ko bari bavanze n’abagande ndetse na bake mu banyekongo, “basirimba abandi badingisa”. Ngo iyi bayiririmba nka korasi(inyikirizo), ubundi bagashyiramo ibitero birata ubutwari bwa Kagame, yagaragaje mu Rwanda, Uganda na Kongo.

Uganda ituwe n’Abanyarwanda benshi mu bice binyuranye by’umujyi wa Kampala, ndetse hari n’abari mu cyaro.

Ibice bya Kiboga na Mubende, ndetse na Mpororo ugaruka Ntungamo nabyo ngo birimo Abanyarwanda benshi biteguye gutora Kagame, gusa ngo bakabangamirwa no kuba ahatorerwa ari hamwe: kuri Ambasade y’u Rwanda i Kampala. Bamwe muri bo bakaba basanga bazaza gutorera mu Rwanda.

Komisiyo y’amatora ivuga ko Ambasade ariyo ifite inshingano zo kongera ibiro by’itora ikurikije uko aho iri hareshya, nyuma ikabwira NEC ikoherezayo ibikoresho. Bukasa Moise ushinzwe itumanaho ati, “muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho bamaze kugaragaza amasite mashya, bakurikije uko imijyi yabo ingana n’abanyarwanda bariyo, ubwo na Uganda niko byagombye kugenda”.

Ku rubuga rwa Tweeter, Bwiza.com yabajije ambassade y’u Rwanda muri Uganda uko babona iki kibazo, hategerejwe igisubizo.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Karegeya Jean Baptiste

 



from bwiza http://ift.tt/2uQI9Rk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment