Abitwaje ibigwanisho bishe 30 barimwo n'abana muri Mali

Ubutegetsi bw'igihugu ca Mali bwavuze ko abantu bafise inkoho bishe abantu barenga 30 b'abasivile bo mu bwoko bw'aba Fulani hagati mu ntara ya Mopti.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2F2K5y6
via IFTTT

Kurikira igitaramo East African party nk'uwari uhari (Videos) #Rwanda via @kigalitoday

Ngabo Medard Uzwi nka Meddy niwe wari umuhanzi mukuru. Dore Uburyo yabyiniye abamukunda kuva ageze k'urubyiniro kugeza ahavuye.

Umuhanzi Yvan Buravan yongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n'abakobwa

Abaminisitiri barimo Minisiti w'Ubutabera Johnston Busingye, Minisitiri w'umuco na Siporo Nyirasafari Esperance hamwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye ni bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gitaramo.

Ijwi rya Bruce Melodie ryongeye guhogoza abitabiriye iki gitaramo

Riderman mu ndirimbo ze zo hambere yanejeje abitabiye East African Part ku nshuro ya 11.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2BUQxTA
via IFTTT

Agahinda ka Mukamusoni wamaze imyaka 24 muri FDLR #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 82.9 kb
Mukamusoni(wambaye inkweto z'ubururu)yabonanye na Murumuna we(wambaye ikoti ry'umukara)

Uwo mugore umwe rukumbi uri mahugurwa hamwe n'abagabo 577 bahoze ari abarwanyi mu mashyamba ya Congo, ubu bari mu mahugurwa mu kigo cya Mutobo, avuga ko mu mwaka wa 1994 yari umusirikare afite ipeti rya kaporali, ahungira mu majyaruguru ya Kivu, aho ngo yinjiye mu mutwe wa FDLR, abaho mu buzima bw'ishyamba.

Ati “mu mwaka wa 1994, nari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, mpungira mu majyaruguru ya Kivu, nari mfite umugabo tubyaranye rimwe, tuburana ubwo basenyaga inkambi za mbere, si nigeze menya amakuru ye... menye ko ariho ngeze mu Rwanda”.

Avuga ko yakubititse mu buzima bwe bwose, aho yatinyaga gutaha bitewe n'amakuru mabi babwirwaga ko ugeze mu Rwanda atabaho.

Mukamusoni uvuga ko umwana yabyaranye n'umugabo we yahise apfa, akaba atazi neza niba azongera gusubirana n'umugabo we kuko yamenye amakuru ko afite undi mugore n'abana babiri.

Agira ati “mu kwezi kumwe maze mu Rwanda, umugabo wanjye twabonanyeho iminota mike ariko kugeza ubu sinzi gahunda izakurikiraho, kuko mfite amakuru ko afite undi mugore n'abana babiri, ikindaje ishinga ni iyi ngando ndimo ibindi nzaba mbimenya”.

Mukamusoni iyo abajijwe ku buzima yabagamo mu ishyamba, ikiniga kiramufata akazenga amarira mu maso akagira ati “ubuzima bw'ishyamba se nabukubwira nte? Kereka uri umusirikare ariko njye wabibayemo ndabizi, ubuzima bw'ishyamba nta cyiza na kimwe nabonyemo”.

Avuga ko yakiriwe neza, atangazwa n'amahoro n'iterambere yasanze mu Rwanda.

JPEG - 73.6 kb
Mukamusoni umugore umwe mu bari 558 batahutse bari mu mahugurwa i Mutobo

Ati “ngera mu Rwanda nakiriwe neza uko ntabikekaga, numvaga mfite ubwoba nkurikije uko nahabwirwaga,nafashe umwanzuro wo gutaha kubera ubuzima bubi, nta n'umuntu wankanguriye gutaha ni umutimanama wanjye wabinteye.

Akomeza agira ati “nasanze mu Rwanda ari amahoro, nsanga rwarateye imbere cyane, mu mbaraga mfite ibizanshobokera byose nzabikora nteze igihugu cyanjye imbere”.

Mukamusoni arasaba abasigaye mu mashyamba gutahuka bakaza gufatanya n'abandi kubaka igihugu.

Ati “icyo nababwira, buri wese afite umutimanama we, bakwiye kureba kure bagataha kuko mu Rwanda ari amahoro”.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2R1LH1t
via IFTTT

‘Nta rugero na rumwe rw' inzoga rutabangamira ubuzima bw' umuntu'

Abashakashatsi b' ikigo Lancet bavumbuye ko kunywa inzoga nturenze urugero birinda kurwara umutima, gusa ngo bikurinda umutima ariko bikazagutera kanseri.

Uwayoboye ubu bushakashatsi avuga ko ubushakashatsi bwabo ibyo bagezeho ari ibyo kwizerwa kuko bwakozwe kinyamwugaga.

Uko urugero rwose rw' inzoga rwangiza ubuzima

Ikigo Global Burden of Disease cyarebye ingaruka z' ingero zitandukanye z' inzoga ku buzima bw' abatuye ibihugu 195, kuva mu mwaka wa 1990 kugera muri 2016.

Iki kigo cyasuzumye ubuzima bw' abantu bafite imyaka 15 kugera kuri 95, abashakashatsi bakagereranya ubuzima bw' abanywa icupa rimwe ry' inzoga buri munsi n' abatayinywa.

Basanze mu bantu 100 000 batanywa inzoga bakorewe ubushakashatsi 914 aribo barwaye indwara zibasira abanywi b' inzoga.

Uyu mubare wiyongeraho abantu bane , iyo ugiye mu bantu banywa icyupa rimwe ry' inzoga buri munsi.

Iyo ugiye mu bafata amacupa abiri ku munsi uriya mubare wiyongeraho abantu 63, wajya mu bafata amacupa atanu ku munsi ukiyongeraho 338.

Prof Sonia Saxena, umushakashatsi ku ishuli "Imperial College" ry'i Londres uri mu itsinda ryakoze ubu bushakashatsi agira ati: "Icupa rimwe ku munsi ribangamira ubuzima, kandi ufashe Ubwongereza bwose usanga ari abantu benshi, kandi abantu benshi ntibanywa icupa rimwe gusa ku munsi."

Dr Max Griswold, wo mu kigo "Institute for Health Metrics and Evaluation" (IHME), muri kaminuza ya Washington wayoboye ubwo bushakashatsi, avuga ko: “Inyigo zabubanjirije zasanze inzoga zishobora gukingira ariko bo bagasanga urugero rw'uko amagara abangamigwa rwiyongera igihe umuntu anyoye inzoga nyinshi”.

Ati “Kuba inzoga zitera kanseri, inguma, n'izindi ndwara bizimanganya inyigo ivuga ku ndwara z'umutima."

Mu Bwongereza abagore banywa kurusha abagabo. Iki gihugu muri 2016 cyagabanyije ingano z' inzoga abaturage bacyo bemerewe kunywa gitegeka ko nta wemerewe kurenza ikirahure kimwe cy' umuvinyo ku munsi.

Ikinyobwa kirimo garama 10 z' umusemburo nicyo gifatwa nk' inzoga. Ubwo, ni icyupa rya byeri, ikirahure cy' umuvinyo n' akarahure ka likeri.

BBC yatangaje ko Ubwongereza bwo iyo amagarama y' umusemburo ageze kuri garama 8 bitangira kwitwa inzoga.

Ku Isi umuntu umwe kuri batatu anywa inzoga bigatuma umwe mu bantu icumi apfa afite hagati y' imyaka 15 na 20.




from Murakaza neza ! http://bit.ly/2AoNZgM
via IFTTT

Ndahimana wakorewe ibitangaza n'abagiraneza nyuma yo gusezerana yambaye Kambambili yahaye ubutumwa bukomeye abafite ubukene bukabije

Ndahimana Narcisse w'imyaka 42 y'amavuko yahaye ihumure abantu bafite ubukene bukabije nk'ubwo yari arimo mbere y'uko afashwa n'abagiraneza babonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga yagiye gusezerana yambaye kambambili.

- Mu Rwanda

from Umuryango.rw http://bit.ly/2F3xkTA
via IFTTT

Kudakora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe bigaragaza umugambi wa Jenoside mu yahoze ari Ruhengeri – CNLG

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri,ubutegetsi bwanze nkana gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’Abagogwe muri iyi Perefegitura. Ibi bikaba bigaragaza ko iyicwa ryabo ari kimwe mu mugambi w’ubutegetsi bwariho wa Jenoside. Nyuma y’uko Abatutsi b’Abagogwe bishwe ku mugaragaro bikozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana ndetse na raporo mpuzamahanga z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zikabigaragaza, Leta ya Habyarimana yo yavugaga ko icyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n’uko bapfuye ahubwo icya mbere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda. Inyandiko-mvugo y’inama y’umutekano ya Perefegitura ya Ruhengeri yateranye kuwa 15 Gicurasi 1992, imwe mu myanzuro y’iyo nama ni uko Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST)  itari ikwiriye kwihutira gukora anketi y’uko Abagogwe bapfuye ngo kuko zakurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Mu buryo burambuye, dore uko inama yanzuye kuri anketi zagombaga gukorwa na MINIJUST ku Bagogwe ngo baba barishwe: [………Nyuma yo kungurana ibitekerezo, inama yasanze icya mbere kandi cyihutirwa atari ukumenya abantu bapfuye n’uko bapfuye, ahubwo icya mbere ari ukugarura amahoro mu Banyarwanda; ikindi ari uko atari Abatutsi bapfuye gusa, hari n’Abahutu bapfuye kandi bagipfa. Izo anketi rero ahubwo urasanga zigamije gukurura imvururu zatuma amoko asubiranamo. Intambara rero yaziye bose: hari abapfuye, hari abatwawe n’inyenzi, abahunze n’abakuwe mu byabo n’iyo ntambara. Ntabwo rero abantu bamwe bagomba kwihandagaza ngo bababazwa n’ubwoko bumwe kuko birushaho kuremereza imitima y’abantu kubera iyi ntambara ikibabaza rubunda. Gushaka kuzikura rero ibintu byibagiranye byarushaho gushoza imvururu mu baturage. Inama kandi isanga ari ngombwa ko uzashoza imvururu zizaturuka kuri izo anketi azishingira kuza kuzihosha].  Iyo nama yari yitabiriwe na Dr. Nzabagerageza Charles wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri; Nzanana Dismas: wari Superefe wa Suprefegitura ya Busengo; Semasaka Faustin wari Superefe wa Suprefegitura ya Kirambo; Kayitana Kayitani wari Superefe ushinzwe iby’ubutegetsi n’amategeko; Ntarwanda Célestin wari Superefe ushinzwe ibya Politiki;  Ntagandamwabo Félicienwari Superefe ushinzwe iby’ubukungu na Tekiniki na  Twagiramungu Isaak wari Superefe ushinzwe iby’imibereho myiza y’Abaturage, uburezi n’umuco. Yitabiriwe kandi na ba burugumesitiri b’amakomini yari agize perefegitura ya Ruhengeri aribo  Sinamenye Gervais wari  Burugumesitiri wa Komini Butaro ,Nkiranuye Jean Damascène wari Burugumesitiri wa Komini Cyabingo, Munyaneza Ezechiel wari Burugumesitiri wa Komini Cyeru, Nizeyimana Jean Bosco wari Burugumesitiri wa Komini Gatonde , Ntahompagaze Jean Bosco wari  Burugumesitiri wa Komini Kidaho ,Maniragaba Fabien wari Burugumesitiri wa Komini Kigombe, Gasana Thaddée wari  Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Kajelijeli Juvénal wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Bigirimana Jean Sauveur wari Burugumesitiri wa Komini Ndusu ,Mpiranya Mathias wari Burugumesitiri wa Komini Nkuli , Matemane Faustin wari Burugumesitiri wa Komini Nkumba, Nkurunziza Léonidas wari Burugumesitiri wa Komini Nyakinama ,Uwurukundo Réverien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamugali ,Bagulijoro Léodomir wari Burugumesitiri wa Komini Nyamutera ,Karekezi Pierre wa Komini Nyarutovu na Nsabimana Jean Baptiste wa Komini Ruhondo. Hari kandi abakuru b’inzego z’umutekano barimo  Major Kanimba wari Komanda wa Jandarumeri mu Ruhengeri; Komanda Nzabonimpa wari Umuyobozi wa EGENA;  Mulinda Thomas wari  Ushinzwe ibiro by’iperereza; Nsekanabanga François Xavier wari Porokireri wa Repubulika na Hakizimana Jean Baptiste wari ushinzwe  Ushinzwe amakuru mu Karere (Centre Régionale d’information).

