Manchester United kuri ubu iri mu byishimo bidanzwe nyuma yo kwibikaho umukinnyi ukomeye(reba hano)

Burundi: Habaye imirwano ikomeye ku Kiyaga cya Rusizi

Mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, abaturage bo muri Komini ya Gihanga mu nkengero z’ikiyaga cya Rusizi kiri mu ishyamba rya Rukoko, bazindukanye ubwoba bwinshi bitewe n’urusaku rw’imbunda rwumvikanaga ruturuka ku Kiyaga cya Rusizi ku mupaka w’u Burundi na Congo ndetse abakorera muri icyo gice bakaba batashoboye no gusohoka mu nzu.

Iyi nkuru iravuga ko abarobyi bakorera imirimo yabo ku Kiyaga cya Rusizi ku mupaka w’u Burundi na Congo, bahise bahunga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Nyakanga bitewe n’izo mbunda zumvikanaga. Bavuga ko zavugiraga ku ruhande rwa Congo kubera ubwoba bagahita bata ibyabo byose mu kiyaga bagakiza amagara.

Abari mu ishyamba cyimeza rya Rukoko nabo bahise barivamo. Urubuga UBMNews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruravuga ko mu mirwano ikunze guhuza imitwe y’inyeshyamba ikorera muri Congo n’igisirikare cya Congo, igisirikare cy’u Burundi gikunze gufatanya na FARDC mu buryo bw’ibanga mu kurwanya imitwe y’abarundi irwanya ubutegetsi.

Ni muri urwo rwego bivugwa ko urusaku rw’imbunda rwumvikanye muri Congo rwumvikanye no ku ruhande rw’u Burundi, ariko kugeza ubu igisirikare cy’iki gihugu kikaba kitaremeza niba habaye imirwano cyangwa ntayabaye ngo hanavugwe n’ababa bayiguyemo.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2uQ9u7z
via IFTTT

Ubushinwa ngo burambiwe ubusabe bw' Amerika n' u Buyapani

Ubushinwa bwatangaje ko burambiwe ubusabe bwa Leta zunze ubumwe z'America n'Ubuyapani mu kurwanya korea ya ruguru ikomeje kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.
Reuters ibiro ntaramakuru by'Abongereza bivuga ko kuri uyu wa Mbere aribwo Ubushinwa bwasubije perezida wa Leta zunze ubumwe z'America, Donald Trump, wari wanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Ubushinwa bumutengushye nyuma y'uko bwari bwatangaje ko ibibazo bya Koreya ya ruguru bitazamukiye mu Bushinwa ahubwo bireba impande zose (...)

- Amakuru

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uPE55i
via IFTTT

VIDEO: Ababyeyi n'abayobozi banyuzwe n'abana bazi gucunda, gusya, kwenga, gusekura...

Mu mudugudu wa Kabasanza, mu kagari ka Gihara ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ni hamwe mu duce turi mu nkengero z'umujyi wa Kigali, ahp usanga hagaragara nk'aho umujyi wagiye wagukira. Ni agace gatuwe ahanini n'abahoze bari mu mujyi wa Kigali, bakomeza kuhimukira bakahubaka amazu agezweho. Bishobora gutangaza benshi kumva umwana wo muri aka gace ufite imyaka iri hagati y'8 na 12, asobanukiwe umuvure, inzindaro, kwenga, ingasire, urusyo, umutozo, injishi n'ibindi bizwi cyane mu muco gakondo w'abanyarwanda.

Ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, ishuri riherereye muri aka gace ryitwa Top Care Academy School, ryakoze ibirori byari bijyanye no gushyigikiriza abanyeshuri indangamanota zabo z'igihembwe cya kabiri. Muri ibi birori, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ay'incuke bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo asanzwe ababyeyi barabishima, ariko bageze ku bumenyi buhambaye bafite mu bijyanye n'umuco gakondo ababyeyi birabarenga, abayobozi bari bahari barimo n'abashinzwe iterambere ry'uburezi bashimangira ko ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa n'inzego ziteza imbere uburezi ariko n'izishyigikira iterambere ry'umuco zikabigiramo uruhare.

Aba bana bagaragaje ubuhanga bafite mu kubyina imbyino gakondo

Muri ibi birori, abana bari bazanye umuvure, inshinge n'ibitoki maze berekana uko abanyarwanda bengaga, bafata isekuru n'umuhini berekana uko basekuraga, bafata igisabo babuganizamo amata berekana uko bacundaga, bafata urusyo n'ingasire berekana uburyo gusya byakorwaga, ibi byose bakabikora imbonankubone bakoresheje ibikoresho byabugenewe, bisigaye biboneka hacye cyane nabwo mu bice byo mu cyaro.

Aba bana bagaragaje ubuhanga n'ubumenyi bafite mu bijyanye n'umuco

Ababyeyi bari batumiwe muri ibi birori kimwe n'abayobozi, bagaragaje ko ari igitangaza kubona abana bazi kuvuga neza amagambo y'igikeshamvugo n'ikibonezamvugo agora benshi mu bakuru, bashimira cyane ubuyobozi bwa Top Care Academy School bwabonye ko bidahagije gutanga ubumenyi busanzwe gusa, bagashyiraho n'uburyo bwo gutoza umuco abana barerera kuri iri shuri ryigenga ririmo kugaragaza iterambere rigaragara mu gutanga ubumenyi n'uburezi bufite ireme.

Abarimu bigisha aba bana bashimiwe cyane umuhate no kwitanga bagira mu gutanga uburezi bufite ireme

Uyu ni umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge, wagaragaje ko ubusanzwe abana bo mu bice by'umujyi no mu nkengero zawo nta by'umuco bakunze kumenya

REBA AMA VIDEOS UKO BYARI BYIFASHE HANO:



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2uSPos0
via IFTTT

Kagame yavuze ko ibyo FPR yizeza abaturage izabikora ashimangira ko itajya yirarira

Ibi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yari yakomereje mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, aho yari yahuye n'ibihumbi by'abaturage bari bazindukiye ku kibuga cya Nemba mu murenge wa Nemba kugirango bamushyigikire banumve imigabo n'imigambi abafitiye muri manda ari kwiyamamariza.

Kagame yabwiye abaturage bo muri Gakenke amashanyarazi mu myaka irindwi yavuye kuri 0% ubu akaba ageze ku kigero cya 20% ariko avuga ko bidahagije ko urugamba rugikomeje. Yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere aziyongera, intego akaba ari uko buri muturage agerwaho n'ibikorwaremezo 100%.

Umukuru w'igihugu yavuze ko ibyo yijeje abaturage ba Gakenke ndetse n'Abanyarwanda muri rusange bizashyirwa mu bikorwa kandi vuba, anashimangira ko iyo FPR yiyamamaza itavuga ibyo itazakora cyangwa ngo ikabye.

Yagize ati “Impinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda, ibyo bikorwa byose ni ubudasa. Twe dufite ubudasa bwacu, ubudasa mvuga, bugaragarira aho tuvuye n'aho tugeze, n'inzira dushaka gukomeza.N'iyo twiyamamaza twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibiri byo. Ibyakozwe byavuzwe nibyo nta gukabya nta kubeshya.N'ibyasezeranyijwe bizakorwa nabyo nibyo nta gukabya.”

Yunzemo ati “Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR hanyuma ngo ntibizakorwe, ibyo nabyo ni impinduka. Igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi. Ikidutandukanya kera nta byakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu uziko utazabikora imyaka ikaba 10, ikaba ingahe.”

Afatiye urugero ku bigaragarira amaso bimaze kugerwaho mu gihe gito yashimangiye ko n'ibisigaye nabyo bizagerwaho mu gihe Abanyarwanda bazashyira hamwe bagakorera hamwe nta numwe usigaye inyuma.

Ati “Reba amashanyarazi kugera kuri 20% bivuye ku busa, ariko aho biva ni urugero rw'uko bishoboka. Bitwara igihe bitwara amikoro ariko bitwara no gukora,ubufatanye n'ubushake kandi nizeye ko tubifite.Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora n'uburyo babikoramo neza nta kidashoboka. Nta ntambara yantera ubwoba.”

Umukuru w'igihugu kandi yanibukije abaturage ba Gakenke ko gutera imbere dasaba guhora uteze amaboko ndeste anabasaba guhindura imyumvire bakamenya kugendera kuri politike yo kugira ibintu ibyabo bakabirinda maze bakanirinda abashaka kubagenera uburyo babaho.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vcU3Y1
via IFTTT

Kagame yavuze ko ibyo FPR yizeza abaturage izabikora ashimangira ko itajya yirarira

Ibi Kagame yabigarutsehokuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yari yakomereje mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke, aho yari yahuye n'ibihumbi by'abaturage bari bazindukiye ku kibuga cya Nemba mu murenge wa Nemba kugirango bamushyigikire banumve imigabo n'imigambi abafitiye muri manda ari kwiyamamariza.

Kagame yabwiye abaturage bo muri Gakenke amashanyarazi mu myaka irindwi yavuye kuri 0% ubu akaba ageze ku kigero cya 20% ariko avuga ko bidahagije ko urugamba rugikomeje. Yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere aziyongera, intego akaba ari uko buri muturage agerwaho n'ibikorwaremezo 100%.

Umukuru w'igihugu yavuze ko ibyo yijeje abaturage ba Gakenke ndetse n'Abanyarwanda muri rusange bizashyirwa mu bikorwa kandi vuba, anashimangira ko iyo FPR yiyamamaza itavuga ibyo itazakora cyangwa ngo ikabye.

Yagize ati “Impinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda, ibyo bikorwa byose ni ubudasa. Twe dufite ubudasa bwacu, ubudasa mvuga, bugaragarira aho tuvuye n'aho tugeze, n'inzira dushaka gukomeza.N'iyo twiyamamaza twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibiri byo. Ibyakozwe byavuzwe nibyo nta gukabya nta kubeshya.N'ibyasezeranyijwe bizakorwa nabyo nibyo nta gukabya.”

Yunzemo ati “Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR hanyuma ngo ntibizakorwe, ibyo nabyo ni impinduka. Igihugu, abantu bifuza kugera kuri byinshi. Ikidutandukanya kera nta byakorwaga ariko noneho byagera igihe kimwe abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe hari no kubisezeranya abantu uziko utazabikora imyaka ikaba 10, ikaba ingahe.”

Afatiye urugero ku bigaragarira amaso bimaze kugerwaho mu gihe gito yashimangiye ko n'ibisigaye nabyo bizagerwaho mu gihe Abanyarwanda bazashyira hamwe bagakorera hamwe nta numwe usigaye inyuma.

Ati “Reba amashanyarazi kugera kuri 20% bivuye ku busa, ariko aho biva ni urugero rw'uko bishoboka. Bitwara igihe bitwara amikoro ariko bitwara no gukora,ubufatanye n'ubushake kandi nizeye ko tubifite.Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora n'uburyo babikoramo neza nta kidashoboka. Nta ntambara yantera ubwoba.”

