Police FC yerekanye abakinnyi bashya, Moustapha asabwa gusimbura Danny

Abakinnyi bashya; Fiston Munezero, Ishimwe Issa, Nzabanita David, Yves Manishimwe, Olivier Nsabimana, Nsengiyumva Moustapha, na Bertrand Iradukunda

Nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ishize, Police FC yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2017-18. Mbere yo kuyitangira yerekanye ku mugaragaro abakinnyi bashya, Nsengiyumva Moustapha wavuye muri Rayon sports ahabwa inshingano zo kugera ikirenge mucya Danny Usengimana wavuye muri Police FC.

Nyuma yo kwerekanwa nk'umukinnyi wa Police FC Nsengiyumva Moustapha yasabwe kugera ikirenge mucya Danny Usengimana

Nyuma yo kwerekanwa nk’umukinnyi wa Police FC Nsengiyumva Moustapha yasabwe kugera ikirenge mucya Danny Usengimana

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo Police FC yatangiye imyiteguro ya shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2017-18’. Iyi kipe yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga cya FERWAFA guhera saa 10h.

Mbere yo gutangira habaye umuhango wo kwerekana abakinnyi batandatu (6) bashya bariko; Munezero Fiston na Nsengiyumva Moustapha bavuye muri Rayon sports, Nzabanita David bita Saibad na Iradukunda Bertrand bavuye muri Bugesera FC, Olivier Nsabimana bavanye muri Marines FC, Manishimwe Yves wakiniraga Etincelles FC na Ishimwe Issa Zappy uteri ufite ikipe.

Gusa bagiye mu ikipe yatakaje abakinnyi nka; Danny Usengimana (wabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona mu myaka ibiri ishize), Ngomirakiza Hegman, Japhet Imurora, Niyonzima Jean Paul, na Hakim Tuyisenge.

Aba basore bahawe impanuro n’ubuyobozi bwa Police FC bwahagarariwe na (CIP) Jean de Dieu Mayira n’abatoza b’iyi kipe baherutse kongererwa amasezerano y’imyaka itatu; Innocent Seninga, n’abamwugirije Justin Bisengimana na Claude Maniraho.

Nyuma y’imyitozo ya mbere Seninga yabwiye abanyamakuru ko atangiranye uyu mwaka w’imikino intego yo gutwara igikombe, kandi ngo yizeye ko Nsengiyumva Moustapha azamubera umusimbura wa Danny.

“Twatangiye imyitozo kandi abasore bahagaze neza bigaragaza ko no mu kiruhuko bakoraga imyitozo ku giti cyabo. Twaguze abakinnyi bashya barimo aba Rayon sports babiri bashobora kuzadufasha kuzamurira bagenzi babo inyota yo gutwara igikombe kuko batwaye icy’umwaka ushize. Ni nabyo twiteze kuri Bertrand (Iradukunda) kuko yakiniye APR FC kandi naho barabitwaraga. Birumvikana ko iyo ubaye uwa kabiri muri shampiyona intego ikurikiraho ari igikombe.”

Abajijwe kucyo azakora ngo abone umusimbura wa Danny Usengimana yasubije ati: “Gusimbuza Danny si akazi koroshye kuko iyo umuntu amaze imyaka ibiri atsinda ibitego byinshi kurusha abandi (2015-16 yatsinze 16, 2016-17 atsinda 18) bivuga ko ari umukinnyi udasanzwe. No kumusimbuza ntibizatworohera. Ariko twazanye Moustapha (Nsengiyumva) watsinze ibitego umunani umwaka ushize. Nzagerageza kumuzamurira ubushobozi kandi twizeye ko azatsinda byinshi kurushaho.”

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura, Police FC izitabira irushanwa rihuza amakipe ya Police zo muri Afurika y’uburasirazuba (East African Police Competition) izaba muri Kanama i Kampala muri Uganda, nyuma bakine irushanwa ry’Agaciro na AS Kigali Pre-season Tournement.

Abakinnyi bashya; Fiston Munezero, Ishimwe Issa, Nzabanita David, Yves Manishimwe, Olivier Nsabimana, Nsengiyumva Moustapha, na Bertrand Iradukunda

Abakinnyi bashya; Fiston Munezero, Ishimwe Issa, Nzabanita David, Yves Manishimwe, Olivier Nsabimana, Nsengiyumva Moustapha, na Bertrand Iradukunda

Nsengiyumva Moustapha na Isaie Songa bazagenderwaho mu gushakira Police FC ibitego

Nsengiyumva Moustapha na Isaie Songa bazagenderwaho mu gushakira Police FC ibitego

Ishimwe Issa Zappy na Iradukunda Bertrand bashya muri Police FC bagaragaje akanyamuneza mu myitozo ya mbere

Innocent Seninga (hagati), n'abungiriza be Justin Bisengimana na Claude Maniraho batangiye umwaka mushya w'imikino

Innocent Seninga (hagati), n’abungiriza be Justin Bisengimana na Claude Maniraho batangiye umwaka mushya w’imikino

Imyitozo yiganjemo kunanura umubiri kuko abakinnyi bavuye mu biruhuko

Imyitozo yiganjemo kunanura umubiri kuko abakinnyi bavuye mu biruhuko

Imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga cya FERWAFA

Imyitozo ya mbere yabereye ku kibuga cya FERWAFA

Fiston Munezero yahawe numero 2 yari asanzwe yambara muri Rayon sports

Fiston Munezero yahawe numero 2 yari asanzwe yambara muri Rayon sports

Uyu mwaka intego ngo ni ugutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere

Uyu mwaka intego ngo ni ugutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere

Roben NGABO

UMUSEKE

from UMUSEKE http://ift.tt/2uc2TRD

No comments:

Post a Comment