from bwiza.com http://bit.ly/2BTKNtf
via IFTTT

Kenya igiye kuba igihugu cya mbere mu karere kigiye guhura n’ingaruka z’umwenda w’Abashinwa

Igihugu cya Kenya ngo gishobora kuba icya mbere muri Afurika y’uburasirazuba kigiye guhura n’ingorane z’umwenda w’u Bushinwa, aho bivugwa ko cyaba kigiye kubura icyambu cyacyo cy’ingenzi cya Mombasa kikajya kishyuzwa n’Abashinwa kubera gutinda kwishyura uwo mwenda. Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko iki gihugu gishobora kubura iki cyambu kubera umwenda munini kibereyemo u Bushinwa ndetse ko iki cya nyuma cyatangaje ko kigiye kkugira icyo gikora ngo cyisubize amafaranga cyagurije Guverinoma ya Kenya. Inkuru dukesha urubuga deythere.com iravuga ko imwe muri iyi myenda yakoreshejwe mu mishinga irimo uwa gari ya moshi n’ububiko bw’amakontineri bwubatswe ku butaka muri Nairobi mu rwego rwo kugabanya umubyigano ku mbyambu. Kimwe mu bintu bigoye bizaba ku Cyambu cya Mombasa ni ibihumbi by’abakozi bazahatirwa gukorera munsi y’amategeko y’Abashinwa. Impinduka mu gucunga iki cyambu bizahita bikurikirwa no kwigarurirwa n’u Bushinwa bushaka kugikoresha bwiyishyura umwenda. Ibi bikaba bivuze ko amafaranga iki cyambu kinjizaga azajya ahita yoherezwa mu Bushinwa mu rwego rwo kwishyura umwenda ubarirwa muri miliyari 500 z’amashilingi ya Kenya. Iyi ngo ntabwo izaba ari inshuro ya mbere u Bushinwa bwigaruriye imitungo y’igihugu bwahaye inguzanyo kubera kutabasha kuyishyura. Mu Ukuboza 2017, Guverinoma ya Sri Lanka ikaba yaratakaje nayo Icyambu cya Hambantota mu gihe cy’imyaka 99 nyuma yo kunanirwa kugaragaza ubushake bwo kwishyura umwenda ubarirwa muri miliyari z’amadolari u Bushinwa bwayihaye.  

from bwiza.com http://bit.ly/2R7yFPN
via IFTTT

Somalia yasavye uwuserukira ONU kuva mu gihugu

Leta ya Somalia yategetse uwuserukira umuryango mpuzamakungu ONU kuva mu gihugu.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2QlqL0c
via IFTTT

Jay Polly yaje kuri ‘stage’ yasinze bamukuraho atarangije kuririmba

Mu…

from Umuseke http://bit.ly/2LKpZJj

Imyigaragambyo Irwanya Guverinema ya Sudan Irakomeje



from Voice of America http://bit.ly/2F3OUXQ
via IFTTT

Batatu Baraye Bakomerekejwe n'Uwitwaje Imbugita mu Bwongereza



from Voice of America http://bit.ly/2F2z6DV
via IFTTT

Ihimbazwa ry'Umwaka Mushasha i New York muri Amerika



from Voice of America http://bit.ly/2F3ORLE
via IFTTT

Victoire Ingabire Yari Abayeho Gute muri Gereza?



from Voice of America http://bit.ly/2F2z2nF
via IFTTT

Afurika y'Epfo Yashinze Umushahara Umukozi Abwirizwa Guhembwa

Afurika y'Epfo kuri uno wa kabiri yafashe ingingo y'uko ata mukozi n'umwe ashobora guhembwa amafaranga ari munsi y'ama rand 20 kw’isaha ni ukuvuga idolari n’ibice 39. Perezida Cyril Ramaphosa ariko yitegurira amatora yo mu kwezi kwa gatanu yavuze ko abakozi imiliyoni n'imiliyoni bazoharonkera akoyokwe.  Mu mashirahamwe aserukira abakozi ntibarashobora kwumvikana nimba boshigikira uwo mugambi canke bowiyamiriza. Ni umugambi ushobora kuzorwanywa n'abatavuga rumwe na Reta. Umugambwe uri ku butegetsi muri muri ico gihugu, ANC, wizeye ko iyo ngingo izoshimisha abayoboke bawo baba hagati mu gihugu no mu bice bibamwo abanyagihugu bacumbagira mu vyerekeye ubutunzi. ANC yaratakaje abanywanyi batari bake mu kiringo Perezida Jacob Zuma yamaze ku butegetsi kubera ikibazo c'ibiturire. Ibisagara abanywanyi b'uwo mugambwe bagabanutsemwo ahanini ni Johannesburg na Pretoria. Perezida Ramaphosa yatangaje ingingo y'amafaranga umukoresha adategerezwa kuja munsi mu guhemba umukozi mw'ijambo ryo kwipfuriza abanyagihugu biwe umwaka mushasha wa 2019.    

from Voice of America http://bit.ly/2F0m7Dv
via IFTTT

Reta ya Amerika Irujuje Iminsi 11 Idakora Kubera Uruhome

Iminsi cumi n'umwe irarumanye hari imirirmo imwe imwe ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika itariko irarangurwa kubera abashingamateka b'Abademokrate n'Abarepublikane batarashobora kwunvikana ku mafaranga yoshirwa mu mugambi wa Perezida Donald Trump wo kubaka uruhome rugabura Amerika na Mexique. Ku munsi wa kane w'indo ndwi inama nshingamateka nshasha izoba igwiriyemwo Abademokrate izorahirira manda y'imyaka ibiri. Vyitezwe ko Abademokrate baca biga integuro y'itegeko ririmwo amafaranga Reta izokoresha, integuro ishobora gutuma imirimo ya Reta yongera gutangura. Mu gihe  iyo nteguro ishobora kuba itarimwo amafaranga azokoreshwa mu kwubaka uruhome rugabura umupaka Amerika ihana na Mexique, Perezida Trump abicishije ku rubuga rwiwe rwa Twitter yavuze ko umutekano w'igihugu udashoboka uruhome rugabura Amerika na Mexique rutabonetse. Umupfasoni Nancy Pelosi agiye kuzoramutswa  inama nshingamateka na Chuck Schumer asanzwe atwara Abademokrate bari ku rushi mu nama nkenguzamateka barasohoreye hamwe itangazo ku musi wa mbere risaba Abarepublikane gushigikira integuro y’itegeko batunganije. Perezida Trump ashaka ko abashingamteka baba baramuha imiliyaridi 5 z’amadolari ku yarenga miliyaridi 20 azokoreshwa ku vyerekeye uruhome ku nkengera z’urubibe na Mexique. Abademokrate bemeye gutanga umuliyaridi n’imiliyoni amajana atatu.  

from Voice of America http://bit.ly/2F2yY7p
via IFTTT

Amafoto: Ingene Umwaka Mushasha Wahimbajwe kw'Isi

Amafoto: Ingene Umwaka Mushasha Wahimbajwe kw'Isi

from Voice of America http://bit.ly/2F36ISJ
via IFTTT

Abagwanyi ba al-Shabab bamenyesheje o ari bo bagize igitero mw'ikambi ya gisirikare ya Onu muri Somalia

Abantu batatu bakomerekeye mu gitero c'amabombe yatewe mw'ikambi nkuru ya Onu irinzwe cane mu gisagara ca Mogadishu .

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro https://bbc.in/2QhNUAj
via IFTTT

Unai Emery yahaye ubutumwa abafana ba Arsenal bamuvugirije induru asimbuje Lacazette

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery yatangiye guhangana n'abafana ba Arsenal kubera ko asigaye asimbuza rutahizamu wabo Alexandre Lacazette hakiri kare byatumye ku munsi w'ejo bamuvugiriza induru mu mukino batsinzemo Fulham ibitego 4-1.

- Imikino

from Umuryango.rw http://bit.ly/2VpBnyv
via IFTTT

Icyifuzo cya Kizito Mihigo mu mwaka wa 2019 cyatunguranye

Umuhanzi Kizito Mihigo yageneye ubutumwa bwuje urukundo abantu bose bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abasaba ko uyu mwaka abantu binjiyemo wa 2019 waragwa n'ubugwaneza kuko ushize waranzwe n'ubugome n'ubugambanyi ku Isi yose.

- Imyidagaduro

from Umuryango.rw http://bit.ly/2Rv0Szi
via IFTTT

Benshi bari bakutse imitima bazi ko Amerika igiye koreka imbaga ku bunani

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye imbabazi nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri Twitter bwatumye benshi batahwa n’ubwoba, biyumvisha ko bagiye kugabwaho igitero cya bombe, bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2019. Ikigo cya gisirikare “US Strategic Command” ari nacyo gishinzwe kugenzura ibitwaro bya kirimbuzi bya Amerika, wohereje ubutumwa ku wa 31 Ukuboza 2018, ubwo abantu biteguraga kwinjira mu 2019, ubutumwa bwavugaga ko biteguye guturitsa ikintu kinini cyane kurusha umupira wa balo usanzwe uturitswa ku nyubako ndende ya ‘Times Square’ i New York. Ubu butumwa bwari kumwe na video ubonamo indege y’intambara ya B-2, igenda irasa ibisasu. Iki kigo cya gisirikare cyahise gihanagura ubu butumwa, gitangaza ko ari bubi ndetse kinaboneraho gusaba imbabazi. Ubwo butumw bwari bwakuye benshi imitima bwagira buti “Mu byo tumenyereye i TimesSquare igihe cy’umwaka mushya, aho baturitsa umupira munini,… Twiteguye guturitsa ikintu kinini cyane.” Igitangazamakuru CNN gitangaza ko ubwo butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko uwo “mupira uturitswa” uvuye hejuru y’inyubako ya ‘Times Square’, ndende cyane y’i New York, mu rwego rwo gutangiza Umwaka Mushya. Uyu muhango wo guturitsa uyu mupira watangiye gukorwa mu 1907, aho umupira uri ku mugozi umanuka uvuye kuri metero 43 mu masegonda 60 imbere ya saa sita z’ijoro, ukagera hasi  umwaka mushya utangiye. Ikigo “US Strategic Command” ni kimwe mu bigo 10 bya gisirikare biri muri Minisiteri y’ingabo ya Amerika, gifite icyicaro i Nebraska. Joe Cirincione, wanditse igitabo ‘Nuclear Nightmares, Securing the World before it is too late’ ni umwe mu banenze iki kigo ku bw’ubu butumwa avuga ko ‘Buteye isoni’.  

from bwiza.com http://bit.ly/2CKAIAK
via IFTTT

Taekwondo: Amakipe 13 amaze kwiyandikisha kuzitabira Shampiyona ya 2019

Guhera…

from Umuseke http://bit.ly/2Vnrvp5

Jay Polly ati "Hariya Habolo si heza kabisa" Menya byinshi ku buzima bwa Jay Polly muri Gereza ya Mageragere[AMAFOTO]

Tuyishime Joshua wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Jay Polly yasohotse muri gereza kuwa Kabiri taliki ya 1 Mutarama 2019, nyuma y'igihe kingana n'amezi atanu yari amaze afungiye muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.

- Imyidagaduro

from Umuryango.rw http://bit.ly/2VlP2Xr
via IFTTT

Meddy yakoze igitaramo cy'amateka i Kigali-Amafoto

Ngabo Medal (Meddy)wari umuhanzi w'imena mu gitaramo cyiswe East African Party cyabaga ku nshuro ya 11, yasusurukije abakitabiriye aboneraho no kwerekana umukunzi we.