Umukuru w'igihugu kandi yanibukije abaturage ba Gakenke ko gutera imbere dasaba guhora uteze amaboko ndeste anabasaba guhindura imyumvire bakamenya kugendera kuri politike yo kugira ibintu ibyabo bakabirinda maze bakanirinda abashaka kubagenera uburyo babaho.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vdxGlz
via IFTTT

Abanyarwanda baba mu Misiri mu kwitura Kagame ineza yabagiriye

Abanyarwanda batuye mu Misiri bateranye ngo biture ineza bakorewe na Perezida Paul Kagame.

Bahuye mu mpera z’icyumweru gishize ngo bamushyigikire muri iyi minsi yo kwiyamamaza.

Bibutse igihe Kagame yabarokoye mu myigaragambyo yaberaga muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011 bakohererezwa indege ya RwandAir ikabatahana mu rwababyaye.

Niyigaba Abdoul Razaq wiga Masters muri Al Azhar University yibukije abanyamuryango ba FPR INKOTANYI bari bateraniye aho ngaho ko batagomba kwibagirwa iyo neza bagiriwe.

Yagize ati “Ni byinshi byiza twakorewe na Perezida Paul Kagame, hari ingero nyinshi zifatika dore ko kera Abanyarwanda bamwe ntibahabwaga amahirwe angana yaba mu kwiga cyangwa se mu mwanya itandukanye muri Leta ariko ubu ngubu Abanyarwanda bose ni bamwe ntawe ucyamburwa ubunyarwanda bwe bitewe n’aho avuka cyangwa uko asa rero kunga abantu ukabagira ikintu kimwe nta wundi wabikoze uretse Paul Kagame ni na yo mpamvu tugomba kumushyigira tukamutora FPR-INKOTANYI igakomeza kuba ubukombe.”

Yakomeje abibutsa ingorane bagize mu gihe cy’imyigarambyo mu mwaka wa 2011 aho bari bihebye ariko Paul Kagame arabatabara, dore ko ari cyo gihugu muri Afurika cyabikoze bibera urugero no ku yandi mahanga ko umunyarwanda aho ari hose afite agaciro yahawe n’igihugu cye ndetse n’ubuyobozi bwiza.

Dr Emmanuel Mutabazi yababwiye ko kuba muri FPR INKOTANYI ntako bisa, ko buri wese agomba guterwa ishema na byo.

Yagize ati “Njyewe ninjiye mu muryango wa FPR INKOTANYI mfite imyaka 11 icyo gihe niberaga i Bugande twari twarirukanwe mu gihugu cyacu twari twarihebye twifuza kuzagira amahirwe yo kuba twasubira iwacu kubera FPR yacu twarabigezeho”

“Uyu muryango ni ntakorwaho, iyo uwubamo nawe uba uri intakorwaho, ni umuryango wahariye kuzarengera u Rwanda no kurugeza ku iterambere rikomeye dore ko hari ibi byose mubona ubu tubigezeho ku bw’ingufu z’umusaza ndetse no ku bufasha bw’abanyarwanda.”

Ijambo ryo gusoza ryatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri Sheikh Habimana Saleh ashishikariza Abanyarwanda kuzaza ari benshi bagatora, ndetse yibutsa abari aho ko ari zo ngufu z’u Rwanda rw’ejo abibutsa ko aho baba hose bajye bazirikana ko u Rwanda rubatezeho byinshi.

 



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2w0KGbs
via IFTTT

Amerika Yafatiye Ibihano Prezida Maduro wa Venezuela

Reta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano Prezida Nicolas Maduro wa Venezuela, inyuma y’aho atunganirije amatora adaciye mu mategeko, y’abashingamateka, mu ntumbero yo gusubiramwo ibwirizwa shingiro. Ubutunzi bwose bwa Prezida Maduro, busanzwe buri muri Amerika bwafashwe, co kimwe n’ingingo yo kudasubira gukorana nawe igikorwa na kimwe. Steven Mnuchin, Umushikiranganji w’ikigega ca Reta hano muri Amerika yatangaje kur’uyu wa mbere, ku bijanye n’ivyo bihano, avuga ko Prezida Maduro atwaza igitugu abanyagihugu. Ivyo bihano bije bikurikira ivyari vyatangajwe mu ndwi iheze, vyahawe abategetsi bamwe bamwe b’Igihugu ca Venezuela, abubu co kimwe n’abahoze bajejwe amabanga muri kahise. Ishirahamwe ry’Ubumwe bw’Ibihugu vya Buraya rimenyesha naryo nyene ko ritazokwemera iyo nama nshingamateka nshasha. Ibindi bihugu vyiyamirije ivyavuye mur’ayo matora n’ibihugu vya Canada, Espagne hamwe n’ibihugu vyose biri mu karere ka Amerika bikoresha ururimi rw’ikilatini. N’aho bir’uko, Prezida Maduro avuga ko ivyo bihano ataco bivuze, na cane cane ivyatanzwe na Amerika, avuga ko ar’umwansi wa Venezuela. Reta ya Venezuela yemeza ko abantu baharugwa ku miliyoni umunani aribo bitabiye ayo matora. Ni mu gihe ivyigwa vyakozwe, vyari vyatangaje ko ibice mirongo indwi kw’ijana vy’abanyagihugu batemera ayo matora.  

from Voice of America http://ift.tt/2ueRNLz
via IFTTT

Kenya: Umwe mu Bategetsi ba CENI Yarishwe

Muri Kenya igipolisi catangaje ko kiri mu matohoza y’abishe umwe mu bategetsi b’umurwi ujejwe gutunganya amatora, Msando Christopher, yatowe ar’ikiziga kur’uyu wa mbere, mu gihe hasigaye iminsi mike ngw’amatora atangure. Mw’itangazo ryashizwe ahabona n’umukuru w’igipolisi muri Kenya, Joseph Boinnet, yatangaje ko Msando yatwawe mu bubiko bw’abitavy’Imana, k’umunsi wa gatandatu, ku nkengera z’igisagara ca Nairobi, yamara ko yagiye kumenyekana kur’uyu wa mbere. Boinnet avuga ko igipolisi gifata urwo rupfu nk’ikintu gikomeye, kandi ko gushik’ubu amatohoza kiriko kirakora ashobora kugishikana ku bakoze ubwo bwicanyi. Iryo tangazo ntirivuga imvo zatumye Msando yicwa. Christopher Msando yahora arongoye igisata kijejwe ubuhinga bwa none, m’umurwi ujejwe gutunganya amatora, CENI, akaba yar’asanzwe atahura cane ubuhinga buzokoreshwa mu matora ategekanijwe kuba mu ndwi iza.  Wafula Chebukati, umukuru w’umurwi CENI, avuga ko ata nkeka ko Msando yishwe, akavuga ko ikibazo ar’ukumenya igituma yishwe, n’uwamwishe. Abaserukira Ibihugu vya Amerika n’Ubwongereza muri Kenya, batangaje ko ibihugu baserukira bitewe amakenga menshi n’urwo rupfu, bamenyesha kandi ko bemeye gufasha mu gikorwa co gukora amatohoza kur’ubwo bwicanyi. 

from Voice of America http://ift.tt/2w0VS83
via IFTTT

RDC: Igipolisi Capfunze Abashika 50 Bari mu Myiyerekano

Muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo igipolisi cafashe abantu bashika kuri mirongo itanu m’uburaruko bushira ubuseruko bw’Igihugu, mu gihe hari imyiyerekano yatunganijwe n’umuhari w’urwaruka LUCHA. Abari mur’iyo myiyerekano basaba Reta gushira ahabona ikirangaminsi c’amatora, no gutunganya intonde z’abazotora, mur’uyu mwaka, nkuko biri mu masezerano. Abakoze iyo myiyerekano bari bugarije amabarabara makuru aja mu gisagara ca Goma, bakoresheje amabuye. Ahandi habaye imyiyerekano nk’iyo ni mu bisagara vya Bukavu, Butembo na Beni. Iyo myiyerekano ibaye inyuma y’iminsi mike Ishirahamwe Mpuzamakungu ONU rihamagariye Prezida Joseph Kabila gutunganya amatora imbere y’uko uyu mwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n'indwi uhera. Justin Muhirwa, umuvugizi w’umuhari LUCHA, usanzwe ufise abanywanyi bashika ku gihumbi, avuga ko umurwi CENI utegerezwa gutanga ikirangaminsi, ngo kuko gutora ar’uburenganzira bw’abanyagihugu. Prezida Kabila asanzwe yarahejeje ikiringo ciwe ca kabiri mu mpera z’umwaka uheze. Amasezerano ya politike, yateweko igikumu m’umwaka uheze akaba atamwemerera gusubira kwitoza, kiretse kurongora Igihugu gushika amatora atunganijwe.

from Voice of America http://ift.tt/2f3aDDm
via IFTTT

Episode 177: Sacha agarutse ibumuntu, Daddy amenya aho Angela yabaga

Buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho, ari nano nsubira muri bya bihe byajye na Sacha, agahinda gakomeza kwiyongera hashize akanya twumva mu cyumba cy’indembe ibintu bikomeje kuba ibindi Joy ubwoba bukomeza kumwica ariko nanjye nkomeza kumukomeza hashize akanya,

Joy-“Daddy! Ubu koko Sacha arabaho?”

Njyewe-“Humura rwose ntacyo aba, Imana ntabwo yakwemera ko ibi biba, Imana ntabwo ihana ngo iki abe ari igihano iri guha Sacha, ibaye yaba iri kumuhana yaba yirengagije ko natwe turi abanyabyaha”

Joy-“Yoooh! Ndumva mfite ubwoba, erega nkabya inzozi!”

Njyewe-“Iza cya gihe zigarukire aha, ndizera ko zitarenga aha, ibi birahagije, Angela se wamusize hehe?”

Joy-“Sha namusize mu baturanyi, disi kasigaye kababaye!”

Njyewe-“Yoooh! Nta kundi ni ibihe nkibi turimo, reka dutegereze ikirakurikiraho nubwo mfite byinshi byo kukubwira”

Joy-“Ahwiiiiii! Uraba umbwira Cheri! Mana weee!”

Twakomeje gutegereza amasaha akomeza kwicuma hashize akanya Nelson anjyana ku ruhande,

Nelson-“Daddy! Rero twari dufite abashyitsi mu rugo, reka njye na Brendah tunyaruke tubarebe nihagira ikiba ubwo uratumenyesha”

Njyewe-“Nelson! Mwakoze cyane! Icyo nabasabira ni umugisha gusa, muzahirwe  kandi muzagwize urugwiro n’ubumuntu muhindure imitima ya benshi nkanjye! Natwe reka dukomeze dutegereze icyo Imana ikora”

Nelson-“Urakoze Daddy! Eeeh! Nibagiwe kukubaza!”

Njyewe-“Umbaza iki se Nelson! Mbaza ndakumva!”

Nelson-“Nyine nashakagaga kukubaza aho uramuhera umubwira ko ugiye kugenda hanze kure!”

Njyewe-“Nelson! Iyo ngingo reka tube tuyiretse! Ndumva nanjye ubwanjye binshanze icyo nzicyo nuko ntasiga Joy!”

Nelson-“Uuuuh! Ubwo se wakwiziza amahirwe wabonye ukeneye Daddy? Ubu wareka gusanga So ngo uhindure ubuzima?”

Njyewe-“Ngasiga Joy?”

Nelson-“Nonese ubwo mwajyana?”

Njyewe-“Nelson! Niba ari ugusenya urukundo nabonye nkaba uyu ndiwe, nkagira ibyishimo ndetse nkagira umugisha wo kumenya ko Data atapfuye, ariho ndetse ko anyifuza hafi”

Nelson-“Yego koko iyo udakurikira Joy ntabwo wari kumenya ko Bob aba hariya, byose burya ntawamenya uko biza!”

Njyewe-“Nelson! Urumva naba nsigiye nde Joy?”

Nelson-“Ikibazo rero nuko na So ukubyara yifuza kukureba!”

Njyewe-“Nonese ni njyewe utifuza kumureba Nelson? Byanshimisha cyane murebanye na Joy, byanshimisha nanjye nkoze ubukwe na Joy nkamwereka Data uziye igihe nari mukeneye”

Nelson-“Noneho ubwo muzajyana?”

Njyewe-“Ntagiye njyanye Joy, nagenda ngasuhuza Papa ubundi ngahita ngaruka!”

Nelson-“Ahubwo rero! Ibyo byo byaba ari sawa rwose naho ubundi waba uteye Joy agahinda kamutera kuzinukwa!”

Njyewe-“Nibyo rwose!”

Nelson-“En bon! Reka tube tugiye ubwo uraza kumbwira uko byagenze!”

Twasubiye aho twari turi maze Nelson afata Brendah baradusezera baragenda, bakiva aho urugi rwo ku cyumba k’indembe rwahise rukinguka, ako kanya mba mbonye umuganga uri gusindagiza Mapiki ngenda musanga ndamwakira,

Muganga-“Ni nde urwaje uyu musore?”

Njyewe-“Ni uwacu! Ko mumusohoye se bimeze bite?”

Muganga-“Ni igufa ry’umugonyo ryari ryavuye mu mwanya, twarisubijemo ubu ni mutaraga, ibindi ni ibisebe ashobora kurwarira no mu rugo nta kibazo, ahubwo reka njye gufasha bagenzi banjye!”

Muganga yahise asubirayo maze mfata Mapiki ku rutugu muzana aho twese twari dutegerereje,

Mapiki-“Ahwiii! Boss! Ese uracyari aha?”

Njyewe-“Ndacyahari rwose, nakora iki se ubusima bwanyu buri guseseka?”

Mapiki-“Boss! Niba nanjye mvuyeyo! Reka dusabire abakiri inyuma kabisa uko mbibona ijuru ryahumuye!”

Njyewe-“Urumva akabaraga kagarutse se cyangwa ni ukwihagararaho bya gisore?”

Mapiki-“Ndumva akagongo kagarutse, ahubwo nta buye ngo nkwikiremo ka alcool ra?”

Njyewe-“Uuuh! Mapi! Aho kuzanzamuka ubaza ibiryo urabaza inzoga? Ba wicaye utuze unywe kuri jus Brendah yakuzaniye!”

Mapiki yaricaye Joy amuha jus atangira kunywa nongeye gushimira Imana mu mutima kuko yari igaruriye ubuzima Mapiki kenshi wagiye utuma menya byose kuva namumenya.

Amasaha yakomeje kwicuma dutegereje bigeze mu ma saa kumi gutyo tubona umuryango urakingutse ako kanya mbona Papa Sacha na Mama Sacha ndetse na Mutoni basohotse.

Uko bari bameze nicyo cyatumye twese duhaguruka maze bamaze kutwitegereza akanya gato ntawe uvuga,

Papa Sacha-“Imana iracyaturi hafi! Sacha umutima wongeye gutera, Ntabwo ikinege cyanjye kigipfuye, amarira nari kurira ntabwo yari kuzakama”

Twese-“Wooow!”

Joy-“Mana wee! Imana ishimwe ni ukuri!”

Mama Sacha-“Ahwiiiii! Reka noneho nshyitse agatima hamwe mbe nicaye! Mana ishobora byose wongeye kungarurira umwana mu maboko ushimwe! Ushimwe weee!”

Umunezero wongeye kugaruka muri twe, byari byiza kongera kubona Papa Sacha atuje ategereje, ntako bisa kuba ubuzima bwa Sacha batarasesetse mu maso y’uwamubyaye ari ikinege.

Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu mugoroba wa joro nshyira Joy ku ruhande maze ndamubwira,

Njyewe-“Ma Beauty! Urumva umeze ute noneho?”

Joy-“Sha ndumva noneho agatima kagarutse, ubu noneho ubwo ikizere gihari ndatuje, kandi wakoze cyane kunkomeza nako ni ibisanzwe iyo nkubona impande yanjye!”

Njyewe-“Wooow! Yambiiiiii!”

Joy-“Yambiii Daddy nkunda!”

Njyewe-“Nkuko nabikubwiye rero mfite byinshi byo kukubwira, ariko reka aya masaha n’ibihe twiriwemo ntabwo nagufungurira umutima ngo ngutemberezemo ubone ibyishimo mfite!”

Joy-“Yooooh!”

Njyewe-“Reka nyaruke ntahe njye kureba Angela nawe ugume ufashe Mama Sacha kwita kuri Sacha!”

Joy-“Oooh! Cheri! Angela nta kibazo ari kumwe n’abandi bana, kandi aho namusize nasize mbabwiye ikibazo nahuye nacyo yakwigumirayo akiryamira nta kibazo!”

Njyewe-“Ok! Byiza cyane! Ejo rero nzagaruka ndebe uko umeze nibiba ngombwa unyibire umwanya tuganire, sibyo Joy mwiza nkunda kubi!”

Joy-“Hhhhh! Yego sha! Ngaho ngwino usezere abandi nkugeze kuri moto!”

Twasubiye inyuma tujya hahandi twari dusize abandi maze ndabasezera ngeze kuri Papa Sacha,

Papa Sacha-“Musore muto! Imana niba impaye umwana wanjye nkongera kumufata mu biganza hari ijambo rikomeye nzakubwira”

Njyewe-“Murakoze cyane Papa Sacha! Nanjye niteguye kuryumva!”

Papa Sacha-“Urisanga iwanjye!”

Njyewe-“Nongeye kubashimira!”

Twarasohotse njyewe na Joy tugenda tuganira byinshi ariko mu mutima habyiganiraga kumubwira ibanga nari muhishiye, twageze ku muhanda moto ihita ihagarara,

Joy-“Mota! Ntwarira umugabo witonze wo kabyara we!”

Twese-“Hhhhhh!”

Joy-“Nako reka nyifate praque!”

Twongeye gusekamo maze Joy ampa kiss nziza iryoshye dufata umuhanda, mu nzira motali yaje ambwira uburyo Joy ankundamo ndetse ko tuberanye, yampishuriye ko twatera abatagira urukundo kurugira, yambwiye ko bikomeye kubona abantu bakundana nkuko dukundana, ibintu byongeye kunyubaka bikomeye.

Twageze nyabugogo ndamwishyura ninjira mu modoka nerekeza aho nari nsigaye mba ariko niba hari umunsi wambereye mwiza nuwo.

Nageze mu rugo ndi kuririmba iz’amazamuka ngeze mu rugo nkuramo inkweto nidunda ku buriri nongeye kwisanga nzunguruka nshatse umwuka ndawubura nabona hasi nkabona ni kure, nkabakabye hirya no hino mbura aho mfata nshigukira hejuru nsanga narotaga

Njyewe-“Iyi ni indege nari ndimo tu! Ubu se ko nakabakabye iruhande rwanjye singire uwo mbona, Joy se yari ari hehe? Oya! Yagombaga kuba arimo, niba tutazajyana ntaho nzajya! Ariko se ntabonye uwambyaye ko naba nirengagije ko nagize amahirwe abandi batagize?”

Narongeye ndasinzira nakangutse mu gitondo nk’ibisanzwe ijambo rya mbere ndibwira Joy, ryari ryarindi ryumutuzo, ryari “ndagukunda” maze kurimubwira njya muri douche, mvuyeyo ndambara mfata inzira njya ku kazi.

Nagezeyo ndafungura ntangira akazi ariko agatima katari hamwe, bigeze mu ma saa sita ndakinga ndiyumvira, hashize akanya ninjira muri alimentation ngura umugati n’utubombo nerekeza hahandi Joy yari yasize Angela, rwari urugo rwonyine rwari hepfo gato y’iwabo.

Nagezeyo Angela ambona nkimanuka maze aza yiruka ndamuyambira cyane ndamuterura,

Njyewe-“Bite kobwa nziza Angela!”

Angela-“Ni byiza! Joy ari hehe se ko ataje?”

Njyewe-“Yoooh! Wamukumbuye?”

Angela-“Yego!”

Njyewe-“Arantumye ngo nkubwire ko nawe agukumbuye, ngaho rero fora nkuzaniye iki?”

Angela-“Bombo!”

Njyewe-“Wooow! Uragitoye! Ngaho akira n’umugati ushyire n’abandi bana”

Angela-“Urakoze cyane Daddy!”

Angela yahamagaye abandi bana baza bihuta aba kubyo nari nzanye ako kanya nkiri aho hari umuntu wansunitse mpindukira vuba nsanga ni umugore wari wambaye nk’umunyamugi, ndamwitegereza cyane ariko ubwenge bwanga gukurura neza ahantu naba muzi,

Njyewe-“Inka yanjye!”

We-“Ko mbona wafunze inzira? Ubwo se njyewe wabonaga ndanyura hehe?”

Njyewe-“Pole saana!”

We-“Ubundi se ko ntakuzi inaha musore?”

Njyewe-“Nanjye ntabwo nkuzi ariko!”

We-“Uhagaze iwacu ku irembo?”

Njyewe-“Eeeh! Nari mpanyuze nje kwirebera kariya kana kari gukina n’abandi, kitwa Angela karaye hano ubusanzwe kabaga hano ruguru gato kwa Joy!”

We-“Ngo karaye aha? Ngo ubusanzwe kaba kwa Joy? Ubuse mwakazanye aha mwabuze ahandi mukajyana? Reka nze mbaze Mama impamvu!”

Njyewe-“Eeeh! Niba mutabishaka ariko mwihangane namujyana nta kibazo!”

We-“Oya! Oya ntabwo byumvikana! Reka nze nako!”

Agishyira ishakoshi ku rutugu yamanutse gato ako kanya twumva umuntu uhamagaye,

We-“Ali! Alice! Alice we ndi hano!”

Uwo mugore yahise yitaba mpita menya ko bamwita Alice agitambuka yongera kundeba duhuje amaso mbona anshiye mu maso,

Alice-“Mama! Mpereza urufunguzo!”

