Episode 177: Sacha agarutse ibumuntu, Daddy amenya aho Angela yabaga

Buri wese yibazaga ikigiye gukurikiraho, ari nano nsubira muri bya bihe byajye na Sacha, agahinda gakomeza kwiyongera hashize akanya twumva mu cyumba cy’indembe ibintu bikomeje kuba ibindi Joy ubwoba bukomeza kumwica ariko nanjye nkomeza kumukomeza hashize akanya,

Joy-“Daddy! Ubu koko Sacha arabaho?”

Njyewe-“Humura rwose ntacyo aba, Imana ntabwo yakwemera ko ibi biba, Imana ntabwo ihana ngo iki abe ari igihano iri guha Sacha, ibaye yaba iri kumuhana yaba yirengagije ko natwe turi abanyabyaha”

Joy-“Yoooh! Ndumva mfite ubwoba, erega nkabya inzozi!”

Njyewe-“Iza cya gihe zigarukire aha, ndizera ko zitarenga aha, ibi birahagije, Angela se wamusize hehe?”

Joy-“Sha namusize mu baturanyi, disi kasigaye kababaye!”

Njyewe-“Yoooh! Nta kundi ni ibihe nkibi turimo, reka dutegereze ikirakurikiraho nubwo mfite byinshi byo kukubwira”

Joy-“Ahwiiiiii! Uraba umbwira Cheri! Mana weee!”

Twakomeje gutegereza amasaha akomeza kwicuma hashize akanya Nelson anjyana ku ruhande,

Nelson-“Daddy! Rero twari dufite abashyitsi mu rugo, reka njye na Brendah tunyaruke tubarebe nihagira ikiba ubwo uratumenyesha”

Njyewe-“Nelson! Mwakoze cyane! Icyo nabasabira ni umugisha gusa, muzahirwe  kandi muzagwize urugwiro n’ubumuntu muhindure imitima ya benshi nkanjye! Natwe reka dukomeze dutegereze icyo Imana ikora”

Nelson-“Urakoze Daddy! Eeeh! Nibagiwe kukubaza!”

Njyewe-“Umbaza iki se Nelson! Mbaza ndakumva!”

Nelson-“Nyine nashakagaga kukubaza aho uramuhera umubwira ko ugiye kugenda hanze kure!”

Njyewe-“Nelson! Iyo ngingo reka tube tuyiretse! Ndumva nanjye ubwanjye binshanze icyo nzicyo nuko ntasiga Joy!”

Nelson-“Uuuuh! Ubwo se wakwiziza amahirwe wabonye ukeneye Daddy? Ubu wareka gusanga So ngo uhindure ubuzima?”

Njyewe-“Ngasiga Joy?”

Nelson-“Nonese ubwo mwajyana?”

Njyewe-“Nelson! Niba ari ugusenya urukundo nabonye nkaba uyu ndiwe, nkagira ibyishimo ndetse nkagira umugisha wo kumenya ko Data atapfuye, ariho ndetse ko anyifuza hafi”

Nelson-“Yego koko iyo udakurikira Joy ntabwo wari kumenya ko Bob aba hariya, byose burya ntawamenya uko biza!”

Njyewe-“Nelson! Urumva naba nsigiye nde Joy?”

Nelson-“Ikibazo rero nuko na So ukubyara yifuza kukureba!”

Njyewe-“Nonese ni njyewe utifuza kumureba Nelson? Byanshimisha cyane murebanye na Joy, byanshimisha nanjye nkoze ubukwe na Joy nkamwereka Data uziye igihe nari mukeneye”

Nelson-“Noneho ubwo muzajyana?”

Njyewe-“Ntagiye njyanye Joy, nagenda ngasuhuza Papa ubundi ngahita ngaruka!”

Nelson-“Ahubwo rero! Ibyo byo byaba ari sawa rwose naho ubundi waba uteye Joy agahinda kamutera kuzinukwa!”

Njyewe-“Nibyo rwose!”

Nelson-“En bon! Reka tube tugiye ubwo uraza kumbwira uko byagenze!”

Twasubiye aho twari turi maze Nelson afata Brendah baradusezera baragenda, bakiva aho urugi rwo ku cyumba k’indembe rwahise rukinguka, ako kanya mba mbonye umuganga uri gusindagiza Mapiki ngenda musanga ndamwakira,

Muganga-“Ni nde urwaje uyu musore?”

Njyewe-“Ni uwacu! Ko mumusohoye se bimeze bite?”

Muganga-“Ni igufa ry’umugonyo ryari ryavuye mu mwanya, twarisubijemo ubu ni mutaraga, ibindi ni ibisebe ashobora kurwarira no mu rugo nta kibazo, ahubwo reka njye gufasha bagenzi banjye!”

Muganga yahise asubirayo maze mfata Mapiki ku rutugu muzana aho twese twari dutegerereje,

Mapiki-“Ahwiii! Boss! Ese uracyari aha?”

Njyewe-“Ndacyahari rwose, nakora iki se ubusima bwanyu buri guseseka?”

Mapiki-“Boss! Niba nanjye mvuyeyo! Reka dusabire abakiri inyuma kabisa uko mbibona ijuru ryahumuye!”

Njyewe-“Urumva akabaraga kagarutse se cyangwa ni ukwihagararaho bya gisore?”

Mapiki-“Ndumva akagongo kagarutse, ahubwo nta buye ngo nkwikiremo ka alcool ra?”

Njyewe-“Uuuh! Mapi! Aho kuzanzamuka ubaza ibiryo urabaza inzoga? Ba wicaye utuze unywe kuri jus Brendah yakuzaniye!”

