Kagame arasobanura aho atandukaniye n’abaperezida bamubanjirije

Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya Gatatu yabwiye Abanyagakenke ko FPR-Inkotanyi yazanye umuco wo kuvugisha ukuri utarabagaho mbere.

Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba kuri uyu wa 31 Nyakanga, yavuze ko iyo yiyamamaza yirinda kubeshya abaturage ibyo atazabakorera.

Murebwayire Christine, umugore wikorera, yari amaze gusobanura byinshi Gakenke ikesha Kagame, birimo amazi meza n’inganda zirimo 14 zitunganya umusaruro wa kawa.

“No mu matora iyo twiyamamaza twe ntabwo tujya tubeshya, tuvuga ibintu uko tubizi, uko biri biri, ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ku byo tuzabakorera tutazakora, ntibishoboka!”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, Kagame Paul yagarutse ku mateka ya mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi mu 1994, avuga ko abategetsi bícyo gihe rwizezaga rubanda ibyo batazakora.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2wdRJNm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment