Igihe cya Muhadjiri mu ikipe y’igihugu ntikiragera- Antoine Hey

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye gutangira umwiherero yitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike ya CHAN2018. Umutoza wayo Antoine Hey yongeyemo amaraso mashya ariko ntiyahamagara Muhadjiri Hakizimana. Yemeza ko igihe cy’uyu musore mu mavubi kitaragera.

Umutoza w'Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yemeza ko igihe cya Muhadjiri nikigera azamuhamagara

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Amavubi y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere kuri stade regional y Kigali. Iyi myitozo izasozwa tariki 10 Nyakanga 2017 ubwo abasore ba Antoine Hey bazerekeza i Kampala muri Uganda ahazabera umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Hari abakinnyi basezerewe mu basezereye Tanzania barimo; Mico Justin wagize ikibazo cy’imvune, ntiharimo kandi Gilbert Mugisha, Mpozembizi Mouhamed na Nsabimana Jean de Dieu. Abatoza bongeyemo amaraso mashya arimo arimo Mutsinzi Ange Jimmy, Imran Nshimiyimana, Christopher Biramahire na Nyandwi Saddam.

Icyatunguranye ni uko mu bakinnyi bongewe mu ikipe y’igihugu batarimo Muhadjiri Hakizimana witwaye neza mu minsi ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro we na APR FC ye begukanye.

Umutoza w’Amavubi yagize icyo avuga kuri uyu musore benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko yarengejwe ingohe.

Antoine Hey yagize ati: “Twahamagaye abakinnyi bajyanye n’imiterere y’ikipe tuzakina mu mukino utaha. Ikipe tuzi ko ikinisha imbaraga nyinshi. Twifuje kongera imbaraga mu bakinnyi bugarira niyo mpamvu twahamagaye Imran Saddam na Ange. Ikindi kibazo twabonye mu mikino ishize ni icy’abakinnyi barangiriza mu izamu. Muhadjiri tuzi ko ari umukinnyi mwiza ariko si rutahizamu 100% niyo mpamvu twahisemo Abeddy.

Nkuko hari abahamagawe mbere ubu bavuyemo ni nako nta ukwiye kwirara. Na Muhadjiri igihe cye kizagera kuko si umukinnyi mubi. Navuga ko ikibura ari ukugera kw’igihe cye nta kindi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko kuba azakina na Uganda idafite Micho ari byiza ku ikipe ye, kuko umutoza mushya uzatoza uyu mukino afite ibyumweru bibiri gusa ngo abe amenye neza abakinnyi anabagejeje ku rwego rwo gutsinda u Rwanda byanze bikunze.

Umutoza mushya wahawe gutoza Uganda by’agateganyo ni Moses Basena uzungirizwa na Fred Kajoba. Abatoza bombi bemejwe kuri uyu wa mbere.

Rutahizamu wa Police FC Biramahire Abeddy yongewemo kuko afite imbaraga zishobora guhangana na bamyugariro b'abagande

Rutahizamu wa Police FC Biramahire Abeddy yongewemo kuko afite imbaraga zishobora guhangana na bamyugariro b’abagande

Mutsinzi Ange Jimmy ari mu bakinnyi bongewe mu mavubi

Mutsinzi Ange Jimmy ari mu bakinnyi bongewe mu mavubi

Imyitozo izamara ibyumweru bibir

Imyitozo izamara ibyumweru bibir

Abakinnyi biganjemo abafite ubushobozi bwo kugarira nibo bazajya muri Uganda

Abakinnyi biganjemo abafite ubushobozi bwo kugarira nibo bazajya muri Uganda

Abakinnyi batangiye umwiherero kuri uyu wa mbere

Abakinnyi batangiye umwiherero kuri uyu wa mbere

Yannick Mukunzi ni umwe mu baheruka guhura na Uganda 2015 muri CECAFA

Yannick Mukunzi ni umwe mu baheruka guhura na Uganda 2015 muri CECAFA

Umwanzuro w'abakinnyi bongerwamo ngo wafashwe n'abatoza bombi

Umwanzuro w’abakinnyi bongerwamo ngo wafashwe n’abatoza bombi

Roben NGABO

UMUSEKE



from UMUSEKE http://ift.tt/2vYKZnk

No comments:

Post a Comment