Umukecuru wari uri ruguru yacu nahise menya ko ari Mama we yahise amusubiza vuba,

We-“Ndaje ye! Namwe iyo muvuye iyo za Kigali muza mwihuta ubanza hamanuka!”

Yakomeje aza aho twari turi ageze aho nari mpagaze nitegereza Angela wari uri gukina n’abandi bana,

We-“Uuuh! Uraho musore?”

Njyewe-“Muraho neza Mukecu!”

Alice-“Uyu musore uramuzi Mama?”

We-“Ariko se aho kunsuhuza urambaza umushyitsi uru rugo ntabwo uziko rugendwa?”

Alice-“Yego ye! Nuko bakabyara abana bakazana hao mukarera rero!”

We-“Nuko ye! Wowe uwawe ari hehe?”

Alice-“Ariko Mama! Niwe unshinyaguriye ko ntabyara?”

We-“Ahaaa! Nuwo watoraguye waramugurishije! Ariko narumiwe pe! Ubu n’abantu basigaye babagurisha koko?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ibyo se bibaho?”

Alice-“Eeeeh! Mpereza urufunguzo ndabyumva ubwo uzanye bya bindi byawe byo kunkyurira!”

We-“Oya reka mvugishe ukuri! Wabuze urubyaro Imana ikugirira impuhwe iguha gutora umwana none nawe waramugurishije!”

Alice-“Mama! Mbabarira rwose undeke ntabwo nje inaha kubw’ibyo, niba udashobora kumva icyinzanye aha reka ngende ntuzamenya akho nagiye”

Njyewe-“Ariko se ko numva muri kubitonganiramo kandi numva ahubwo mwarafatanije icyaha? Ahubwo reka nze ngire icyo nkora kuko ndumva….”

Alice-“Oya weee! Oya Afande, rwose nahoze nkwitegereza nkabona usa n’umupolice! Rwose reka mfukame nkubwize ukuri”

Ako kanya Alice atitaye ku bana bari bari aho yarimije amavi mu butaka atangira gutakamba, burya icyaha kivumbuka kare kikagaragarira buri wese, kigagusebya kigusiga urubwa,

Njyewe-“Mbwira byose ntacyo umpishe, ninumva ukwiye imbabazi ndakubabarira, ninsanga kandi utazikwiye…”

Alice-“Rwose ibyo mukecuru yavuze nibyo, ariko nanjye sinjye, Dovine yari yanyijeje udufaranga”

Njyewe-“Ngo Dovine? Ndamuzi! Wawundi ugendera mu kagare!”

Alice-“Ayiwe! Uramuzi?”

Njyewe-“Byose ndabizi! Nonese ntabwo wigeze ubyara nkuko wabivugaga?”

Alice-“Nyine natoraguye umwana wari ukiri muto, maze muha Dovine, ntabwo nigeze mbyara rwose”

Angela-“Daddy! Waretse gukora nkibyo bankreraga!”

Njyewe-“Angela! Humura nta kibazo! Ngaho jyana n’abandi bana”

Angela-“Oya ndanze! Nabanze ahaguruke adakora nkibyo bankoreraga nkiba ku Gisenyi”

Njyewe-“Uuuh! Angela! Noneho wibutse mu rugo?”

Angela-“Yiiii!”

Nahise nsutama hasi maze ntangira kuganiriza Angela, byari igitangaza kuri njye, byari intambwe iganisha kukumenya ukuri kumwana warushye akiri muto,

Njyewe-“Nonese ninde wagukubitaga akanabukuraza Angela?”

Angela-“Si Mama Kaliza se?”

Njyewe-“Mama Kaliza?”

Angela-“Yiiiii!”

Njyewe-“Nonese ubu umubonye wamwibuka?”

Angela-“Namubonye ashushanyije no ku mupira!”

Njyewe-“Uwuhe mupira wo kwambara Angela?”

Angela-“Wa mupira nabonye hahandi kwa wa mukobwa…hahandi yewe wankuye ejobundi”

Njyewe-“Eeeh! Kwa Rosy?”

Angela-“Yiiii!”

Ako kanya nasubije ubwenge ku gihe ntekereza umuntu waba ashushanyije ku mupira Angela yabonye kwa Angela, nibuka Kaliza, ako kanya menya ko Angela yabaga kwa Gasongo………………………………..



from UMUSEKE http://ift.tt/2wfv0R5

Ndabizeye kandi nimungirira icyizere sinzabahemukira, ntimuzicuza!- Dr Habineza abwira abanya-Gasabo


Umukandida w'ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza yatangarije abanya-Gasabo ko yiteguye guhindura ubuzima bw'abanyarwanda ahereye ku bana bato akageza ku basaza n'abakecuru abasaba kumugirira icyizere abasezeranya ko atazabahemukira kandi akabarinda kwicuza.

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mukandida yavuze ko mu guhindura buzima bw'abantu baciriritse azabinyuza mu kubaha uburenganzira bwo gukora akazi kose bifuza gukora ndetse abacuruzi bataratera imbere akabakuriraho imisoro yose.

Yagize ati: “Twe iyo dushaka kurwanya inzara tuyihera mu mizi yayo, mu bintu byo hasi abantu basuzugura, hari igihe ubona abantu bareba ibyo hejuru gusa, bakareba amataje yubatse i Kigali bakavuga ngo i Kigali twese turi abakire ariko bakirengagiza ko hari n'ababurara, ubwo icyo tubafitiye muri gahunda ni ugusubiza abanyarwanda uburenganzira bwo gukora akazi bifuza, ari abanyagataro, ari abazunguzayi, abanyonzi,..ndetse dushyiraho gahunda yacu ivuga ko umucuruzi wese ufite igishoro kitageze kuri Miliyoni ebyiri atagomba kwishyura umusoro.”

Habineza avuga ko Imisoro myinshi ituma abantu badakira. Ati: “Imisoro yabaye myinshi birenze urugero ugasanga umuntu asigaye akorera Leta, nkubu abamotari benshi naganiriye na bo barambwiye ngo iyo bakoreye bitanu ku munsi basigarana bibiri, bitatu yose yagiye mu misoro itandukanye, ugasanga biragoye kugirango azagure imodoka kandi kera umuntu yatangiriraga ku igare, akagura moto, yava kuri moto akagura tagisi ejo bundi ugasanga ari umukire.”

Yabwiye abaturage ko natsinda amatora azashyiraho gahunda zo gukura abaturage mu buzima bubi aho avuga ko azahera ku bana bato akabaha Inkonko n'inkwavu, abagore akabaha ihene, intama cyangwa ingurube ndetse abafite ubushobozi bwo korora inka akabaha inka ebyiri.

Yagize ati: “Abana bose biga mu mashuri abanza tuzabaha inkoko n'urukwavu, ku buryo umwana tuzamwigisha uko borora inkoko n'urukwavu ku ishuri ku buryo nta munyeshuri uzongera gusaba mama we igitabo, ntazashaka urukweto ngo arubure, ntazashaka ishati ngo ayibure, uko ni ko turwanya ubukene tubuhereye hasi, aba Mama na bo babyifuza, bazabona nibura itungo rigufi, ari ihene, intama n'abatari abasiramu tubahe ingurube. Icyo gihe nta mu mama wavuga ngo yabuze igitenge, n'abo basaza bavuga ko bafite ubushobozi bwo korora inka nta kibazo tuzabaha ebyiri.”

Guhinga igihingwa umuturage ashaka kandi agasubizwa uburenganzira ku butaka bakanakurirwaho imisoro ku butaka bwabo, uyu mukandida avuga ko na byo bizahindura ubuzima bwa benshi mu bahinzi n'abanyarwanda bose muri rusange kuko umugabane munini w'abanyarwanda utunzwe n'ibikomoka ku buhinzi.

Nyuma yo kuvuga imigabo n'imigambi ye, Frank Habineza yasabye abaturage kumugirira icyizere na we akazabarinda kwicuza. Ati: “ Ibyo byose mbijeje ndetse n'ibindi tubafitiye ntibyakorwa cyeretse ku itariki enye z'ukwa munani muzindutse mugatora Frank Habineza, inshuti yanyu,… nimuntora ntabwo muzicuza kuko ibyo mbabwira mbihagazeho, kandi tumaze imyaka igera ku munani tutarigeze tuva ku ijambo ryacu, kuva 2009 dutangira ntintwigeze tuva ku ijambo, imvugo niyo ngiro, ubwo ndabizeye kandi nimungirira icyizere ntabwo nzabahemukira! Ntimuzicuza!”

Kuri uyu wa 01 Kanama, Dr Frank Habineza azakomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Murenge wa Butaro, Mu Karere ka Burera, mu Ntara y'Amajyaruguru.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2tSAm41
via IFTTT

RDC: Batanu bakomerekejwe n' amasasu basaba ingengabihe y' amatora ya Perezida

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo abantu 5 bakomerekejwe n'amasasu ubwo bigaragambyaga basaba ingengabihe y'amatora ya 2017.
Mu gihugu cya repubulika iharanira demukarasi ya Congo, abarwanya n'abarambiwe ubutegetsi bwa Kabila, babyukiye mu myigaragambyo igamije ko akurwa ku butegetsi kandi hakaba amatora bitarenze uyu mwaka wa 2017.
Radio Okapi ivuga ko, guverinoma yageze aho itangaza ko iyi myigaragambyo ihagaritswe kubera impamvu z'umutekano, ariko ntibyabujije abigaragambyaga (...)

- Umutekano

from Umuryango.rw http://ift.tt/2wf6Hmd
via IFTTT

Menya Umuganura, umuhango wahoze mu nzira z'ubwiru nka kimwe mu biranga tariki ya 01 Kanama

Turi tariki ya 01 Kanama ni umunsi wa 213 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 152 niyo isiagaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa kabiri
Mu mateka y'u Rwanda, tariki ya 01 Kanama ni umunsi w'umuganura. Nkuko tubikesha urubuga rwa minisiteri y'umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC), Umunsi w'umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no ku baturarwanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w'abanyarwanda bavuye impande zose (...)

- Udushya

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uONvxU
via IFTTT

Abantu amagana bagiye gushyigikira perezida Paul Kagame I Kigali mu bikorwa byo kwiyamamaza



from Voice of America http://ift.tt/2vc2jYD
via IFTTT

Polisi ifunze umugabo wari ufite ibuhimbi 100 by'amiganano, BNR ngo abigana amafaranga ni 0.001%

N'ubwo imibare yerekana ko ku rwego rw'isi kwigana amafaranga bikiri ku rwego rwo hasi, Polisi y'u Rwanda na Banki Nkuru y'u Rwanda baremeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitagaragaramo cyane iki cyaha.
Izi nzego zatangaje ibi nyuma y'aho mu minsi ishize hari abantu bafashwe bafite amafaranga y'amiganano.
Muri abo bafashwe harimo uwitwa Nkusi Wellars wo mu karere ka Kamonyi wafatanywe amafaranga y'amiganano y'amanyarwanda agera ku bihumbi ijana Rwf100,000, ikanamufatana amafaranga akoreshwa mu (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uRwDVJ
via IFTTT

Nyamasheke: Afunzwe akekwaho ubwambuzi bushukana yakoze yiyita Umupolisi

Usengimana Aphrodice afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke akekwaho ubwambuzi bushukana yakoze ku itariki 30 z'uku kwezi yiyita Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kagano iri muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko yabeshye uwitwa Sibomana Jean Bosco ko ari Umuyobozi w'iyi Sitasiyo, amusaba ibihumbi 50 by'amafaranga y'u Rwanda amwizeza (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2tXPlOd
via IFTTT

Aha muri Burera Twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka kuhateza imbere-Kagame

Ibi umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga, imbere y'imbaga y'abaturage bo mu Karere ka Burera bari bateraniye kuri Stade ya Birambo mu murenge wa Rusarabuye aho bari bazindukiye mu gikorwa cykumushyigikira mu kwiyamamaza.