Ni igitaramo cyatangiranye imbaraga , ubwo umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba MC Tino yashimishaga abantu mbere y'uko abitabira igitaramo buzura muri parikingi ya sitade Amahoro.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo, Bruce Melody, Riderman. Iva Bravan, Uncle Austin,....

Meddy wageze ahaberaga igitamo mu ma saa yine, yageze ku rubyiniro nyuma y'iminota nka 40 atangirira ku ndirimbo ye ya kera yakunzwe mu bihe byayo 'Mubwire'

JPEG - 78.6 kb
Meddy yakoze igitaramo cy'amateka
JPEG - 162.2 kb
MC Buryohe yari ahari
JPEG - 112.2 kb
Meddy yasusurukije abantu mu mbino ze zihariye
JPEG - 163.6 kb
Bravan ukunzwe na benshi yasusurukije imbaga y'abitabiriye East African Party yabaga ku nshuro ya 11
JPEG - 126.7 kb
Meddy mu mbyino ze nk'ibisanzwe yahagurukije imbaga
JPEG - 116.1 kb
Uncle Austin ufitanye indirimbo na Meddy yari yabukereye muri iki gitaramo
JPEG - 87.4 kb
Meddy yerekanye umukunzi we ukomoka muri Ethiopia


from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2BQQzMi
via IFTTT

Muhadjiri na Iranzi bakuwe mu bakinnyi ba APR FC bitegura Mukura VS

Nyuma yo kutishimira umusaruro wa Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude mu mukino APR FC, yanganyijemo na Gicumbi FC, umutoza Jimmy Mulisa yafashe icyemezo cyo kudakoresha aba bakinnyi mu mukino bazahanganamo na Mukura VS.

- Football /

from IGIHE http://bit.ly/2CJu9y9
via IFTTT

Uko Mukafurika yahinze amasaro abiri akamubera isoko y'ubukungu (Video)

Mukafurika Annonciata, mu mwaka wa 2015 yahinze amasaro abiri y'imbuto yahawe n'abanya-Kenya, bahuriye mu imurikagurisha, none ubu yamubereye isoko y'ubukungu.

- U Rwanda /

from IGIHE http://bit.ly/2Tr0IXn
via IFTTT

Abantu 21 bakomerekeye mu mpanuka ku Bunani, umwe ahasiga ubuzima

Polisi y'u Rwanda yashimiye abanyarwanda n'abaturarwanda uburyo bitwaye mu mwaka wa 2018 no mu minsi mikuru isoza umwaka, nubwo mu bihe byo kwishimira umwaka mushya, habaye impanuka zitandukanye zigahitana umuntu umwe, 21 bagakomereka.

- U Rwanda /

from IGIHE http://bit.ly/2CIFr5U
via IFTTT

Abajura bakomye mu nkokora ubworozi bwa Miss Umutoniwase Anastasie

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2018 akomeje kwisuganya mu bikorwa bye, nyuma y'uko abajura bakomye mu nkokora umushinga we w'ubworozi bw'inkoko yari yatangiye.

- Imyidagaduro /

from IGIHE http://bit.ly/2TmU5VP
via IFTTT

Abantu 556 baguye mu mpanuka z'indege mu 2018

Imibare igaragaza uburyo impanuka z'indege zahitanye ubuzima bw'abantu, yerekana ko mu mwaka wa 2018 ziyongereye cyane ugereranyije n'uwabanje, ku buryo zahitanye abantu 556.

- Mu Mahanga /

from IGIHE http://bit.ly/2CJdJWH
via IFTTT

Meddy yerekanye umukunzi we mu gitaramo yakoreye i Kigali (Amafoto&Video)

Umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard (Meddy), yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali yanerekaniyemo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia.

- Ibirori /

from IGIHE http://bit.ly/2Tr0FuF
via IFTTT

Kirehe: Imvura idasanzwe yasenye inzu 228 yangiza na hegitari 183 z'imyaka

Abaturage b'Akarere ka Kirehe batangiye umwaka nabi kuko imvura idasanzwe yaguye kuri uyu wa Kabiri, yabasenyeye inzu 228, ikanangiza hegitari 183 zihinzeho imyaka itandukanye.

- U Rwanda /

from IGIHE http://bit.ly/2CKGJgs
via IFTTT

Sherrie Silver yatunguriye Patoranking ku rubyiniro (Amafoto)

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kwamamara mu kubyina bigezweho ku rwego mpuzamahanga, yatunguye Patoranking ubwo yamufashaga mu ndirimbo yahuriyemo n'itsinda Toofan, yitwa ‘Ma Girl'.

- Imyidagaduro /

from IGIHE http://bit.ly/2Tr0Aal
via IFTTT

Amasezerano ku kayunguruzo k'izuba yaraje ijoro ibihugu 200 i Kigali yatangiye kubahirizwa

Kwinjira mu mwaka wa 2019 byahuriranye n'uko kuri uyu wa 1 Mutarama, hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyavuguruwe mu masezerano ya Montréal agamije kurinda akayunguruzo k'imirasire y'izuba, byabereye i Kigali ku wa 15 Ukwakira 2016.

- Ibidukikije / ,

from IGIHE http://bit.ly/2CKBbTm
via IFTTT

Salah, Mane na Aubameyang barahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika

Umunya-Misiri, Mohamed Salah, umunya- Sénégal, Sadio Mane n'umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang, nibo bazatoranywamo umukinnyi mwiza w'umunyafurika w'umwaka mu bihembo bitangwa n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

- Football /

from IGIHE http://bit.ly/2TqjFJJ
via IFTTT

Amerika na Israel byikuye muri UNESCO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byamaze kuva mu Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO), nyuma yo gutangaza ko ribogamira ku barwanya Israel.

- Mu Mahanga /

from IGIHE http://bit.ly/2CKMN8Y
via IFTTT

Umunya-Kenya yagizwe Miss East Africa The Netherlands, Uwurukundo aba igisonga cya mbere

Umukobwa witwa Uwurukundo Ore Hoogendijk, ukomoka mu Rwanda yegukanye ikamba ry'igisonga cya mbere, mu irushanwa ry'ubwiza ribera mu Buholandi, ku banyafurika bakomoka mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

- Imyidagaduro /

from IGIHE http://bit.ly/2s3OgRp
via IFTTT

Byamungu n' abana be bazashyingurwa ari uko umugore we yavuye mu bitaro

Tariki 30 Ukuboza 2018, nibwo mu muhanda Masaka Mbarara habereye impanuka yahitanye Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD n' abana be 4 , umugore Mukagatare Dorcas na muzasa we Dan wari utwaye imodoka bararokoka.

Amakuru Ukwezi.rw twahawe n' umuntu wo mu muryango wa Byamungu ni uko Mukagatare Dorcas ubu arimo kuvurirwa I Kampala. Yagize ikibazo cy' impyiko, yagombaga kuba yarabazwe ejo hashize tariki ya 1 Mutarama ariko abaganga bababwiye ko umuvuduko w' w' amaraso ari mwinshi. Biteganyijwe ko abagwa none tariki 2 umuvuduko nuramuka ugabanutse.

Dan wari utwaye imodoka we yarakize. Imirambo ya ba nyakwigendera ubu iruhukiye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal I Kigali. Imirambo yahageze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 31 Ukuboza. Ambasade y' u Rwanda muri Uganda niyo yafashije uyu muryango kugira ngo imirambo igezwe I Kigali.


Mukagatare Dorcas

Bitewe ni uko Byamungu n' abana be bose bapfuye, ngo ntabwo bashyingura iyi mirambo Mukagatare adakize. Abaganga babwiye uyu muryango ko kugira ngo atore agatege ku buryo yagera I Kigali agashyingura umugabo we n' abana be byatwara ibyumweru bibiri.

Mukagatare Dorcas uri mu kigero cy' imyaka 40 yavuye muri koma abaza niba umugabo we n' abana be bararokotse gusa abaganga babaye birinze kumubwira ibyabaye byose.

Uko impanuka yagenze

Imodoka yari itwaye Byamungu n' umuryango we yari ikurikiye bisi, imbere ya bisi haturuka ikamyo igonga iyo bisi irayihushura bake mu bagenzi bari bayirimo barakomereka ihita igonga imodoka y' umuryango wa Byamungu. Impamvu Dan na mushiki we Dorcas barokotse ni uko bari bicaye ku ruhande rw' ibumoso. Iyi kamyo yagonze uruhande rw' iburyo arirwo Byamungu n' abana be bari bicayemo.


Byamungu yari ashinzwe ishoramari muri BRD

Uko amakuru yamenyekanye bwangu

Byamungu afite murumuna we witwa Ukobucyeye George William utuye I Masaka muri Uganda niwe wahamagaraga n' umuhungu wa Byamungu amubwira aho bageze. William yakomeje guhamagara ageze aho yumva numero yahamagaraga yavuyeho ahamagaye iya Byamungu, yitabwa n' undi muntu bikekwa ko ari umujura wageze bwa mbere ahabereye impanuka. Mu bihugu bimwe na bimwe iyo impanuka ibaye abajura nibo bahagera mbere. Uyu muntu witabye telefone ya Byamungu yabwiye William ko imodoka yakoze impanuka ndetse abari bayirimo bapfuye.

William n' abana be babiri b' abahungu bahise bafata imodoka ngo bage gutabara bahageze basanga ambilance imaze kujyana Dorcas na musaza we kwa muganga, imirambo ikiri mu modoka.

Amakuru yageze kuri ambasaderi w' u Rwanda muri Uganda, arakurikirana imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa I Kigali na Dorcas afashwa kubona ubuvuzi.

Byamungu yari ajyanye umugore n' abana be ngo basuhuze nyirakuru utuye muri Uganda dore ko uyu mukecuru yari amaze iminsi arwaye. Gusa uyu mukecuru yarorohewe ubu ari I Kigali ari gufatanya n' abandi gutegura umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muhungu we n' abuzukuru be.


Muri iyi foto uretse Mukagatare Dorcas abandi bose bitabye Imana

Byamungu na Mukagatare Dorcas babyaranye abana batanu, imfura yabo yitabye Imana mu ntangiriro za 2018 izize urupfu rutunguranye, abandi bane bose bapfira rimwe na se. Batuye Kimironko mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko bazashyingurwa mu irimbi rwa Rusororo ku itariki itaramenyekana.



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2R2TPP5
via IFTTT

Kirehe: Inkubi ikomeye yasenye inzu 228 mu murenge 8

Umuyaga…

from Umuseke http://bit.ly/2TniQ46

Mbappe yatunguye benshi kubera ibyo yakoreye amafoto ya Cristiano Ronaldo

Rutahizamu wa PSG n'Ubufaransa Kylian Mbappe yamaze gukuraho amafoto ya Cristiano Ronaldo yari yaramanitse mu cyumba cye ubwo yari akiri umwana ayasimbuza aye.

- Imikino

from Umuryango.rw http://bit.ly/2Tqin1l
via IFTTT

Abahamijwe urupfu rwa Laurent Désiré Kabila bimwe imbabazi za Perezida

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko mu mfungwa zigiye guhabwa imbabazi za Perezida, hatarimo abahamijwe uruhare mu kwica Laurent Désiré Kabila wayoboye iki gihugu.

- Muri Afurika /

from IGIHE http://bit.ly/2LJ6II3
via IFTTT

James Harden yinjiye mu bihangange muri Basketball byatsinze amanota asaga 400 mu mikino 10

James Harden ukinira ikipe ya Houston Rockets muri shampiyona ry'umukino wa 'Basketball' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (NBA), yinjiye mu bihangange byabashije gutsinda amanota arenga 400 mu mikino 10 ikurikiranye kuva mu myaka 30 ishize.

