Nizeyimana Mirafa, Kayumba Soteri na Mico Justin ku muryango wa APR FC

Abasore batatu bashobora kugurwa miliyoni 8 buri umwe

Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo APR FC itangaze abarangije amasezerano yarekuye, inatangire gusinyisha abakinnyi bashya bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino. Mico Justin na Nizeyimana Mirafa ba Police FC na Kayumba Soteri wari kapiteni wa AS Kigali bashobora kuba bamwe muri abo.

Abasore batatu bashobora kugurwa miliyoni 8 buri umwe

Abasore batatu bashobora kugurwa miliyoni 8 buri umwe

Ubuyobozi bwa APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize w’imikino bwatangaje ko buzatangira gusinyisha abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abasanzwe nyuma y’amatora ya perezida wa repubulika ateganyijwe tariki 4 Kanama 2017.

Kuba iyi kipe y’ingabo yaratinze kwinjira ku isoko ryo kugura no kugurisha bishobora gutuma igura abakinnyi basanganywe amasezerano mu makipe yabo.

Iyi kipe kandi igomba gusimbuza zimwe mu nkingi za mwamba zayo zamaze kubona amakipe yo hanze. Harimo Michel Rusheshangoga wagiye muri Singida United yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Pappy wagiye muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarusm, na Bizimana Djihad bivugwa ko azajya gukina muri VfL Bochum  yo mu kiciro cya kabiri mu Budage.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko bamwe mubo APR FC yifuza gusimbuza abakinnyi bayivuyemo harimo babiri ba Police FC barimo Mico Justin ushobora kongera imbaraga mu busatirizi. Akazerekanwa ku mugaragaro ari kumwe na Nizeyimana Mirafa ushobora gusimbura Bizimana Djihad kuko bombi bakina hagati mu kibuga.

APR FC kandi irifuza kapiteni wa AS Kigali Kayumba Soteri ubu uri mu ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu musore waje mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza kurusha abandi mu mwaka ushize w’imikino ashobora gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni umunani. Hakabamo ubwumvikane kuri AS Kigali yari asigajemo amasezerano y’umwaka umwe, kuko nayo yatwaye Ngandu Omar wari usigaje umwaka w’amasezerano muri APR FC.

Bivugwa ko aba basore bose bazatangwaho ‘recruitement’ ya miliyoni umunani bagafata umushahara w’ibihumbi 500 frw.

Kayumba Soteri na Mico Justin basanzwe bahurira mu ikipe y'igihugu Amavubi bashobora kwisanga bakinana umwaka utaha

Kayumba Soteri na Mico Justin basanzwe bahurira mu ikipe y’igihugu Amavubi bashobora kwisanga bakinana umwaka utaha

Nizeyinana Mirafa na Mico Justin bashobora gukinira APR FC umwaka utaha w'imikino

Nizeyinana Mirafa na Mico Justin bashobora gukinira APR FC umwaka utaha w’imikino

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2vXKtpz

No comments:

Post a Comment