Umukuru w'igihugu yabwiye abaturage bo muri aka karere ko yaje kubasura mu rwego rwo kugrango bafatikanye kuzuza igikorwa kiri imbere cy'amatora y'umukuru w'igihugu gisaba ubushishozi.

Yagize ati "Banyaburera turishimye cyane kuza kubasura, kuza kuganira namwe ngo twuzuze n'ikindi gikorwa turimo tuganamo muri iyi minsi. Igikorwa cy'amatora, gutora ni uguhitamo gukomeza politike nziza, gukomeza kubaka amashuri, kubaka amavuriro, guhinga tukeza, gucuruza, kwiga tukaminuza, ni amajyambere muri rusange….”

Kagame kandi yanibukije Abanyaburera ko akarere kabo FPR Inkotanyi igafiteho amateka maremare cyane ko bakabayemo mu rugamba rukomeye bakakarwaniramo ndetse bakanagatsindiramo. Yanav=bijeje ko aka karere kabo kagiye kwitabwaho maze kagahindurwa bikomeye mu bikorwa bitandukanyeby'iterambere

Yagize ati “Aha muri Burera n'utu duce twose muhana imbibi twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose byarashobotse , bizashoboka kubera mwebwe, kubera ubufatanye. Ubufatanye bwo gukora politike nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere. Abafatanyije, abagendera hamwe bagera kure. Turashaka kugendana rero.”

Kagame kandi yashimangiye ko ubufatanye u Rwanda rukeneye ari ubufatanye bw'igihugu cyose ntawe usigaye inyuma ku gira ngo buri wese yisange muri iryo terambere twifuza.

Mu gushimangira amateka n'igihango Kagame FPR Inkotanyi ifitanye n'akarere ka Burera, Kagame yavuze ko yizeye neza ko muri aka karere hazava amajwi 100% nk'uko mu matora yo muri 2010 byari byagenze, anabizeza ko nabo bamufite nk'uko bakunze kumusaba gukomeza kugumana nabo.

Ati “Ari mwe murahari turabafite ari Kagame turamufite, ari FPR turayifite, ari amashyaka yose turayafite,ubwo se hagize ikitunanira sitwe twaba twinaniwe? Kandi mwibuke ya ndirimbo igira iti ‘Nta ntambara!!' Ubwo tubafite reri nda ndambara yadutera ubwoba.Ahasigaye rero duteze imbere umurimo, gukora. Urubyiruko amashuri arahari,aracyubakwa , aracyatezwa imbere tuyagane mu miryango abana bacu bige baminuze.Amajyambere, iyi mihanda mubona itumukamo imikungu iraza kuba amateka.”

Umukuru w'igihugu yijeje abaturage bo muri aka karere ko nyuma y'amatora azahagaruka bakifatikanya mu byishimo by'insinzi yabo ndetse n'ibyiza bagezeho.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vZ8VH8
via IFTTT

Scaramucci yirukanwe na Trump ku mwanya we muri White House

Uwari ushizwe itangazamakuru muri White House, Anthony Scaramucci, yirukanwe nyuma y'iminsi 10 gusa mu kazi.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2uO4JLJ
via IFTTT

Uburusiya bwahaye Polonye gasopo ku birango by'intambara ya II y'isi

Uburusiya buvuga ko Polonye izafatirwa ibihano niramuka ikuyeho ibirango by'intsinzi y'Abasoviyete mu ntambara ya II y'isi.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2uRC1Iw
via IFTTT

Umuhanzikazi Nyarwanda Asinah yatangaje ko amafoto ashyira ahagaragara yambaye ubusa abikora abyishimiye(AMAFOTO)

Mukasine Asinah uzwi nka Asinah Era yatangaje ko imyambarire ikunze kumuranga kenshi ntivugweho rumwe na bose, kuri we ntacyo iba imutwaye ahubwo yikoma itangazamakuru kuba mu bambere bamunenga. Kuko kuri we abona ntacyo biba bimutwaye kandi yambara kuriya ndetse akanifotoza uko abishaka yumva abyishimiye. Asinah wahoze akundana n'umuraperi Riderman yakunze kugararagara mu myambarire itamenyerewe ku banyarwandakazi rimwe na rimwe ugasanga arashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto yambaye (...)

- Imyidagaduro /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2ud4Kp0
via IFTTT

RSE: Hacurujwe imigabane ya I&M Bank, BK na Bralirwa ya miliyoni 154 Frw

Kuri uyu wa 31 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya I&M Bank, Banki ya Kigali na Bralirwa ifite agaciro k’amarafaranga y’u Rwanda 49 879 600.

Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (Photo: internet).

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).

Kuri uyu wa mbere, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane 519 400 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga 49 343 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ eshanu, ku mafaranga 95 Frw ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hanacurujwe imigabane 1 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 375 000 Frw yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku giciro cy’amafaranga 250 Frw ku mugabane kitahindutse.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane 1 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 161 600 Frw yacurujwe muri ‘deals’ ebyiri, ku giciro kitahindutse cy’amafaranga 125 Frw ku mugabane umwe.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo bitanu (5) biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse kuko bitacuruje.

Amasaha yo gufunga imiryango kuri uyu wa mbere, yageze ku isoko hari imigabane 2 600 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mafaranga 255, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Ku isoko hari kandi imigabane 91 100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 125-135 Frw, ariko ntabifuza kuyigura bahari.

Hari n’imigabane 460 700 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 70-75 Frw ku mugabane, ariko nta baguzi bashaka kuyigura bahari.

Hari kandi imigabane 3 018 700 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 95 – 104 Frw, gusa nta baguzi bayo bahari.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uO44tP

Igihe cya Muhadjiri mu ikipe y’igihugu ntikiragera- Antoine Hey

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye gutangira umwiherero yitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike ya CHAN2018. Umutoza wayo Antoine Hey yongeyemo amaraso mashya ariko ntiyahamagara Muhadjiri Hakizimana. Yemeza ko igihe cy’uyu musore mu mavubi kitaragera.

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere kuri stade regional y Kigali. Iyi myitozo izasozwa tariki 10 Nyakanga 2017 ubwo abasore ba Antoine Hey bazerekeza i Kampala muri Uganda ahazabera umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Hari abakinnyi basezerewe mu basezereye Tanzania barimo; Mico Justin wagize ikibazo cy’imvune, ntiharimo kandi Gilbert Mugisha, Mpozembizi Mouhamed na Nsabimana Jean de Dieu. Abatoza bongeyemo amaraso mashya arimo arimo Mutsinzi Ange Jimmy, Imran Nshimiyimana, Christopher Biramahire na Nyandwi Saddam.

Icyatunguranye ni uko mu bakinnyi bongewe mu ikipe y’igihugu batarimo Muhadjiri Hakizimana witwaye neza mu minsi ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro we na APR FC ye begukanye.

Umutoza w’Amavubi yagize icyo avuga kuri uyu musore benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko yarengejwe ingohe.

Antoine Hey yagize ati: “Twahamagaye abakinnyi bajyanye n’imiterere y’ikipe tuzakina mu mukino utaha. Ikipe tuzi ko ikinisha imbaraga nyinshi. Twifuje kongera imbaraga mu bakinnyi bugarira niyo mpamvu twahamagaye Imran Saddam na Ange. Ikindi kibazo twabonye mu mikino ishize ni icy’abakinnyi barangiriza mu izamu. Muhadjiri tuzi ko ari umukinnyi mwiza ariko si rutahizamu 100% niyo mpamvu twahisemo Abeddy.

Nkuko hari abahamagawe mbere ubu bavuyemo ni nako nta ukwiye kwirara. Na Muhadjiri igihe cye kizagera kuko si umukinnyi mubi. Navuga ko ikibura ari ukugera kw’igihe cye nta kindi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba azakina na Uganda idafite Micho ari byiza ku ikipe ye, kuko umutoza mushya uzatoza uyu mukino afite ibyumweru bibiri gusa ngo abe amenye neza abakinnyi anabagejeje ku rwego rwo gutsinda u Rwanda byanze bikunze.

Umutoza mushya wahawe gutoza Uganda by’agateganyo ni Moses Basena uzungirizwa na Fred Kajoba. Abatoza bombi bemejwe kuri uyu wa mbere.

Rutahizamu wa Police FC Biramahire Abeddy yongewemo kuko afite imbaraga zishobora guhangana na bamyugariro b'abagande

Rutahizamu wa Police FC Biramahire Abeddy yongewemo kuko afite imbaraga zishobora guhangana na bamyugariro b’abagande

Mutsinzi Ange Jimmy ari mu bakinnyi bongewe mu mavubi

Mutsinzi Ange Jimmy ari mu bakinnyi bongewe mu mavubi

Imyitozo izamara ibyumweru bibir

Imyitozo izamara ibyumweru bibir

Abakinnyi biganjemo abafite ubushobozi bwo kugarira nibo bazajya muri Uganda

Abakinnyi biganjemo abafite ubushobozi bwo kugarira nibo bazajya muri Uganda

Abakinnyi batangiye umwiherero kuri uyu wa mbere

Abakinnyi batangiye umwiherero kuri uyu wa mbere

Yannick Mukunzi ni umwe mu baheruka guhura na Uganda 2015 muri CECAFA

Yannick Mukunzi ni umwe mu baheruka guhura na Uganda 2015 muri CECAFA

Umwanzuro w'abakinnyi bongerwamo ngo wafashwe n'abatoza bombi

Umwanzuro w’abakinnyi bongerwamo ngo wafashwe n’abatoza bombi

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2vYKZnk

Imbyino zidasanzwe n'imyambarire ishamaje bya Urban Boys bikomeje gusetsa abantu batari bake(AMAFOTO)

Mu mpera z'iki cyumweru dusoje, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ni bwo itsinda rimenyerewe cyane mu muziki wa hano mu Rwanda ryataramiye abakunzi baryo n'abandi benshi bari bataramiye mu tubyiniro 2: Calvados I remera nyuma bakomereza kuri H-zone Gikondo.
Mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, mu tubyiniro tubiri dutandakanye aho itsinda rya Urban Boys ryari gutaramira abakunzi babo mutubyiniro tumaze kwamamara mugutegura ibitaramo bihuza abafana ndetse abahanzi bakunda iki gitaramo (...)