- Basketball /

from IGIHE http://bit.ly/2s5pEaZ
via IFTTT

Yabanje gucungirwa umutekano, atura mu gikire afite n'umukozi: Ubuzima bwa Jay Polly muri gereza

Tuyishime Joshua [Jay Polly] ufite izina rikomeye mu njyana ya Hip-hop mu Rwanda, yafunguwe kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, asoje igifungo cy'amezi atanu yakatiwe nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Uwimbabazi Sharifa.

- Imyidagaduro /

from IGIHE http://bit.ly/2LIduhi
via IFTTT

Hatagize igikorwa tumwe mu duce tw'Iburasirazuba twahinduka ubutayu

Tumwe mu duce two mu Ntara y'Iburasirazuba, twugarijwe n'izuba mu buryo bukomeye ku buryo hatagize igikorwa hamera nko mu butayu.

- Ibidukikije /

from IGIHE http://bit.ly/2s2KmZ8
via IFTTT

Floyd Mayweather Jr. yakoreye miliyoni $9 mu masegonda 140

Floyd Mayweather Jr, umukinnyi w'icyamamare mu mukino w'iteramakofe yakoreye miliyoni $9 mu masegonda 140 nyuma yo gutsinda Umuyapani Tenshin Nasukawa.

- Imikino /

from IGIHE http://bit.ly/2LISQha
via IFTTT

Umuryango Sisterhood in Christ International wasangiye Ubunani n'abarwayi mu Bitaro bya Muhima

Umuryango Sisterhood in Christ International, wasuye abarwayi mu Bitaro bya Muhima wifatanya na bo mu gusoza umwaka wa 2018 no kwinjira mu wa 2019, ubahumuriza.

- U Rwanda /

from IGIHE http://bit.ly/2sdmsKN
via IFTTT

Uko byari byifashe ubwo hirya no hino abantu bishimiraga kwinjira mu 2019 (Amafoto)

Mu buryo butandukanye bitewe n'imiterere y'umuco wa buri gihugu, abaturage b'Isi yose bishimiye gusoza umwaka wa 2018 no kwinjira mu 2019.

- Utuntu n'Utundi /

from IGIHE http://bit.ly/2LOOVzu
via IFTTT

Diaspora Home Management; ikiraro cyambutsa Abanyarwanda bashishikajwe n'iterambere ry'u Rwanda

Diaspora Home Management, Ikigo cy'abanyamwuga kandi gifite ubunararibonye cyatangiye guha Abanyarwanda baba mu mahanga, serivisi zigamije gutuma boroherwa no kumenya icyo bakora ngo barusheho kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.

- Special Pages /

from IGIHE http://bit.ly/2s2CJlD
via IFTTT

2018, umwaka usigiye byinshi urwego rw'ingufu mu Rwanda

Uko iminsi ishira indi igataha niko u Rwanda rugenda rwiyubaka mu nkingi zifatiye runini iterambere n'imibereho myiza, guhera ku muturage wo hasi kugera ku rwego mpuzamahanga.

- U Rwanda / ,

from IGIHE http://bit.ly/2LLaeSq
via IFTTT

Perezida Ali Bongo yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma yo kuva mu bitaro

Bwa mbere nyuma yo gusezererwa mu bitaro, Perezida wa Gabon, Ali Bongo yagejeje ijambo ritangiza umwaka ku baturage be, ababwira ko arimo kumererwa neza.

- Muri Afurika /

from IGIHE http://bit.ly/2s4ed3t
via IFTTT

Skol yinjije Abanyarwanda mu mwaka mushya mu gitaramo cyasusurukijwe na Charly na Nina (Amafoto)

Itsinda ry'abaririmbyi babiri, Charly na Nina, ryasusurukije imbaga y'abantu yari iteraniye mu masangano kuri Kigali Convention Centre, bishimiraga intangiriro z'umwaka mushya wa 2019.

- U Rwanda /

from IGIHE http://bit.ly/2LKPKJE
via IFTTT

Perezida Kagame yashimye umusaruro w'umukino w'amagare mu 2018

Perezida Kagame yishimiye ko umwaka wa 2018 usize u Rwanda ruhagaze neza mu mukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika, kuko umunyarwanda Areruya Joseph, yatowe nk'uyoboye abandi kuri uyu mugane.

- Amagare /

from IGIHE http://bit.ly/2s4DoTp
via IFTTT

Masamba n'abishywa be basusurukije abitabiriye isangira ryo gusoza umwaka

Umuhanzi Intore Masamba n'abishywa be, Jules Sentore na Ruti Joel, basusurukije abitabiriye isangira ryo kwizihiza umwaka mushya wa 2019.

- Ibirori /

from IGIHE http://bit.ly/2LL3t39
via IFTTT

Jay Polly yasohotse muri gereza (Amafoto & Video)

Umuraperi ukunzwe n'abatari bake mu Rwanda, Tuyishime Joshua, uzwi nka Jay Polly yatangiye umwaka wa 2019 ari mu buzima busanzwe nyuma y'amezi atanu yari amaze muri Gereza ya Nyarugenge.

- Imyidagaduro /

from IGIHE http://bit.ly/2RuXjZW
via IFTTT

Kwirekura,gutungurana…bimwe mu byaranze igitaramo cya Meddy -Amafoto

Mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2019  nibwo umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yakoze igitaramo gikomeye yerekaniyemo umukunzi we Sosena Afesa [Mehfire] ndetse na murumuna we bavukana imbere y’imbaga yabafana bari baje ku mutera ingabo mu bitugu. Iki gitaramo cya East African Party kiba ngarukamwaka, kitabiriwe ku buryo bukomeye dore ko cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance ndetse na Uwihanganye Henry Jado, Umunyamabaga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu. Mu bahanzi bafatanyije na Meddy harimo Bruce Melodie,Buravan, na Social Mula bose bashimishije abafana kuburyo bufatika. Muri iki gitaramo Meddy yaboneyeho umwanya wo kwereka abafana  umukunzi we Mimi wagaragaye mu mashusho y’indirimbo  “Ntawamusimbura”. Meddy ntiyakunze kwerura iby’urukundo rwe n’uyu mukobwa wo muri Ethiopia. Yashimangiye iby’umubano we n’uyu mukobwa amuzana mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “East African Party”. Umuhanzi Meddy wari umuhanzi w’imena  mu baririmbye yageze kurubyiniro ahagana i saa yine n’iminota mirongo ine (22h40′) aririmba indirimbo ze zakunzwe kugeza ubwo yasozaga igitaramo mu ma saa sita zijoro.  

from bwiza.com http://bit.ly/2Sw5JxJ
via IFTTT

Uganda: Perezida Museveni yasabye iperereza ryisumbuye ku iraswa ry’impunzi y’Umunyarwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabye iperereza ryisumbuye ku iyicwa ry’impunzi y’Umunyarwanda yo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro warashwe kuwa Gatatu ushize, itariki 26 Ukuboza. Abayobozi baravuga ko Laurent Bucumi w’imyaka 65 yarasiwe aho yabaga n’abantu bitwaje imbunda bahise baburirwa irengero bitwikiriye ijoro. Ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda zirimo kugabwaho ibitero cyangwa kwicwa byongeye kwigaragaza cyane mu mezi ashize. Mu butumwa busoza umwaka perezida Museveni yagejeje ku bagande, yanavuze ko hakenewe umucyo ku iyicwa rya Bucumi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga. Museveni ati: “Hari ibibazo by’umwarimukazi wiciwe kuri beach muri Jinja, umukecuru wiciwe muri Kabonera, Masaka; umugabo warashwe agapfa mu nkambi y’impunzi ya Nakivale kongeraho undi umwe cyangwa babiri bishobora gukenera irindi perereza”. Perezida Museveni yakomeje yizeza ko yizeye ko hari igihe ibyaha mu gihugu bizatsindwa hagendewe ku kongerera igihugu ubushobozi mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha.  

from bwiza.com http://bit.ly/2ApiAKW
via IFTTT

Rusizi: Bifuza ko itangazamakuru ryabegera rigakusanya ibimenyetso bya jenoside bitarasibangana

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’ibimenyetso byayo bigenda bisaza, bihindurwa ibindi bisibanganywa kubera kubura itangazamakuru. Bavuga ko abasaza bayibonye bageze mu za bukuru bashobora gutabaruka badatanze ubuhamya, bakabiheraho basaba itangazamakuru kubegera rikabikusanya. Ubwo abanyamakuru ba paxpress bageraga mu murenge wa Mururu mu rwego rwo guhanahana amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro rugeze mu bujurire mu gihugu cya Suede, abarorokotse jenoside basabye itangazamakuru kubegera kurushaho, bagafata amafoto y’ahantu n’ibintu; ndetse bagafata amajwi y’abafite ubuhamya bashobora gusaza batabutanze. Mu bimenyetso by’uru rubanza bigarukwaho, ni ahitwaga “burigade”, ahari akabari ka Rukeratabaro yakoresherezagamo inama. Ni mu kagari ka Kabahinda, mu mahuriro y’imihanda, umwe ujya mu mudugudu wa Winteko, undi ujya Bugayi mu kagari ka Karambi, n’ukomeza usubira ku Karangiro (ku biro by’umurenge wa Mururu). Ubu hamaze kubakwa indi nzu, ariko bati, “ N’ubu wakumva hanyujijwe umuhanda hagasibangana burundu, kandi muri aya mahuriro niho hari bariyeri”. Ahandi ni mu Gatandara, naho havugwa ko hiciwe abantu bakuwe muri sitade Kamarampaka, mu gihe cya jenoside. Abakuriye amashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu murenge wa Mururu, bavuga ko hari abasaza bageze mu za bukuru nabo bafite ubuhamya, nyamara bashobora gutabaruka batabutanze. Ukuriye ibuka mu murenge wa Mururu, ati, “Imyaka 25 igiye gushira, uwabonye jenoside afite imyaka 60 ubu agize 85. Turasaba itangazamakuru kutwegera, bagafotora amashusho akabikwa, bakanafata amajwi y’abo basaza, ejo atazakenerwa mu manza nk’izi akabura baramaze kwitaba iyabahanze”. Uhagarariye abarokotse bo mu kagari ka miko nawe yungamo ati, “Ibimenyetso bishobora gusibangana, kandi hari abakekwaho jenoside bagishakishwa, barimo nka Murengezi na Munyarugerero. Abasaza babizi bari kuducika, nyamara itangazamakuru rifashe amajwi yabo yazafasha mu manza z’ubutaha”. Rukeratabaro mu bujurire, mu gihugu cya Suwede Amakuru ku rubanza rwa rukeratabaro, bamwe mu barokotse jenoside mu murenge wa Mururu bavuga ko batangiye kuyamenya rugeze mu rwego rw’ubujurire. Bagaragaza ko byatumye benshi bashoboraga kurugiramo uruhare batabikora kubera kutabonera amakuru ku gihe. Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, avuga ko kumenya amakuru  ajyanye n’izi manza hakiri kare bifasha abantu kuba batanga ubuhamya ngo nubwo bitaba byoroshye. Ikindi kandi ngo hari n’aba bashobora kuregera indishyi, ariko ntibabikore kubera ko bataba bamenye uko izo manza zagenze. Rukeratabaro Théodore yavutse mu 1969 mu cyahoze ari segiteri Winteko, komini Cyimbogo muri perefegitura ya Cyangugu (Ubu ni mu murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi), aza kuba umujandarume mbere gato ya jenoside agaruka iwabo ku Winteko. Aha abaturage ntibazi niba yari yarasezerewe, niba yari atorotse cyangwa niba yari mu butumwa bwa Leta. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Rukeratabaro yahungiye mu gihugu cya Suwede mu 1998, ndetse anafata ubwenegihugu bwaho mu 2006. Parike y’u Rwanda yatangiye kumushakisha mu 2010, impapuro zimuta muri yombi zisohoka tariki ya 12 Nzeri 2014. Ku wa 25 Ukwakira 2016 ni bwo yatawe muri yombi n’ubutabera bwo muri icyo gihugu ku bufatanye n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, yaramaze kwihinduranya, anasigaye yitwa tabaro. Ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ku Winteko, i Mibirizi no ku ishuri rya Nyakanyinya. Ashinjwa kandi ubwinjiracyaha mu bwicanyi; gushimuta abatutsi bajyanwa kwica ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Abatuye ku winteko bavuga ko abagore n’abakobwa yabarundaga mu nzu yiswe burenge (ikimodoka gikomeye,umutamenwa), aho yabakuraga ajya kubica cyangwa kubakorera ibya mfura mbi. Mu rwego rwa mbere urukiko rwakatiye Rukeratabaro igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya  ibyaha bitatu muri bine ashinjwa. Rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi; ubwinjiracyaha muri jenoside no gushimuta abatutsi. Rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze jenoside baba mu bihugu byo hanze, siboyintore jean bosco, avuga ko Rukeratabaro atashoboye koherezwa mu Rwanda kubera ko yamaze kuba umwenegihugu wa Suede, kandi mu mategeko ”nta gihugu gitanga umwenegihugu wacyo ngo aburanishirizwe ahandi”. Anavuga ko hakiri ibihugu bitaremera jenoside nk’icyaha ndengakamere, bakagihindurira inyito nk’ihohotera, ubwicanyi, itoteza n’iyicarubozo; bityo izo nyito zigatuma ibihano bihinduka”. Abantu 30 nibo batanze ubuhamya mu rubanza rwe, abandi 30 baregera indishyi ariko 16 muri bo nibo bazemerewe.

from bwiza.com http://bit.ly/2Sw5G51
via IFTTT

Ese twitege ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi bizakemuka mu 2019?

