Venezuela: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo 88% bifashe mu matora

Abayobozi b’akanama k’amatora muri Venezuela baratangaza ko mu gihuhu hose abantu miliyoni 8 bangana na 41.5% ari bo bitabiriye amatora y’inteko idasanzwe ishinzwe Itegeko Nshinga, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamagana iyi mibare bavuga ko 88% by’abagombaga gutora bifashe.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bamaganye ibyatangajwe ko byavuye mu matora

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyatangajwe ko byavuye mu matora

Kuri iki cyumweru, muri iki gihugu hari imidugararo kubera iyi nteko itavugwaho rumwe n’abaturage bo muri iki gihugu.

Kuri uyu wa mbere umuyobozi w’akanama k’amatora (CNE), Tibisay Lucena yatangaje ko  ubwitabire bw’amatora bwari hejuru cyane.

Tibisay ati “Ubwitabire bw’amatora bwari hejuru cyane, buri hejuru ya miliyoni umunani.”

Perezida Nicholas Maduro wa Venezuela yashimye ibyavuye muri aya matora yise ay’impinduramatwara.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nicholas Maduro batigeze bakozwa iby’iyi nteko bavuga igamije kumugumisha ku butegetsi.

Bavuga ko iyi mibare y’abitabiriye amatora ari imihimbano kuko 88% y’abagombaga kuyitabira batiriwe bayajyamo.

Abasesengura ibya politiki y’iki gihugu bemeza ko cyamaze gucikamo ibice bibiri ku buryo mu bihe biri imbere hashobora kuzagaragara ibisa nka repubulika ebyiri zihanganye.

Ku munsi w’ejo ubwo habaga aya matora, habaye imyigaragambyo yo kuyamagana inahitana abantu 10.

Ku munsi wabanjiriye uyu w’amatora, abayobozi babiri bahabwaga amahirwe yo gutsindira imyanya muri iyi nteko idasanzwe barishwe.

Perezida Maduro yashimye ibyavuye muri aya matora

Perezida Maduro yashimye ibyavuye muri aya matora

Abantu biraye mu mihanda bamagana iby'iyi nteko

Abantu biraye mu mihanda bamagana iby’iyi nteko

Kuva ejo imyigaragambyo imeze nabi muri iki gihugu

Kuva ejo imyigaragambyo imeze nabi muri iki gihugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uNRcE5

No comments:

Post a Comment