- Imyidagaduro /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uOdBkz
via IFTTT

Igitero Cyahitanye Al Shabal muri Somaliya

Imirwano yubuye hagati y’ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya n’umutwe wa Al shabab. Igitero cyahitanye Ali Mohamed Houssein, umwe mubari abayobozi bakomeye b’uyu mutwe. Umuturage waganiye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko iki gitero cyabereye mu gace ka Tortoroow, mu majyepfo ya Somaliya. Mohamed Houssein, yari azwi cyane mu murwa mukuru Mogadishu ku izina rya Al Jabal nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwambura no kwaka imfashanyo z’uyu mutwe, ku gahato abaturage. Al Jabal yari n’umujyanama wa Abu Ubaidah, umuyobozi mukuru wa al-Shabab. Iki gitero kibaye gikurikira icyabaye kuwa gatandatu, gihitana abasirikare ba Uganda na bo bari muri ubu butumwa. Kugeza ubu hamaze kwicwa abasirikari 18, kuva hakoherezwa ingabo muri iki gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro

from Voice of America http://ift.tt/2vm9Qo7
via IFTTT

Umuririmbyi uhimbaza Imana yaririmbanye na Ncki Minaj abamunenze abasubirisha bibiliya

Umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Natasha Tameika uzwi nka Tasha Cobbs-Leonard yifashishije umurongo wo muri bibiliya asubiza abari bamunenze ko yakoranye indirimbo n' umuraperikazi Nicki Minaj.
Cobbs Leonard yaririmbanye na Nicki Minaj indirimbo yitwa “I'm getting ready”. Iyi ndirimbo iri ku muzingo w' indirimbo (Album) Nicki Minaj yise “Heart. Passion. Pursuit” azashyira ahagaragara tariki 25 Kanama 2017.
Cobbs Leonard asanzwe ari umuririmbyi ukunzwe cyane muri Amerika mu ndirimbo (...)

- Imyidagaduro

from Umuryango.rw http://ift.tt/2vlCs0F
via IFTTT

Impuguke mu by'Ikoranabuhanga ry'Amatora Yishwe muri Kenya

Leta ya Kenya yemeje amakuru y’urupfu rwa Chris Musando, wari ukuriye ibikorwa by’ikoranabuhanga n’itumanaho muri komisiyo y’igihugu y’amatora. Uyu yishwe iminsi 8 gusa mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya. Wafula Chebukati, Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, yavuze ko bigaragara ko Msando yakorewe iyica rubozo, akavuga ko hakwiye kumenyekana uwariwe wese wamwishe. Yasabye abakozi b’iyi komisiyo gukomeza akazi mu mutuzo, anasaba leta kubakariza umutekano. Biracyekwa ko Musando yishwe azira kuba inzobere mu buryo bwari kuzakoreshwa mu kubarura amajwi muri aya matora. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko Perezida Uhuru Kenyatta ashobora kuziba amajwi. Amatora aheruka mu mwaka w’2007, yabayemo imvururu zahitanye abantu basaga 1100 mu gihugu hose.

from Voice of America http://ift.tt/2vb96kZ
via IFTTT

Kagame Yasuye Uturere twa Burera na Gakenke

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu Rwanda bisigaje amasaha atarenze 72 ngo birangire. Umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi yari mu ntara y'amajyaruguru mu turere twa Burera na Gakenke.  Mu karere ka Burera aho yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yijeje abatuye ako karere ko mu minsi ya vuba ibikorwa remezo birimo imihanda itari iyigitaka bizaba byabagezeho.  Uko kwiyamamaza kw’itabiriwe n’abaturage benshi cyane bateraniye mu kibaya cyahitwa Kirambo. Umukandida Kagame yabanjirijwe n’ushinzwe k’umwamamaza muri ako karere depite Jean Marie Vianney Gatabazi watangiye atondagura bimwe mu byo avuga leta ya FPR yamariye abatuye akarere ka Burera. Mu byo yavuze harimo umutekano, gutahukana abanyaburera bari barahungiye mu bihugu bitandukanye n’ivuriro mpuzamahanga ry’ubutswe muri ako karere. Ibyo bikorwa byo kwiyamamaza kw’umukandida wa FPR Inkotanyi byaranzwe ahanini n’indirimbo n’imbyino dore ko n’umukuru w’igihugu n’umuryango we nabo bageze aho bagasabana n’abaturage. Mu ijambo rye umukandida Paul Kagame yijeje abatuye akarere ka Burera kububakira ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashuri biziyongera ku buryo iterambere rizarabageraho.  ​ Yabaseranyije ko umuhanda w’igitaka uri mu karere kabo mu minsi ya vuba uzaba wabaye amateka. Ariko yibukije abo banyaburera ko gutora ari uguhitamo ibyiza na politike nziza. Umukandida Kagame yibukije abanyaburera ko we n’umuryango wa FPR bamaze igihe kinini muri ako gake maze ashimangira ko hari isano ikomeye bafitanye na Burere n’utundi duce tuyegereye Avuye mu karere ka Burera umukandida Kagame yakomereje mu Karere ka Gakenke. Kuri uyu wa kabili Perezida Kagame azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi. Kuwa gatatu ari nawo munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, ibikorwa bye azabikorera mu karere ka gasabo mu mujyi wa Kigali.

from Voice of America http://ift.tt/2uRb080
via IFTTT

Ntawurikura yageze mu Rwanda nyuma yo kwivuriza mu Butaliyani (Amafoto)

Ibihugu 6 bizitabira shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball izabera mu Rwanda

Iby' ingenzi mu byaranze tariki 31 Nyakanga mu mateka

Adolphe Hitler yasabye General Reinhard Heydrich ngo amuhe umwanzuro w'uburyo bakemura ikibazo cy'abayahudi babakoreye genocide, isomere n'ibindi byaranze uyu munsi mu mateka. Turi tariki ya 31 Nyakanga ni umunsi wa 212 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 153 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze iyi tariki mu mateka 432: Hatowe Papa Sixte III, asimbura Papa Célestin I 1358: Étienne Marcel yishwe n'abakomoka mu mujyi wa Paris nyuma y'uko yanze ko (...)

- Udushya

from Umuryango.rw http://ift.tt/2vfE4Iu
via IFTTT

Venezuela: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo 88% bifashe mu matora

Abayobozi b’akanama k’amatora muri Venezuela baratangaza ko mu gihuhu hose abantu miliyoni 8 bangana na 41.5% ari bo bitabiriye amatora y’inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana iyi mibare bavuga ko 88% by’abagombaga gutora bifashe.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bamaganye ibyatangajwe ko byavuye mu matora

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyatangajwe ko byavuye mu matora

Kuri iki cyumweru, muri iki gihugu hari imidugararo kubera iyi nteko itavugwaho rumwe n’abaturage bo muri iki gihugu.

Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’akanama k’amatora (CNE), Tibisay Lucena yatangaje ko  ubwitabire bw’amatora bwari hejuru cyane.

Tibisay ati “Ubwitabire bw’amatora bwari hejuru cyane, buri hejuru ya miliyoni umunani.”

Perezida Nicholas Maduro wa Venezuela yashimye ibyavuye muri aya matora yise ay’impinduramatwara.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nicholas Maduro batigeze bakozwa iby’iyi nteko bavuga igamije kumugumisha ku butegetsi.

Bavuga ko iyi mibare y’abitabiriye amatora ari imihimbano kuko 88% y’abagombaga kuyitabira batiriwe bayajyamo.

Abasesengura ibya politiki y’iki gihugu bemeza ko cyamaze gucikamo ibice bibiri ku buryo mu bihe biri imbere hashobora kuzagaragara ibisa nka repubulika ebyiri zihanganye.

Ku munsi w’ejo ubwo habaga aya matora, habaye imyigaragambyo yo kuyamagana inahitana abantu 10.

Ku munsi wabanjiriye uyu w’amatora, abayobozi babiri bahabwaga amahirwe yo gutsindira imyanya muri iyi nteko idasanzwe barishwe.

Perezida Maduro yashimye ibyavuye muri aya matora

Perezida Maduro yashimye ibyavuye muri aya matora

Abantu biraye mu mihanda bamagana iby'iyi nteko

Abantu biraye mu mihanda bamagana iby’iyi nteko

Kuva ejo imyigaragambyo imeze nabi muri iki gihugu

Kuva ejo imyigaragambyo imeze nabi muri iki gihugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uNRcE5

Uwacikirije ishuri kubera amikoro yemeranywa n’imigabo ya Dr Habineza mu guteza imbere Abanyarwanda

Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza guhibibikanira imibereho myiza yabo, ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Huye, bamwe bavuga uko babibona.

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017, Dr Frank Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, ahitwa mu Irango.

Muri aka gace yahageraga ubwo yari umunyeshuri mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, ndetse muri aka gaceni hafi y’ahakomoka Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude ushinzwe no kumwamamaza, aho bizeye kuzabona amajwi kubera umwihariko w’uko bahabaye nuko babagejejeho ibisubizo by’imibereho myiza.

Umwe  mu bakurikiranye igikorwa cyo kwiyamaza witwa Elie Mutuyimana w’imyaka 21 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Kansi wo mu karere ka Gisagara yagaragaje uko abona ibyo yababwiye ko azakora.

Ati “Imigabo n’imigambi numvise y’uriya mukandida wa Green Party, numvise ari myiza cyane, nkaba numvise hari n’ikintu cyiza yatuganishijeho twebwe nk’urubyiruko ko azatuma dutera imbere biciye mu kwihangira imirimo abidufashijemo, ntidusoreshwe imyaka ibiri, abafite igishoro gito bagasonerwa.”

Ku bijyanye no guha ifunguro abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Mutuyimana yemeza ko ari igisubizo ku bana n’ababyeyi cyane abo mu miryango ikennye.

Ati “Hari gihe tuba mu ngo zacu ababyeyi bacu batishoboye  ugasanga umwana agiye ku ishuri inzara iramwishe, namushimiye aho yavuze ko tuzajya duhabwa ifunguro rifite n’intungamubiri zihagije.”

Ku bijyanye no guhabwa amatungo magufi yaba ku bana ndetse no ku babyeyi, Mutuyimana avuga ko bizatuma urubyiruko rukurana icyizere cyo kubaho neza mu minsi iri imbere kuko hari abagorwaga no kwibaza uko bazabaho ejo hazaza.

Ati “Abana nibatangira kwizigama biciye mu matungo bahawe bazakura bumva badahangayitse. Iyo utekereza uko uzubaka urugo rwawe ejo hazaza biragora nta bushobozi ufite, ayo matungo azadufasha.”

Mu

tuyimana yacikirije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatatu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibirizi mu karere ka Gisagara, akabura amikoro atuma ayakomeza, agahitamo kwiga gusudira mu mashuri y’imyuga, akaba afite icyizere ko nayasoza azajya yinjiza amafaranga amubeshaho ashyigikiwe na gahunda za leta.