Mu  ijambo ryo gusoza umwaka Perezida Pierre Nkurunziza yagejeje ku Barundi, yongeye gushinja u Rwanda ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ashimangira ko ibyakorwa byose bigamije gushyira igihugu cye mu kaga ntacyo bizatanga. Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame nawe akaba yaratunze urutoki ibihugu 2 by’ibituranyi ashinja gushaka guhungabanya u Rwanda. Mu ijambo rya Perezida Pierre Nkurunziza ryatambutse kuri Televiziyo y’igihugu kuwa 01 Mutarama 2019, yavuze ko igihugu cye gikomeje guhura n’imbogamizi z’umutekano yavuze ko zikomoka mu Rwanda. Perezida Nkurunziza yagize ati: “Hari agatsiko kitwaje intwaro kishe abantu 26 gakomeretsa abandi barindwi muri Ruhagarika, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke. Bamwe muri aba bagizi ba nabi ubu bashyikirijwe ubutabera.” Yakomeje agira ati: “Abakoze ibi byaha bemeye ko ari mu Rwanda buri kintu cyategurirwaga, ko ababohereje bari mu Rwanda kandi ko bavuye mu Rwanda.” Ibyatangajwe na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bikaba byatangarijwe umunsi umwe n’ibyatangajwe mu ijambo risoza umwaka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagejeje ku Banyarwanda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019, aho yavuze ko umwaka wa 2018 muri rusange warangiye neza igihugu gitekanye kandi kiri mu mahoro. Umukuru w’igihugu ariko ntiyabuze kongera kwikoma bimwe mu bihugu by’ibituranyi yavuze ko mu mwaka ushize wa 2018 byashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yavuze ko muri Afurika muri rusange ibintu byifashe neza ariko ko mu karere u Rwanda ruherereyemo ari ikinyuranyo. Yasobanuye ko ibyo bihugu bikomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe ya FDLR na RNC n’abandi barwanya u Rwanda. Yavuze kandi ko imyifatire ya kimwe muri ibyo bihugu atavuze amazina bikomeje gufasha abamurwanya idatangaje yongeraho ko icyo kibazo kigomba gukomeza kuganirwaho. Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo rye yanakomoje ku Barundi babaga mu Rwanda bakaza kwirukanwa havugwa ko bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe harimo abavugaga ko batandukanyijwe n’imiryango bari barashakanye y’Abanyarwanda. Aha Perezida Nkurunziza yagize ati: “Sinabura ko kuvuga Abarundi 30,000 birukanwe na Guverinoma y’u Rwanda bagatandukanywa n’abagore babo n’abana.” Yongeyeho ko aba birukanwe ngo bamaze kwamburwa ibyo bari batunze. Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi ukaba waratangiye kumvikana mu 2015 nyuma y’aho Perezida Nkurunziza atangarije kuziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe. Imyigaragambyo yadutse I Bujumbura yaje gutuma hageragezwa guhirika ubutegetsi ntibyakunda, u Burundi bugashinja u Rwanda guha ubuhungiro abagerageje guhirika ubutegetsi. Ni mu gihe u Rwanda rushinja u Burundi gufasha umutwe wa FDLR mu bijyanye n’ibikoresho ndetse hakaba hari ibitero bimaze iminsi bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bikavugwa ko bikorwa n’abantu bitwaje ibirwanisho baturuka mu Burundi ari naho bahungira basubiye inyuma nk’uko byagiye byemezwa kenshi na minisiteri y’ingabo y’u Rwanda. Umuntu rero arebye ukuntu umwaka wa 2018 urangiye umubano w’ibihugu byombi urushaho kumera nabi aho gusubira mu buryo, ndetse abayobozi b’ibihugu byombi bakaba bakomeje kwishishanya, yakwibaza niba muri uyu mwaka wa 2019 hari impinduka nziza zizaba cyangwa bizarushaho kumera nabi ku buryo ibihugu byombi byagera n’aho bijya mu ntambara nk’uko byakomeje kubicamo amarenga na cyane ko nta kigaragaza ko hari ubushake bwo gucyemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi buhari.    

from bwiza.com http://bit.ly/2AnjO9p
via IFTTT

Iyo ufashe abaturage nabi bashobora kuba inyeshyamba zirwanira mu mitima

Abantu benshi bakunze kuvuga ko urugamba ruhoraho ” la lutte continue”, bashaka kuvuga ko ibibazo mu bantu, mu miryango, mu baturage , mu mashyirahamwe, mu kazi, mu gihugu bihoraho. Binyibutsa undi munyapolitiki wigeze kuvuga ko inyeshyamba zihoraho, nibajije uko zihoraho kandi nzi neza ko iyo hari intambara zitsinda cyangwa zigatsindwa ariko urugamba rukarangira.Nyuma naje gusobanurirwa uburyo habaho inyeshyamba zigira inkambi mu mitima bitewe n’ibintu byinshi tugiye kubona muri iyi nyandiko. Yagize ati “ ibyo ni buryo bugaragarira amaso y’abantu ko intambara yarangiye kandi mu by’ukuri igihari mu mitima y’abantu ” ibi wabihuza n’ubushakashatsi, aho usanga inyeshyamba zo mu mitima arizo zikaze kuko zihenura ubutegetsi mu buryo butunguranye cyangwa zigateza amakimbirane mu bantu, mu kazi n’ahandi igihe zidafatiranywe. Tuvuze  ku ntambara zo mu mitima, nk’imirimbanyi y’amahoro, umuntu wanga urunuka kandi urwanya akarengane n’ibibangamira amahoro ya rubanda akomeza kwibaza, kureba ku bibazo byugarije isi , imiryango ukibaza uko bizakemuka. Ikindi nuko hari Umunyapolitiki umwe wigeze kuvuga ko iyo wirenganije umuturage, ukamukomeretsa, ukamurenganya, ukamugambanira, ukamwambura utwe, ukamwicira, ukamwangaza, ukamugira umushomeri n’ibindi ngo umuntu nk’uyu yiyinjiramo mu mutima we akabaho ababaye igihe cyose adatabawe cyangwa ngo arenganurwe. Abameze batyo n’abandi basangiye ibibazo ngo baba nabo ari nk’inyeshyamba bibera mu ishyamba ni ukuvuga imitima yabo. Uku kuba mu ishyamba kwaba nubwo kutagaragara ngo ubashije kugira uburyo bwo kureba mu mitima ya benshi ushobora gusanga ari inyeshyamba zirikamiritsemo. Kurwanya izi nyeshyamba biraruhije igihe utarakemura icyatumye ziyoboka iy’ishyamba, kuko niyo wafunga imwe, ukica indi hashibuka izindi. Ikindi nuko udapfa kumenya izo nyeshyamba, zigira ibitero bikaze kuko zanga uwazirenganije, uwabateye kuba zo. Izo nizo zititabira gahunda zigihugu, wavuga zikagukwena zikanegura zikavugira mu ntamantama zaguteye umugongo rimwe na rimwe zikaguhema, zinagusekera zikubeshya ko muri kumwe. Izo nyeshyamba nimbi mu gihugu, bivuze ko ushobora kuzisanga honshi igihe haba harangwa ibyavuzwe haruguru bituma ziba zo. Ku urundi ruhande kandi ubushakashatsi bunyuranye bwakozwe n’abantu ku giti cyabo bagiye bagaragaza ko intambara zihoraho mu buryo bugaragara ariko cyane mu mitima y’abantu, aho usanga abantu ari abarakare, byose biterwa no kuba hari abadahabwa ibikwiye , hari ibyo batishimira, hamwe usanga abantu bamwe  bibatera guhorana amakimbirane muribo, aribyo umuntu yagereranya no kuba ibyeshyamba muri we iyo adatabawe cyangwa ngo akemurirwe anarengerwe ibyo biba bimukururira umwijima k’umutima. Umushakashatsi witwa Young Hae Chang, ari n’ibigo by’ ubushakashatsi nka Center for European studies Harvard ndetse na Amazon.com byerekaye ko urugamba ruhoraho mu cyo bise ” la lutte continue/ the struggle continues” yasohotse mu mwaka 1968 ndetse nindi yasohotse mu mwaka wa 2000, izi nyandiko zose zagaragaje ko urugamba cyangwa ubunyeshyamba bihoraho ariko cyane mu mitima igihe abantu bafite ibibangamira batabasha gukizwa. Umunyapolitike navuze haruguru yakomeje ansobanurira ukuntu nyeshyamba nkizi ziba zikaze gusumbya izo twamenyereye kubona mu mashyamba agaragara. Ujya gutangiza intambara cyane cyane mubihugu, iyo atifashishije imisozi miremire cyangwa amashyamba ntibipfa kumuhira, abasirikare ibi mvuga barabizi neza nubwo no kubandi bitagoye kubyumva. Inkotanyi zitangira urugamba zihutiye gufata ikigo cya Gabiro zifashishije ishyamba na parike ihakikije. Nyuma zaje kwimukira mu birunga nka Muhabura kugira ngo zigabe ibitero neza. Urugero: M23 yifashishije parike y’Iburunga bya Congo mu kurwanya ubutegetsi bwa Kabila, abatalibani bifashisha imisozi miremire ngo bahungabanye umutekano wa Afghanistan. Uwatanga ingero mu mateka y’intambara bwakwira bugacya. Izo nyeshyamba zaratsinze cyangwa ziratsindwa mu buryo bugaragara ariko hakagenda havuka izindi ari nabyo bitera urugamba gukomeza kubaho. Niyo utari mu ntambara nyirizina uhora ukanuye, uryamiye ijanja, witeguye gutera cyangwa kwitabara watewe. None nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe n’urugamba rwo kubohora igihugu, ntimubona hose mu gihugu cyacu nyuma ya saa sita uko umutekano ukazwa abasirikari na Polisi baba bambariye kuwucunga no kuwurinda? Ibi bishimangira bya bindi ko urugamba ruhoraho. Birashoboka se kuzirwanya? birashoboka ariko kuzigabanya gusa. Intwaro nta yindi ni ukurenganura abarengana, kubakemurira ibibazo nta kubogama, kubatega amatwi, kubaba hafi, gufata ibyemezo no guhana abababaza abandi, kubaha amahirwe angana mu micungire n’isaranganya ry’ubukungu bw’igihugu aho kubiharira agatsiko cyangwa abantu bamwe, kubarinda itonesha n’ibindi. Mbese igihugu kigaharanira kubashakira amahoro n’ituze mu buzima bwa buri munsi. Umubare w’izo nyeshyamba iyo ugabanutse niko usanga igihugu gihabwa amanota ari hejuru mu bintu bitandukanye bikorerwa abaturage.Bikunvikana ko uwo mutwe w’inyeshyamba utawurandura burundu ngo bikunde keretse ugeze mu ijuru ariko iyo waziciye intege ukazigabanya ukoresha intawaro zimaze kuvugwa ugira amahoro, igihugu kikagira amahoro n’abaturage bakagira amahoro. Iyo umubare w’izi nyeshyamba ukomeje kwiyongera biganisha kuzana amakimbirane, imvuru mu butegetsi n’ihindagurika ryabwo kuko inzitwazo zo kuburwanya ziba ziboneka. nk’uko twabibonye mu bihigu bimwe na bimwe aho abaturage bubahuka ubutegetsi bakirara mu mihanda kugeza babuhiritse cyangwa habayeho gusenya igihugu bangiza ibikorwa remezo no kwicana kw’abanyagihugu. Ingero nke zigaragaza abaturage barakaye bakuraho ubutegitsi, ariko urebye neza biba byarahereye mu mitima Ibi byabaye ahatari hake umuntu yatangaho ingero, abaturage bahiritse uwari Perezida wa Burkinafaso, Blaise Compaoré muri 2014, ubwo abaturage biraraga mu mihanga bakamweguza ku ngufu agahunga igihugu, ibi byatewe n’uko abaturage bari bararakariye ubutegetsi kubera ko nta terambere ryigeze ribageraho kuva Thomas Sankara yicwa. Muri 1994, ishyaka African National Congress ryo muri Afrika y’Epfo babashije guhirika ishyaka vanguraruhu ry’abazungu National Party ryagiye kubutegetsi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi 1948 ryagenderaga ku ivangura ry’abaturage hashingiwe ku bwoko n’ibara ry’uruhu mu cyitwaga apartheid, Byashobotse kubera iyo mpamvu bitera uburakari bwabirabura batangiza urugamba. Muri 2011, muri Libya biturutse ku baturage mu mugi wa Benghazi, biraye mumihanda kubera umujinya bari bafitiye Gadhaffi bashyigikiwe n’abazungu, ubutegetsi burahirikwa. Muri Tunisia naho ubutegetsi bwarahindutse imbarutso ari umunyamakuru witwitse agakongoka kugeza apfuye kubera akarengane bivugwa ko kari mu gihugu, N’ahandi n’ahandi! Usibye abo bashakashatsi na perezida w’u Rwanda Perezida Paul Kagame ntahwema kuvuga  iyo asobanura uko iterambere ryagerwaho. nko Muri 2011 yabivugiye i Gicumbi agira ati: “nyuma y’imyaka 17, dutsinze intambara yo kwibohora, abaturage bakaba bafite amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, urugamba ruhoraho.” Muri 2016, ubwo Bernard Makuza perezida wa Senate yasozaga icyumweru cy icyunamo, agira ati: ” tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya genocide aho iva ikagera, ni urugamba ruhoraho.” Umuvugabutumwa Kwizera Jean Pierre nawe ati: “umuntu arwana urugamba ruhoraho, satani ( umwanzi) ntacogora kandi ntajya ava ku izima.” Nshingiye kuri abo bashakashatsi n’abayobozi bakuru nibyo numvana impuguke bose bagaruka kukuba urugamba rutajya rurangira. Bishaka kuvuga ko ikiremwamuntu gihora ku urugamba, mu ntambara. Ukaba wabihuza no kuba hirya no hino ku isi hahora inyeshyamba...