Ati “Nabonye bidashobotse, nsaba mu rugo kundihirira imyuga. Nari naje gukoresha igare nkoresha njya ku ishuri  kuko ryapfuye. Niga imyuga wenda ejo nindangiza nzakora urugi bampe ibihumbi 50 cyangwa 100, niga gusudira.”

Mu karere ka Huye , Dr Habineza yakomoje ku bijyanye no kongera inguzanyo ihabwa abiga kaminuza, iyo buruse ikava ku bihumbi 25 avuga ko bidatirimuka kuko  mu myaka nka 13 byari ibihumbi 21 ku kwezi, akabigira 100, bikaba byafasha abanyeshuri kwibeshaho mu buzima butabagoye nkuko bimeze uyu munsi.

Azagaruraho kandi ubucuruzi bwa caguwa ndetse na tagisi nto bita Twegerane azigarure mu mihanda cyane iyo mu mijyi zaciwemo.

Azavugurura kandi ibijyanye na mituweli uyishyuye ahite atangira kwivuza atarindiriye ko abagize umuryango wose bayitanga nta no kwivuza nyuma y’ukwezi hishyuwe ikiguzi cyayo nkuko bimeze uyu munsi.

Azakomeza  gukora ibishoboka ngo Huye, itezwe imbere nk’umujyi w’u Burezi yabayeho mu buzima butari bwiza ubwo yatangiraga kwiga muri kaminuza kuko ngo bagiye barara mu nzu mberabyombi(salles) zitagenewe kuraramo kubera ibibazo bitanudukanye.

Azafasha kandi abize ururimi rw’igifaransa  kubaho nta pfunwe bagira haba mu bijyanye no gukora ibizamini mu cyongereza bakagorwa n’urwo rurimi bamwe batigeze bigamo. Ibyo ngo bizabafasha gukora ikizamini cya interview nta bibazo bahura nabyo n’abarimu bize mu gifaransa bakakigisha aho kwigisha icyongereza batazi neza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus

 



from bwiza http://ift.tt/2uQUvsq
via IFTTT

Umugabo yakoze amahano atarabaho mu mateka y'isi bituma arasirwa ku karubanda imbere y'imbaga y'abantu bari baje gushungera(AMAFOTO)

Muhammad al-Maghrabi, w'imyaka 41 y'amavuko, wo mu gihugu cya Yemen yarasiwe ku karubanda hifashishijwe imbunda ya Mashinigani [machine gun] bitewe n'icyaha cya bunyamaswa yakoreye ku mwana w'imyaka itatu y'amavuko agahita anamwivugana. Nk'uko ibitangazamakuru byinshi byakomeje kubigarukaho, Muhammad al-Maghrabi, w'imyaka 41, yarasiwe ku karubanda azira gusambanya no kwica, Rana Yahya Al-Matari, umukobwa muto cyane [ufite imyaka itatu y'amavuko]. Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yarasiwe (...)

- Udushya /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2vXVffJ
via IFTTT

Kagame yakomoje ku bahitiramo abandi uko babaho ntibanatuma batera imbere nka bo

Kandida Philippe Mpayimana mu bikorwa kwiyamamaza mu Karere ka Musanze.

Kandida Philippe Mpayimana mu bikorwa kwiyamamaza mu Karere ka Musanze.

from Voice of America http://ift.tt/2hha8X2
via IFTTT

Kirehe: Inkongi yatwitse iduka ririmo ‘ibicuruzwa by’agaciro ka 50,000,000 Frw’

Kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Kirehe umurenge wa Kigina, Akagari ka Ruhanga,umudugudu wa Nyakarambi II ,ahagana sa kumi n’imwe z’umugoroba habaye inkongi y’umuriro bivugwa yatewe n’intsinga z’amashanyarazi zatwitse inzu y’ubucuruzi  irakongoka. Baragenekereza ko harimo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw. 

Iyi nkingi y’amashanyarazi ngo niyo yakongeje iduka hashya ibifite agaciro kagera kuri miliyoni 50 Frw

Umwe mu baturage wabonye ibyabaye yabwiye Umuseke ko inzu ari imwe ariko ifite imiryango itatu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye burimo aho bacururiza inyama, aho badodera ndetse n’iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye.

Gasarabwe yabwiye Umuseke ko iyi nkongi bigaragara ko yabaye ubwo abaturage hafi ya bose bari bagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku biro by’Umurenge wa Kigina nyuma batashye basanga inkongi yibasiye iyo nzu y’ubucuruzi.

Ingabo na Polisi bafatanyije n’abaturage mu kuzimya uriya muriro wari ufite ubukana.

Kubera ko nta bantu bari basigaye muri ako gace k’ubucuruzi, ngo nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima ariko ngo iyo batinda gato bari busange andi mazu nayo yahiye.

Kugeza ubu ibyahiriye muri iyo nzu biravugwa ko byari bifite agaciro ka miliyoni 50 Frw.

Icyumba  cyacururizwagamo inyama ni icya Jean Bosco Mpambara, icyadoderwagamo ni icya Monique Ingabire naho icyacururizwagamo ni icya Masabo na Dismas Ntibanyurwa.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vfNYd3

Manchester United yamaze gusinyisha Nemanja Matic

Umukinnyi Nemanja Matic w'imyaka 28 amaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester United kuri uyu wa mbere Taliki ya 31 Nyakanga, avuye muri Chelsea kuri miliyoni 40 z'amapawundi aho uyu musore yasinye amasezerano y'imyaka 3.
Uyu munya Serbia yagize ibihe byiza haba muri Benfica no muri Chelsea dore ko hose yahatwaye ibikombe bya shampiyona.
Nyuma yo gusinyisha uyu musore jose Mourinho yatangarije urubuga rwa Internet rwa Manchester United ko akunda uyu musore cyane ndetse amushimira kuba yemeye (...)

- Imikino

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uNwO5P
via IFTTT

Umugabo wiga mu mwaka wa mbere w'amashuli abanza, yashimye Kagame wamworoje inka ubu akaba agize inka icyenda

Ngezehe Donat umuturage wo mu Karere ka Burera yatanze ubuhamya bw'ukuntu yaje mu Rwanda akennye cyane atuye muri nyakatsi akaza kubona inzu abamo kuri ubu.
Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza kwa Paul Kagame byabereye mu karere ka Burera kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017. Uyu muturage avuga ko yakuwe kure n'ubuyobozi bwa Paul Kagame.
Ngo yari mu bukene bukabije kuburyo bwatumye umuryango we usuhuka ariko agatabarwa n'inka yahawe na Perezida Kagame.Yagize ati (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2vY8hdb
via IFTTT

Ingabo z'u Rwanda bashyikirije abaturage ba Bugesera na Gicumbi imishinga ibiri y'iterambere

K'ubufatanye n'abaturage, ingabo z'u Rwanda zatashye k'umugaragaro umuyoboro w'amazi wa kilometero eshatu zirenga bubakiye abaturage mu Karere ka Bugesera.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari ukuriye ingabo za Burigade ya 211, Col Bertin CYUBAHIRO MUKASA ari kumwe na Meya w'Akarere ka Bugesera, Bwana NSANZUMUHIRE Emmanuel. Uyu mushinga w'ibikorwa remezo uzafasha abaturage barenga 3,000, ukaba waratashywe k'umugaragaro ku itariki 28 Nyakanga 2017.
Umuyoboro w'amazi watashywe wubatswe n'ingabo (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2uNRsTm
via IFTTT

Murenzi wakiniye Amavubi U-17 muri Mexique yakatiwe imyaka isaga 2 y’igifungo mu Bwongereza

Umunyarwanda witwa Seff Murenzi wajyanye n’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi mu Gikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, kuri ubu akaba yabarizwaga mu Bwongereza mu ikipe ya Coventry City, yahanishijwe imyaka 2 n’amezi 9 y’igifungo azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Seff Murenzi akaba yakatiwe n’urukiko mu Bwongereza iyo myaka y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha  cyo gucuruza cocaine na heroine nk’uko byemezwa n’igipolisi.

Murenzi uba muri uyu mujyi wa Coventry, yemeye ibyaha 8 yashinjwaga, akatirwa gufungwa imyaka 2 n’amezi 9 nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza nka TelegraphyCoventry.

Dore uko umusore Murenzi, kuri ubu ufite imyaka 21, yaje gufatwa

Umupolisi ukora mu ibanga witwa Matt yahawe numero ya Murenzi ayihawe n’abakoresha ibiyobyabwenge, amuhamagara inshuro 8 amubaza ‘brown’ (akazina bahimba heroine), mu gihe cocaine bayita ‘20Rock’.

Murenzi amaherezo yaje guhura na Matt akajya amuha ibiyobyabwenge, ari nako bamufotora atabizi ari kubitanga, nyuma igipolis kiza kumutera iwe aho yabaga muri Coventry kimuta muri yombi kuwa 29 Nzeri 2016.

Andrew Bell, wunganiraga Murenzi akaba yaravugaga ko yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge kubera umuntu yari abereyemo Amayero 200 witwa Kevin yari yarabuze uko yishyura akamubwira ko ashobora kumwishyura amucururije ibiyobyabwenge.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2f1mLVv
via IFTTT

Nyuma yo kugaruka mu bwongereza ikipe ya Chelsea ihuye n’akaga gakomeye

Ikipe ya Chelsea nyuma yuko bavuye mu ruzinduko bagiriye ku mugabane wa Aziya aho bakinnye imikino itandukanye imwe bakayitsinda indi bakayitsindwa, bakigera mu bwongereza bakirijwe inkuru ebyiri mbi zigomba gutuma umutoza Antonio Conte ahindura imikoreshereze y’abakinnyi be mu kibuga.Chelsea and Manchester United target Renato Sanches has chosen his new club

Inkuru ya mbere ibabaje nuko umukinnyi Nemanja Matic yamaze gusinyira ikipe ya mukeba wa Chelsea Manchester United ku masezerano azamara imyaka itatu kandi ari umwe mu bakinnyi bafashije bikomeye ikipe ya Chelsea gutwara igikombe cya Champiyona. Indi nkuru mbi nuko umukinnyi Renato Sanches wari witezwe gusimbura Nemanja Matic yatangaje ko ashaka kwerekeza mu ikipe ya Ac Milan bityo ikipe ya Chelsea ikaba ibihombeyemo.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ucBrDi
via IFTTT

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu matora muri Kenya, Chris Msando yavumbuwe yapfuye

Chris Msando yari ashinzwe urwego rwa mudasobwa mu kanama k'amatora gategura amatora azaba mu cyumweru gitaha.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2vYmsyN
via IFTTT

Umumotari wasubije 5.2 Frw y'umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto nshya

Umumotari, Ndayiramiye Donat yahawe moto nshya nyuma yo kugaragaza ubunyangamugayo ubwo yashyikirizaga Polisi y'u Rwanda amafaranga agera kuri Miliyoni 5.2Frw y'umugenzi wari wakoze impanuka.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017 nibwo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y'inzego z'imwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yashyikirije uyu mumotari imoto ifite agaciro ka miliyoni (...)