from bwiza.com http://bit.ly/2Svcsb9
via IFTTT

Ku Bunani umutekano wagenze neza usibye impanuka yaguyemo umuntu – RNP

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uburyo bitwaye muri uyu mwaka twashoje wa 2018 ndetse no muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Mu masaha 24,  umutekano wari nta makemwa usibye impanuka ebyiri zisa nk’izari zikomeye. Imwe ni imodoka yagonze umunyamaguru mu karere ka Nyamasheke yitaba Imana, indi yabereye mu karere ka Nyarugenge ariko nta muntu wayiguyemo. Izindi zari impanuka zoroheje zakomerekeyomo abantu bagera kuri 21. Nk’ibisanzwe Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko abanyarwanda bahora batuje kandi batekanye, byagera mu minsi mikuru isoza umwaka bikaba akarusho kuko iba yifuza ko basoza umwaka hatagize ikibahungabanyiriza ibyishimo. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ivuga ko haba mbere ndetse no ku munsi nyiri izina w’Ubunani igihugu cyose cyari gitekanye nta byaha bidasanzwe byagaragaye usibye impanuka imwe y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2018 mu masaa mbiri,  igahita umuntu umwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo  mpanuka nayo yatewe n’uburangare bw’umushoferi. Yagize ati:”Hari mu masaa mbiri y’umugoroba  biturutse ku burangare bw’umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus RAC113K , yari itwawe n’uwitwa Maisha Venancia w’ imyaka 26 yagonze umunyamaguru ajyanwa kwa muganga ariko ageze yo ahita yitaba Imana,indi yasaga nk’ikomeye yabereye mu karere ka Nyarugenge ariko nta muntu yahitanye.” CP Kabera yakomeje avuga ko  izindi mpanuka zabaye  zari zoroheje, zikaba zarakomerekeyemo abantu 21. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange muri iyi minsi mikuru nta byaha bidasanzwe byagaraye, ko abaturage bidagaduye mu ituze n’umutekano. Yagize ati:” Umuntu yaboneraho gushimmira abanyarwanda ko mu masaha 24 yatambutse muri iri joro ry’ubunani nta byaha bihungabanya umutekano byagaragaye, twavuga nk’ubujura buciye icyuho, urusaku, guha abana batoya ibisindisha no kubajyana mu mazu y’urubyiniro,ntabwo byagaragaye.Muri rusange abanyarwanda basoje umwaka mu mutekano usesuye.” Yakomeje avuga ko muri rusange uyu mwaka dushoje wa 2018 waranzwe n’amahoro n’umutekano kuko habaye igabanuka ry’ibyaha biturutse ku bufatanye bw’abaturage na Polisi muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha. Mu mwaka dusoje wa 2018 impanuka mu mihanda zagabanutseho 20% ugereranyije n’umwaka wa 2017.Izabaye nazo zikaba zaraturutse ku burangare bwa bamwe mu bashoferi,nko kugendera ku muvuduko ukabije kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse na zimwe mu modoka zabaga zifite ibibazo tekinike. CP Kabera yasoje asaba abanyarwanda gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo uyu mwaka wa 2019 nawo uzarangire mu mahoro.

from bwiza.com http://bit.ly/2F1wC8G
via IFTTT

Rusizi: Ku bunani abaturage bariye inyama bimara ipfa, bishimira ko abana babo batagiye gushukura

Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko mu rwego rwo kwishimira kurangiza neza umwaka wa 2018 no gutangira uwa 2019 bishimana n’imiryango yabo, baguze inka nyinshi barabaga ku buryo ngo kubona urugo rutarimo inyama bisa n’ibitashobokaga, ngo bikaba byongera ubusabane mu baturage, bikanagaragaza umutekano usesuye bafite bityo bakaba vuga ko bishimira kuba abana babo batagiye gushukura. Ibi n’ibyabaye kuri yu wa kabiri Tariki ya 1 Mutarama 2019 ho mu Karere ka Rusizi, mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko iyo umwaka utangiye baba bafite amatsinda bari mo yo kwizigamira, bakaba baragiye bakusanya amafaranga, bayagurizanya, barashyize ku ruhande n’isanduku y’ingoboka ku buryo ugize ikibazo bamugoboka kuri ya mafaranga bagiye bakusanya, bamwe muri bo bayakeneye, mu gusoza umwaka bakayafatana n’inyungu zayo bakayagura inka bakabaga cyangwa uburisho no mu kwikenura kw’imiryango. Mutangana Simon utuye mu kagari ka Cyarukara yagize ati’’ nk’ubu amatsinda yose yo mu kagari kacu yahuriye hano kuri site ya Cyarukara mu mudugudu wa Rubyiro. Twabaze inka zitari munsi ya 20, buri wese ari bufate ibiro bitari munsi ya 5 ajye kugaburira umuryango we, abashyitsi bamusura n’abaturanyi batabashije kugana amatsinda ku buryo nta muturage wacu ugomba kubura ku nyama, byongera ubusabane muri twe, bigatuma abana bacu batajya gushukura mu ngo z’abandi kuko buri wese aba afite uko yiringanije.’’ Uwiragiye Belancile uyobora itsinda ryitwa abishyize hamwe ryo mu kagari ka Gakoni , ahabagiwe izigera kuri 23, avuga ko rifite abantu 13, buri wese ku mwaka agatanga amafaranga 15.000, umwaka washira bakayakusaniriza hamwe n’inyungu zayo,uwafashe inyama nyinshi akaba yazigurisha ya mafaranga akamugirira akamaro mu rugo. Ati’’ nta gihombo kirimo nta nubwo ari ugusesagura kuko nk’ubu natanze amafaranga 15.000 mu mwaka wose. Bampaye ibilo 12 ndatahana ibilo 2 ibisigaye 10 mbigurishe bampe amafaranga 20.000 nshobora gukodesha mo umurima umwaka utaha ukazarangira nejeje imyaka myinshi kandi uwagiye ayanywera ubu yarayamaze uyu munsi ntari bwerekeze hano nkatwe.’’ Yakomeje agira ati’’ kuri ya mafaranga hamwe n’inyungu zayo hari andi twagabanye akazamfasha kwishyurira abana amashuri agiye gutangira nkazagira n’ayo mperaho nizigamira kandi umushyitsi uza iwanjye kuri uyu munsi ntanshisha mo ijisho arataha ariye ku kanyama,uwagaherukaga ku bunani bushize agende yishimye n’imiryango yacu inezerwe abana bacu bishimire gutangirana umwaka ibyishimo byo kurya neza.’’ Abageze mu zabukuru bavuga ko kwishima nk’uku byahoze ho, gusa itandukaniro rikaba ko ubu bikorerwa hamwe ku kibuga runaka bakagabanira hamwe, bagasuhuzanya, bakibukiranya ku mihigo y’ingo baba barahize, bakifurizanya umwaka mwiza mu gihe mbere byakorerwaga mu ngo ubusabane no kwifurizanya amahoro ntibigere kuri benshi. Ushinzwe ubworozi muri uyu murenge Imanirabaruta Jean Damascène avuga ko habazwe inka zirenga 60 akaba nta wundi munsi habagwa izingana zityo, akavuga ko gushyirwa hamwe gutya bifite inyungu nyinshi kuko barya inka zabanje gupimwa zikaba zizewe ko ari nzima, mu gihe kubagira mu ngo bashoboraga kurya n’izirwaye, bakaba batanga n’umusoro buri wese akanamenya uko mugenzi we yaramutse, bikaba ngo ari byiza cyane.’’ Ibi kandi byabaye no mu bindi bice by’aka karere kuko nko mu mujyi wa Rusizi habazwe inka ngo zikubye inshuro 3 zirenga izisanzwe zibagwa ariko zikanga zikaba nke mu isoko rya Kamembe kubera abanyekongo benshi bari baje kuzigura, aho ikilo cyavuye ku mafaranga 2500 kikagera ku mafaranga 3000,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem akavuga ko kubaga gutya atari ugusesagura, byerekana uburyo bishimye, bakanashimisha imiryango yabo.

from bwiza.com http://bit.ly/2F1kSmG
via IFTTT

Amafoto : Jay Polly agisohoka muri gereza ya Mageragere yavuze ko yabaye umuntu mushya

Tuyishime Joshua [Jay Polly] wari umaze igihe kigera ku mezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatangaje ko yabaye umuntu mushya Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, aho yari yaje kwakirwa n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana babyaranye. Jay Polly yari yarahawe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we dore ko yamukuyemo n’amenyo. Ibi byabaye kuwa 4 Kanama 2018, ubwo bombi bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane Usibye umugore we, mu bamwakiriye harimo abanyamakuru ndetse, Edouce na Baad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira gitegerejwe ku mugoroba mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama. Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse kikayoborwa na Ally Soudy na Shaddy Boo uri mu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.    

from bwiza.com http://bit.ly/2LIPivd
via IFTTT

Musanze : Harabera igitaramo gikomeye cyatumiwe Abdu Mulaasi wavuze ko azakora Ifamu y’abagore

Umuhanzi Abdu Mulaasi, guturuka mu gihugu cya Uganda uzwi mu ndirimbo nka Farm, Swimming pool n’izindi zakunzwe muri Uganda no mu Karere , kuri uyu munsi wo gutangira umwaka wa 2019, agarutse mu Rwanda aho aje gutaramira abatuye Kinigi n’abaturutse hirya no hino mu gitaramo kibera muri Muhabura Mountain Lodge. Ni mu gitaramo cyiswe Happy New Year Festival kirabera mu Kinigi muri Muhabura Mountain Lodge, ahahahoze hitwa Buffalo, hafi y’aho bitira amazina abana b’ingagi. Kiraba kuri Bonane, tariki 1 Mutarama 2019. Abdu Mulaasi kndi arataramana n’abandi bahanzi barimo T-Grade na MAY LO bo mu mujyi wa Musanze. Bikaba byitezwe ko iki gitaramo gitangira saa Cyenda (15:00) kikazarangira saa yine z’ijoro (22:00). Kwinjira muri iki gitaramo ni 2, 000 Frw mu cyubahiro (VIP) na 1,000 Frw ahasigaye. Biteganyijwe ko Muri iki gitaramo, abacyitabira bagomba kunyurwa n’indirimbo zo mu ndimi zitandukanye bazaririmbirwa n’aba bahanzi bazanazibyina muburyo bw’isanzuye. Muhabura Mountain Lodge yiteguye kwakira abazitabira iki gitaramo n’abazakomeza kuyigana, kuko ifite amafunguro agezweho ndetse n’amacumbi akwiye ku rwego rwa buri wese. Uwifuza ibindi bisobanuro yabaza kuri telefoni 0788356345

from bwiza.com http://bit.ly/2AoQwYa
via IFTTT

Mu gitaramo East African Party Meddy yabyiniye abamukunda biratinda (Video) #Rwanda via @kigalitoday




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2LHucgZ
via IFTTT

Yababajwe no kutarya inyama ku bunani #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 123.8 kb
Kuri we, kurya imvange ku bunani ngo yumva bidakwiye

Nyiraruhengeri avuga ko umwaka wa 2018 wagenze neza kuko atarwaye kandi ntarwaze. Ariko na none ngo umwaka ntiyawusoje neza uko yabyifuzaga kuko atabashije kubona agafaranga ko kugura inyama zo kurya.

Ati “ Umwaka wabaye mwiza ariko nywutangiye nabi kuko ntabonye inyama kubera ubushobozi bucye, nawe urabibona ko nzindukiye ku bishyimbo n'ibitoki gusa ni amahoro ndanashima Imana ko ntapfuye.”

Akomeza agira ati “ Ndi umucumbitsi, ndakodesha inzu, ubwo se urumva nabona amafaranga ibihumbi bibiri bigura inyama koko? Ndihangana mpfa kuba nabonye icyo nywa!”

Muri rusange abaturage b'Umudugudu wa Mirama ya mbere barishimira ko umwaka warangiye amahoro ndetse bakemeza ko n'uwo batangiye uzaba mwiza kurushaho.

Muzehe Yohani Munyangango avuga ko umwaka wagenze neza cyane ari na yo mpamvu yazindutse ajya kubishimira Imana anayisaba kuzamurinda mu mwaka watangiye.

Ati “ Ubu ngejeje imyaka 80 sinabura kubishimira Imana kuko hari abandi bapfuye, 2018 yagenze neza kuko nahawe n'inka ya girinka. 2019 na yo ntakabuza izaba nziza kurushaho.”

Icyakora hari n'abavuga ko umwaka wa 2018 utabaye mwiza kuko bahuye n'ibibazo byo kwibwa amatungo ndetse n'imyaka mu mirima.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s5lKPw
via IFTTT

Ntibisanzwe : Ubunani bwaranzwe n'amasengesho, Noheli irangwa no kwidagadura #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 131.6 kb
Insengero ni zo zari zuzuye abantu mu ijoro ry'ubunani

Benshi mu batuye i Kigali ntibakunze kurara mu rusengero mu ijoro rya Noheli kuko baba bagiye mu mahoteli no mu tubari gukora ibitaramo n'ibindi birori byo kwishima.

Ijoro ry'amasengesho ryabaye iry'ubunani nk'uko bishimangirwa na Dusabikize ukorera imwe mu mahoteli y'i Kigali aho bimutangaza kubona iyi minsi mikuru yombi yarabaye imbusane.

Ubwo hari hasigaye iminota mike ngo ubunani bw'umwaka wa 2019 butangire, Dusabikize yagize ati:”Muri hoteli haratuje pe! Nk'uko ubibona nawe nta muntu uhari ahubwo bose ubu bagiye mu nsengero”.

Muri iyi hoteli kimwe nk'ahandi nta rujya n'uruza rw'abantu rwari ruhari, uretse aho bavugaga ko hari ibitaramo baza kwakira mu gitondo.

JPEG - 113.1 kb
Mu mahoteli nta rujya n'uruza rw'abantu mu ijoro ry'ubunani

Ku rundi ruhande, insengero koko zari zuzuye abantu barimo abasanzwe ari abayoboke bazo, ndetse n'abashyitsi biyemerera ko bajyayo gake mu mwaka.

Amasegonda 20 ya nyuma y'umwaka wa 2018, buri muntu wari mu rusengero rwitwa ‘Bethesda Holy Church', yatangiye gukoma akaruru k'uko agiye kwinjira mu mwaka mushya wa 2019.

Amarira y'ibyishimo, abahoberana bifurizanya ibyiza by'umwaka utangiye, abandi bapfukamye basenga bashima, ni byo byaranze iminota nk'itatu ya mbere y'umwaka wa 2019 mu Itorero Bethesda.

Iyo minota ishize benshi basohotse barataha, barimo uwitwa Nshimiyimana uvuga ko icyamugenzaga kirangiye.

Ati:“Guhimbaza birarangiye, umwaka warangiye undi watangiye, ubu ndatashye ngiye kuryama. Mba ngomba kuza kwishimira ko Imana yaturinze muri uyu mwaka nta kibazo twagize”.

Uwitwa Peter akomeza avuga ko kuba abantu benshi badasenga kuri Noheli ariko bakitabira amasengesho y'ubunani ari ibyo kwibazwaho.

Ati:”Ni ikigaragaza ko abantu batinya ibihe byashyizweho n'abantu kurusha gutinya Imana, nyamara twagakwiriye gutinya Imana aho gutinya ibihe byaremwe n'abantu”.

Mu bindi bidasanzwe byaranze itangira ry'umwaka wa 2019 i Kigali hari ibishashi by'imiriro byarasiwe ku misozi miremire ikikije uyu mujyi, bikaba byari bikurikiranywe n'abarenga miliyoni barimo abana banze kuryama.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2LL8AAe
via IFTTT

2018 Umwaka w'ihirwe ku Rwanda imbere y'amahanga ya kure, aya hafi biyatera akantu #Rwanda via @kigalitoday

Umuryango w'ubumwe bw'Afurika uyoborwa n'umunyarwanda, umunyafurika w'umwaka aba umunyarwanda n'ibindi.

Aka wa muhanzi ngo uko imigisha yiyongera niko abanzi baziyongera, uko u Rwanda rwakomezaga kugenda rwishakira intebe mu myanya y'icyubahiro yose (High table), ni ko bamwe mu baturanyi bagendaga barushaho kurwifuriza inabi.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku bihe binini byaranze umwaka dusoje wa 2018 mu birebana n'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane.

Abakuru b'ibihugu bitabiriye inama ku ishyirwaho ry'amasezerano y'isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)' yabereye i Kigali kuva tariki 21 Werurwe 2018.

Ni inamara yasojwe hasinywe amasezerano ku isoko rusange mu bihugu bya Afurika, rigamije kuzahura ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika koko bwari buri kuri 16% mu gihe hagati y'uburayi bwari kuri 60% naho hagati ya Afurika na Asiya bukaba kuri 50%.

Iyi nama yasojwe hasinywe amasezerano atandukanye aho abakuru b'ibihugu 44 bashyize umukono ku masezerano y'isoko rusange.

Perezida Kagame yahuye na Perezida Macron ubugira gatatu

JPEG - 138.9 kb
Perezida w'u Rwanda yahuye n'uw'Ubufaransa ubugira gatatu mu 2018

Ubugira gatatu mu mwaka wa 2018, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yabonanye na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano w'ibihugu byombi.

Ubwa mbere hari mu kwa gatatu mu Buhinde ubwo bombi bari mu nama yiga ku ikoreshwa ry'ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba; bongeyhe kandi guhurira I New York mu nama y'umuryango w'Abibumbye. Ubwa gatatu bahuriye I Erevan mu nama rusange y'umuryango w'ibihugu bikoresha I Gifaransa.

Ibi biganiro byabo byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku birebana n'amahoro n'umutekano muri Afurika.

Uku kubonana kw'abayobozi b'ibihugu byombi byaciye amarenga ku ntambwe ishobora kuzaterwa n'u Bufaransa bukaba bwakwemera ndetse bugasaba imbaba ku ruhare rwarwo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Kagame yahuye Perezida Trump inshuro kabiri

JPEG - 133.4 kb
Perezida Kagame na Trump baganiriye ku mubano wa Afurika na Amerika

Ubwa mbere hari mu kwezi kwa mbere tariki 26, ubwo bari bahuriye i Davos mu Busuwisi, mu nama yiga ku bungu bw'isi, bagirana ikiganiro gito.

Perezida Kagame witeguraga gutangira imirimo ye k'ubuyobozi bw'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yaganiriye na mugenzi we ku mikoranire ya Afurika na Amerika.

Aba bakuru b'ibihugu bongeye guhura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2018, bahurira I New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yabaga ku nshuro yayo ya 72.

U Rwanda ku buyobozi bw'umuryango w'ubumwe bw'Afurika

Tariki 29 Mutarama i Addis Abeba muri Ethiopia mu nama rusange ya 30 ya AU, niho Perezida Kagame yatangiriye kuyobora uyu muryango ku mugaragaro mu gihe cy'umwaka, asimbuye Perezida wa Guinea Alpha Condé.
Ku buyobozi bwe, Perezida Kagame yakoze byinshi birimo gushyira mu bikorwa inshingano zo kuvugurura uyu muryango. Imbogamizi nini yagaragaye k'ubuyobozi bwa Perezida Kagame muri AU, ni ikibazo cyo kutashyira mu bikorwa imyanzuro ifatwa bikadindizi byinshi. Perezida kagame mu nama yabereye I Addis Ababa yasabye ko mbere ya byose iki cyahinduka.

Mushikiwabo nk'umugore wa mbere uyoboye Francophonie (OIF)

JPEG - 37.3 kb
Louise Mushikiwabo ugiye kuyobora OIF mu gihe cy'imyaka ine iri imbere

Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Ni amatora yabaye abagize akanama gatora bose bemeza Mushikiwabo ko asimbu Madame Jean, mu gihe uyu munyacanada yashoboraga kongera kwiyamamariza indi manda.
Mushikiwabo yemejwe nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk'umukandida w'u Rwanda na Afurika muri rusange.

Mushikiwabo yasaga nk'aho ari umukandida rukumbi, kuko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza yahise agaragarizwa ko ashyigikiwe n'amahanga.

Mu 2018 abakomeye basuye u Rwanda

Uretse abakuru b'ibihugu na za guverinoma barenga 30 bitabiriye inama y'umuryango w'Afurika yunze ubumbwe yabereye mu Rwanda, abakuru b'ibihugu ku giti cyabo basuye U Rwanda bazanywe no gutsura umubano.