- Mu Rwanda /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2hglI4P
via IFTTT

Cyore: Zari umugore wa Diamond Platnumz agiye kuba umuhanzikazi (isomere)

Urubyiruko rw’i Wawa rwahawe Site y’Itora yihariye

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Urubyiruko ruri kugororerwa mu kigo ngororamuco cy’i Wawa ndetse n’abakozi babashinzwe, bose hamwe basaga ibihumbi bine (4 000) bahawe Site y’itora yihariye bazakoresha batora Perezida wa Repubulika kuwa gatanu.

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Umuhanzi Saidi Brazza wamamaye i Burundi ari mubagororewe i Wawa (Photo: Archive).

Kuva mu 2010, n’ubundi urubyiruko ruba ruhagororerwa n’abakozi b’ikigo cya i Wawa baratora, gusa ngo ubundi wasangaga batorera hamwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Bigabiro ikirwa  cya i Wawa kibarizwamo, gusa mu matora y’uyu mwaka bahawe Site yabo yihariye.

Niyongabo Nicolas, uyobora w’ikigo cy’urubyiruko cy’i Wawa (ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu) yabwiye Umuseke ko urubyiruko ruri kugororerwa i Wawa kimwe n’abandi baturage bose bazitabira amatora.

Yagize ati “Komisiyo y’igihugu y’Amatora yadushyiriyeho icyumba cy’itora, site y’itora kimwe n’ahandi hirya no hino.”

Niyongabo avuga ko biteze ko Komisiyo y’igihugu y’Amatora izabaha ababafasha gutoresha bazaturuka hanze y’ikirwa, kimwe n’uko ngo bashobora gutoranya urubyiruko rushobora kubafasha, kandi ngo n’urubyiruko ruhari ruhawe amahugurwa rufite ubushobozi bwo gutoresha neza.

Nubwo abari ku kirwa cy’i Wawa ngo batagerwaho na gahunda zo kwamamaza ngo bamenye neza imigabo n’imigambi y’abiyamamaza, ngo bagerageza gukurikira televiziyo n’ibindi bitangazamakuru, kandi na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanagiye yo kubigisha uburyo amatora ateganyijwe.

Gusa, ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro babarizwamo bwabamenyesheje ko RPF-Inkotanyi izajya kwamamazayo, gusa ngo nta gahunda y’undi mukandida bafite uzajyayo kwiyamamaza.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wdZZwN

Umunyarwandakazi mu bagore batatu muri Africa batsindiye igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Annie Uwase Anuarite ni umwe mu bagore batatu muri Africa baje kwiyongera ku rutonde rw’abagore ijana bateza imbere ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo muri Africa. Annie Uwase Anuarite asanzwe ari umushoferi utwara imodoka zijyana ba mukerarugendo mu ngendo zitandukanye gusura ibyiza nyaburanga mu Rwanda.

Annie Uwase Anuarite asanzwe atwara imodoka zitwara ba mukerarugendo bajya cyangwa bava hirya no hino mu Rwanda

Abandi babiri baje imbere ya Uwase ni UmunyaNigeria witwa Chiamaka Obuekwe  hamwe n’umunyAfrica y’epfo wandika ku bukerarugendo witwa  Mukhatshelwa Nzama.

Mu bantu kandi bakomeye muri Africa bari ku rutonde rw’abagore bateza imbere ubukerarugengo muri Africa harimo Perezida wa Liberia Ellen Sirleaf Johnson akaba na Ambasaderi w’Ishami rya UN rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bugamije amajyambere arambye(UNWTO).

Harimo kandi na Minisitiri w’ubukerarugendo muri Ghana witwa Catherine Afeku, Minisitiri w’ubukerarugendo muri Africa y’epfo Tokozile Xasa,  Minisitiri w’ubukerarugendo muri Congo Brazzaville Arlette Soudan Nanout, uwungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Zimbabwe witwa  Anastancia Ndlovu na Jackie Capeheart uyu akaba yungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Liberia.

Abandi bahembwe barimo abakora mu rwego rw’ama hoteli no mu bindi bice.

Ikinyamakuru Atqnews kivuga ko urutonde ntakuka rw’abagore ijana bahize abandi mu guteza imbere ubukerarugendo muri Africa ruzashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu taliki ya 04 Kanama, 2017.

Gutanga amazina y’abagombaga guhatanira kuza muri aba ijana byatangiye taliki ya 12 Nyakanga bikaba birangira taliki ya 22 Nyakanga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe amazina by’agataganyo ariko abatsinze burundu bakazatangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Abateguye aya marushanwa ngo bari bagamije kumenya uruhare rw’umukobwa cyangwa umugore mu guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza abakobwa bakiri bato gushyira ingufu mu kwiga no mu gukora muri uru rwego rw’ubukungu.

Kuba Africa ariwo mugabane urimo abantu b’igitsina gore benshi kurusha ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagombye gusunikira abakobwa n’abagore  kwigaibyerekeye ubukerarugendo bityo bagateza imbere ingo zabo  n’ibihugu byabo muri rusange.

Imibare ya UN yerekana ko 30% by’abakora ubushabitsi muri Africa ari abagore naho  ba Minisitiri bashinzwe ubukerarugendo muri Africa  36%  ni abagore.

Hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza abagore bakigira hamwe uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo.

Abagore bazitabira iriya nama bazava mu bihugu by’Africa harimo Nigeria, Zimbabwe, Kenya, Uganda, Ghana, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu, Gambia, Togo, Tanzania, Liberia, u Rwanda, Bahrain, Senegal, Africa y’epfo , Seychelles na Namibia.

Iyi nama izabera muri Nigeria. Muri iriya nama niho abatsindiye biriya bihembo bazabihererwa.

Ari ku rutonde rumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uNURSw

Perezida wa Venezuela Yakeje Ivyavuye mu Matora

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro avuga kw’amatora yabaye ejo ku musi wa mungu asaba inama nshingamateka gusubiramwo ibwirizwa shingiro, yabaye intzinzi y’akataraboneka. Yavuze kw’abayanyagihugu bitavye ayo matora, bagatinyuka insoro z’abagwanyi, bajabuka inzuzi, baduga imisozi, kugira ngo baje kwitorera inama nshingamateka y’igihugu. Abatavuga rumwe na reta mur’ico gihugu bavuze kw’iyo nigngo ishobora gutuma haba intwaro y’igitugu, kanatsinda bari bateye akamo abanya Venezuela, kabasaba  kutitaba ayo matora. Ibiro vyinshi vyo gutoreramwo ku murwa mukuru Caracas vyaragaragara. Ambassaderi aserukira Reta zunze ubumwe za Amerika mw’ishirahamwe mpuzamakungu, Nikki Haley, yanditse ku kibanza Twitter candikirwako amakuru kw’ amatora ya Maduro yabayemwo amahinyuma menshi, ar’iyindi ntambwe mu nzira y’ubutegetsi bw’igitugu. Yavuze ko Amerika zitazokwemera reta iteye kubiri n’amategeko yayo. Yongera aratangaza ko Amerika ziri inyuma y’abanyagihugu bo muri Venezuela. Umurwi w’igihugu ca Venezuela ujejwe gutunganya amatora, uvuga kw’abanyagihugu barenga imiyoni  8, n’ukuvuga  abanyagihugu barenga 41% bakwije ibisabwa mu gutora, aribo bitavye ayo matora yabaye ku musi wa mungu, naho hari imyiyerekano ikomeye kandi n’amabarabara yari yazibiwe. Yamara abatavuga rumwe na reta bobo bavuga kw’abantu bari hagati y’imiliyoni zibiri n’imiliyoni zitatu ari bonyene bitavye ayo matora.

from Voice of America http://ift.tt/2uQp95b
via IFTTT

NEC na Polisi bariga uko abo amatora azasanga muri ‘Transit Centers’ bazatora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko iri kuganira na Polisi y’u Rwanda kugira ngo barebe uko abo abantu amatora azasanga mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito mu rwego rwo kubagorora bizwi nka ″Transit Centers” bazatora.

Ibigo ngororamuco "Transit Center" biri hirya no hino mu Rwanda.

Ibigo ngororamuco “Transit Center” biri hirya no hino mu Rwanda.

Hirya no hino mu Rwanda hari bene ibi bigo bifungirwamo abantu bizwi nka ‘Transit Centers’, izizwi cyane ni iy’ahitwa kwa Kabuga mu Karere ka Kicukiro. Ibigo bikunze kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Nubwo bigoye kumenya imibare nyayo y’abantu baba bafungiye muri bene biriya bigo, usanga hafi muri buri Karere harimo nibura ikigo kimwe gikusanyirizwamo abafatiwe mu businzi, ubunywarumogi, uburaya, n’ibindi byaha.

Aba bantu baba bafungiye muri biriya bigo, itegeko rigenga amatora ntiribashyira mu bantu batemerewe gutora cyangwa bambuwe uburenganzira bwo gutora by’agateganyo, ariko ntibari basanzwe bemererwa gutora.

Mumpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yabwiye Umuseke ko biriya bigo (transit Centers) biba birimo abantu benshi, ndetse awizeza ko bazakora ibishoboka byose bagatora.

Munyaneza yatubwiye ko batangiye kuganira na Polisi y’igihugu kuko ariyo ishinzwe biriya bigo (Transit Centers) kugira ngo barebe uko nabo batora.

Yagize ati : “Turimo turabitekerezaho dushingiye ku mategeko yose, ndetse na Polisi turabiganiraho, ibyo aribyo byose tuzareba uburyo bazatora. Ubundi ntabwo bajyaga batora, ubundi ntabwo njye nari nzi ko banabagaho bariya, ariko ubu kuko bahari, numvise ko baba ari na benshi, tuzareba uburyo batoramo ubwo tuzabibamenyesha.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishinzwe biriya bigo bya ‘Transit Centers’ yatubwiye ko ikintu cyose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izababwira aricyo bazakora kuko ariyo ishinzwe amatora.

Nubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yizeza kon izakora ibishoboka abantu amatora azasanga bari muri ‘Transit Centers’ bagatora, haribazwa uko bizagenda, niba bazarekurwa bakajya gutora, niba Polisi izabajyanwa kuri Site z’itora bagatora cyangwa niba bazatorera imbere mu bigo bafungiyemo.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vb744m

Dore urutonde rw’abakinnyi bafite ubwato BWIZA kandi BUHENZE kurusha abandi (AMAFOTO)

 

5. Wayne Rooney (Miliyoni 4.3 z’amadolari)

4. David Beckham (Miliyoni 5 z’amadolari)

3.Sergio Ramos (Miliyoni 7 z’amadolari)

2. Cristiano Ronaldo (Miliyoni 8 z’amadolari)

1. Lionel Messi (Miliyoni 10 z’amadolari)



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2ucLKa6
via IFTTT