Muri bo twavuga nka Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping aherekejwe n'umugore we Peng Liyuan n'abandi bayobozi mu gihugu cye basesekaye I Kigali mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwari rugamije ubufatanye, dore ko hanasinywe amasezerano agera kuri 15, tariki 22 Ugushyingo 2018.

Perezida Jinping akiva I Kigali, Minisitiri w'intebe Narendra Modi w'ubuhinde nawe yahise ahasesekara.

JPEG - 211.4 kb
Perezida Xi Jiping yakirwa na mugenzi we Perezida Kagame n'abafasha babo

Mu ruzinduko rw'uwo muyobozi hakaba hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry'ibihugu byombi zirimo, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n'ibindi.

Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nawe yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe, uruzinduko rugamije kushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

Uyu muyobozi kandi yanagabiye abatuye Rweru muri Bugesera inka 200.

Mu bandi bayobozi basuye u Rwanda harimo Perezida wa Gabon Ali Bongo, Shanseriye wa Autriche Jonathan Kurz, Perezida wa Zambia Edgar Lungu, Perezida wa Mozambike Filipe Nyusi.

Mu bandi bakomeye basuye u Rwanda twavuga nka Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi Gianni Infantino n'abandi.

Perezida Kagame yasuye ibihugu bitandukanye by'inshuti

JPEG - 153 kb
Perezida Kagame yahawe inka n'iyayo na Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya

Nk'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi cyabereye mu Burusiya, aho ikipe eshanu za Afurika zari zihagarariye umugabane.

Perezida Kagame yaboneyeho kugirana ibiganiro na Mugenzi we Perezida Vladmir Putin w'u Burusiya mu murwa mukuru w'icyo gihugu Moscow.

Perezida Kagame yasuye igihugu cya Etiyopiya maze ahava agabanye inka n'iyayo yagabiwe na minisitiri w'intebe w'icyo gihugu Dr Abiy Ahmed, anamuha kandi impano yakozwe n'abanyabugeni bo muri icyo gihugu. Hari k'umugoroba wa tariki 25 Werurwe 2018.

Mu mpera z'umwaka wa 2018, Perezida Kagame na madame bakoreye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Cote d'Ivoire, maze urukundo n'icyubahiro icyo gihugu kimufitiye ndetse gifitiye u Rwanda muri rusange barugaragaza bamugira umuturage w'icyubahiro wacyo.

Guverineri wa Abidjan, Robert Beugré Mambé niwe wahereje Perezida Kagame imfunguzo nk'ikimenyetso cy'uko abaye umuturage w'icyubahiro wa Abidjan, ndetse abayobozi gakondo nabo bamuha ikaze bamuha ikamba, umwitero n'urunigi.

JPEG - 145.5 kb
Perezida Kagame na Madame bahawe imidari ihabwa abo igihugu cya Cote d'Ivoire cyubashye

Muri urwo rugendo kandi Perezida Kagame yahawe umudari w'ishimwe witwa “Grand-Croix de l'Ordre Nationale de Côte d'Ivoire” naho madamu Jeannette Kagame ahabwa umudari ‘Grade de Commandeur de l'Ordre National de Côte d'Ivoire'.

Mu bindi bihugu bikomeye perezida Kagame yasuye harimo igihugu cya Qatar, aho yaganiriye na Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani umuyobozi w'ikirenga w'icyo gihugu bita Amir baganira ku ishoramari hagati y'ibihugu byombi.

Mu bindi bihugu Perezida Kagame yasuye mu 2018 harimo Tanzaniya, Mozambique, Autriche, Zambia n'ibindi.

Mu 2018, abaturanyi babiri batwifurije ikibi

Abanyarwanda bakomeje kugirira ibihe bibi mu gihugu cya Uganda, aho bamwe bajyagayo bakaburirwa irengero, abandi bagakorerwa iyica rubozo nyamara ntako u Rwanda rutagira ngo rugushe neza umuturanyi.

Igihugu cy'u Burundi nacyo cyakomeje kurega u Rwanda kuruhungabanyiriza umutekano, bituma iki gihugu cyiyemeza guca umubano n'u Rwanda, nyamara u Rwanda rwakomeje guhakana aya makuru.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera, mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati “Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda. U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe rugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo biba mu Burundi ni iby'Abarundi”.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama y'umuryango FPR Inkotanyi, yabaye tariki 22 Ukuboza 2018, Perezida Kagame akaba na chairman w'umuryango FPR, yavuze ko hari abaturanyi babiri batatwifuriza ineza ariko tukazashaka uko tubagusha neza.

JPEG - 154.1 kb
Umwaka wa 2018 ntiwahiriye abanyarwanda bagendereraga Uganda kuko bamwe barahohoterwa abandi bakaburirwa irengero

Yagize ati “Kubana n'umuturanyi uhora ashaka kugutwikira ntabwo ari byiza.Dufite abaturanyi nka babiri mu karere batatwifuriza neza, abandi babiri bo nta kibazo. Abo 2 batwifuriza inabi nabo tuzashaka uko tubagusha neza.Ku ruhande rumwe ushaka uko ugusha neza abantu mukabana,ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi uvuga uti nibitagenda neza bizagenda gute?.

Umubano na Afurika y'Epfo ntiwabaye mwiza

Ubwo yari yitabiriye inama rusange ya 72 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yatangaje ko ubu hatangiye ibihe bishya hagati y'u Rwanda na Afurika yepfo.

N'ubwo uyu muyobozi yabyiyemereye siko byagenze kuko mu ntangiriro z'ukuboza 2018, aribwo umwuka mubi wongeye kuvuka, bimwe mu bitangazamakuru muri Afurika y'Epfo bigatangaza iby'uyu mwuka mubi mbere y'uko n'ibihugu bibiganiraho.

Uyu mubano utaragenze neza washingiye ku bintu bibiri birimo ukuba bamwe mu bayobozi bw'igihugu gifite ubusugire bagirana ibiganiro n'abantu bahunze igihugu bafite ibyo baregwa aho kuganira n'igihugu mu buryo bwa diporomasi.

Icya kabiri ni ikibazo cy'uko minsiitiri w'intebe wa Afurika y'Epfo yavuze ko yatutswe n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, cyakora gihamya y'ibyo bitutsi ntigaragazwe.

Perezida Kagame, mu kiganiro n'abanyamakuru mu kwezi kwa 12 yagize ati “Kuva icyo gihe cy'ibirego, nta muntu urabona iyo tweet. Ndasaba mwe muri hano [abanyamakuru] niba mwarayibonye, nabyungukiramo.”

Perezida Kagame yongeye gutorwa nk'umunyafurika w'umwaka

Nyuma y'uko ikinyamakuru African leadership Magazine kimugize umunyafurika w'umwaka wa 2017, mu mpera za 2018 yongeye gutorwa nk'umunyafurika wa mbere wateje imbere ibirebana n'ubukungu, mu bihe byiswe ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.'
Ibi bihembo byatanzwe ku bufatanye na televiziyo yo muri Afurika y'Epfo yitwa CNBC, byanatangarijwe mo amakuru y'uko Perezida Kagame yagombaga kugaragara ku rupapuro rubanza rw'ikinyamakuru cyandika ku byamamare kizwi nka ‘Forbes Magazine' kandi niko byagenze.

JPEG - 285.4 kb
Perezida Kagame ku rupapuro rubanza rwa Forbes nk'umunyafurika w'umwaka

U Rwanda rwabonye minisitiri w'ububanyi n'amahanga mushya

Tariki 18 Ukwakira 2018, ubwo Perezida wa Repubulika yavugururaga Guverinoma, muri minisiteri zahinduriwe abayobozi harimo na minisiteri y'ububanyi n'amahanga yahawe Dr Richard Sezibera, asimbuye Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga Igifaransa.

Dr Sezibera wavukiye I Kigali tariki 5 Kamena 1964, yakoze imirimo itandukanye nko kuba yarabaye umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Afurika y'u Burasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.

Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, haba mu mutwe w'abadepite ndetse no mu mutwe wa Sena, yabaye ambasaderi mu buhugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika, aba minisitiri w'Ubuzima n'ibindi.




from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s6UkZn
via IFTTT

Muri Gereza Jay Polly yakoraga ibitaramo, afite abarinzi n'abakozi bashinzwe kumusasira #Rwanda via @kigalitoday

JPEG - 102.7 kb
Jay Polly yishimiye gusohoka muri gereza

Umwe mu bacungagereza bahuye n'umunyamakuru bwa mbere ubwo Jay Polly yari ategererejwe ku marembo ya gereza, yahishuye ko Jay Polly na Gisa cy'Inganzo bishyize hamwe bakajya birirwa bandika indirimbo banakoresha ibitaramo byo gushimisha abandi bagororwa muri Gereza ya Mageragere.

Uyu mugore ukora mu byitwa “Production ya Gereza” yabwiye umunyamakuru ati “Jay Polly yari inshuti yanjye cyane. Yari umu Star hano muri gereza hamwe na Gisa cy'Inganzo. Basabaga n'ikibari bakajya gutaramira muri gereza y'abagore kandi hano nta muntu utamwemeraga.”

JPEG - 206.4 kb
Umugore n'umwana bishimiye ifungurwa rya Jay Polly

Abasore babiri bafunguriwe rimwe na Jay Polly nyuma y'umwaka bafunze, batubwiye ko bombi bari bashinzwe gusasira Jay Polly uburiri, bakanamutunganyiriza utundi tuntu yabaga akeneye. Umwe muri bo yagize ati “Uriya musaza (Jay Polly) yabaga afite ahantu ho kurara n'akandi kantu gato kari kameze nka Salon yakiriragamo abantu. Yari afite abarinzi muri gereza nk'umusitari natwe nyine twajyaga tumusasira uburiri tukabarana ku mafaranga”

Mu kwezi kwa karindwi nibwo Jay Polly n'umugore we bashinjanye ubusinzi bukomeye, bikurura imirwano yatumye Jay Polly akubita umugore we amukura amenyo abiri y'imbere. Uwimbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly, wazanye kuri gereza n'umwana we baje kumwakira, yavuze ko yamaze kubabarira umugabo we, anavuga ko afite amarangamutima menshi nyuma yo kubona umugabo we afunguwe.
Yagize ati “ndishimye kuba agarutse. Namusuraga kenshi kandi twanavuganaga. Umwana wacu nagerageje kumufata neza kandi naramubabariye”.

JPEG - 190.8 kb
Afunguwe nyuma y'amezi atanu yari amaze muri gereza

Ku byo gukundana n'abandi bagore no guhita abana na Aline Mutoni uzwi nka Aline Cool, yabihakanye akoresheje inseko ati “Havuzwe byinshi namwe murabizi. Sharifa nguyu yaje, umwana wanjye nguyu yaje ndabakunda ibindi ni ukubeshya. Ababivugaga nta n'umwe wazaga kunsura hano nk'uko namwe mwazaga”.

Igitabo mu ntoki n'agakapu mu mugongo, uyu muraperi yahamirije itangazamakuru ko asohotse muri gereza yarahindutse ku buryo budasanzwe, avuga ko yakoreye muri gereza umuzingo witwa “Hagati y'inkuta enye” azahita ashyira hanze muri uyu mwaka. Yahishuye kandi ko atagize ibihe bibi nk'uko yabikekaga.

JPEG - 172.1 kb
Umugore n'umwana we arabakunda ibindi ngo ni ukubeshya

Jay Polly asohotse muri gereza yiteguwe n'abatari bacye mu gitaramo cyo kumwakira ari buririmbanemo na Safi Madiba, Queen Cha, Bull Dogg, n'abandi bahanzi. Ni igitaramo kiza kuyoborwa na Ally Soudy utaherukaga mu Rwanda afatanyije na Shadyboo, umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

JPEG - 132.7 kb
Yakiranywe urugwiro ndetse asanga hari n'igitaramo cyateguwe cyo kumwakira



from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2LLNhOO
via IFTTT