Mapiki yaricaye Joy amuha jus atangira kunywa nongeye gushimira Imana mu mutima kuko yari igaruriye ubuzima Mapiki kenshi wagiye utuma menya byose kuva namumenya.

Amasaha yakomeje kwicuma dutegereje bigeze mu ma saa kumi gutyo tubona umuryango urakingutse ako kanya mbona Papa Sacha na Mama Sacha ndetse na Mutoni basohotse.

Uko bari bameze nicyo cyatumye twese duhaguruka maze bamaze kutwitegereza akanya gato ntawe uvuga,

Papa Sacha-“Imana iracyaturi hafi! Sacha umutima wongeye gutera, Ntabwo ikinege cyanjye kigipfuye, amarira nari kurira ntabwo yari kuzakama”

Twese-“Wooow!”

Joy-“Mana wee! Imana ishimwe ni ukuri!”

Mama Sacha-“Ahwiiiii! Reka noneho nshyitse agatima hamwe mbe nicaye! Mana ishobora byose wongeye kungarurira umwana mu maboko ushimwe! Ushimwe weee!”

Umunezero wongeye kugaruka muri twe, byari byiza kongera kubona Papa Sacha atuje ategereje, ntako bisa kuba ubuzima bwa Sacha batarasesetse mu maso y’uwamubyaye ari ikinege.

Amasaha yakomeje kwicuma bigera mu mugoroba wa joro nshyira Joy ku ruhande maze ndamubwira,

Njyewe-“Ma Beauty! Urumva umeze ute noneho?”

Joy-“Sha ndumva noneho agatima kagarutse, ubu noneho ubwo ikizere gihari ndatuje, kandi wakoze cyane kunkomeza nako ni ibisanzwe iyo nkubona impande yanjye!”

Njyewe-“Wooow! Yambiiiiii!”

Joy-“Yambiii Daddy nkunda!”

Njyewe-“Nkuko nabikubwiye rero mfite byinshi byo kukubwira, ariko reka aya masaha n’ibihe twiriwemo ntabwo nagufungurira umutima ngo ngutemberezemo ubone ibyishimo mfite!”

Joy-“Yooooh!”

Njyewe-“Reka nyaruke ntahe njye kureba Angela nawe ugume ufashe Mama Sacha kwita kuri Sacha!”

Joy-“Oooh! Cheri! Angela nta kibazo ari kumwe n’abandi bana, kandi aho namusize nasize mbabwiye ikibazo nahuye nacyo yakwigumirayo akiryamira nta kibazo!”

Njyewe-“Ok! Byiza cyane! Ejo rero nzagaruka ndebe uko umeze nibiba ngombwa unyibire umwanya tuganire, sibyo Joy mwiza nkunda kubi!”

Joy-“Hhhhh! Yego sha! Ngaho ngwino usezere abandi nkugeze kuri moto!”

Twasubiye inyuma tujya hahandi twari dusize abandi maze ndabasezera ngeze kuri Papa Sacha,

Papa Sacha-“Musore muto! Imana niba impaye umwana wanjye nkongera kumufata mu biganza hari ijambo rikomeye nzakubwira”

Njyewe-“Murakoze cyane Papa Sacha! Nanjye niteguye kuryumva!”

Papa Sacha-“Urisanga iwanjye!”

Njyewe-“Nongeye kubashimira!”

Twarasohotse njyewe na Joy tugenda tuganira byinshi ariko mu mutima habyiganiraga kumubwira ibanga nari muhishiye, twageze ku muhanda moto ihita ihagarara,

Joy-“Mota! Ntwarira umugabo witonze wo kabyara we!”

Twese-“Hhhhhh!”

Joy-“Nako reka nyifate praque!”

Twongeye gusekamo maze Joy ampa kiss nziza iryoshye dufata umuhanda, mu nzira motali yaje ambwira uburyo Joy ankundamo ndetse ko tuberanye, yampishuriye ko twatera abatagira urukundo kurugira, yambwiye ko bikomeye kubona abantu bakundana nkuko dukundana, ibintu byongeye kunyubaka bikomeye.

Twageze nyabugogo ndamwishyura ninjira mu modoka nerekeza aho nari nsigaye mba ariko niba hari umunsi wambereye mwiza nuwo.

Nageze mu rugo ndi kuririmba iz’amazamuka ngeze mu rugo nkuramo inkweto nidunda ku buriri nongeye kwisanga nzunguruka nshatse umwuka ndawubura nabona hasi nkabona ni kure, nkabakabye hirya no hino mbura aho mfata nshigukira hejuru nsanga narotaga

Njyewe-“Iyi ni indege nari ndimo tu! Ubu se ko nakabakabye iruhande rwanjye singire uwo mbona, Joy se yari ari hehe? Oya! Yagombaga kuba arimo, niba tutazajyana ntaho nzajya! Ariko se ntabonye uwambyaye ko naba nirengagije ko nagize amahirwe abandi batagize?”

Narongeye ndasinzira nakangutse mu gitondo nk’ibisanzwe ijambo rya mbere ndibwira Joy, ryari ryarindi ryumutuzo, ryari “ndagukunda” maze kurimubwira njya muri douche, mvuyeyo ndambara mfata inzira njya ku kazi.

Nagezeyo ndafungura ntangira akazi ariko agatima katari hamwe, bigeze mu ma saa sita ndakinga ndiyumvira, hashize akanya ninjira muri alimentation ngura umugati n’utubombo nerekeza hahandi Joy yari yasize Angela, rwari urugo rwonyine rwari hepfo gato y’iwabo.

Nagezeyo Angela ambona nkimanuka maze aza yiruka ndamuyambira cyane ndamuterura,

Njyewe-“Bite kobwa nziza Angela!”

Angela-“Ni byiza! Joy ari hehe se ko ataje?”

Njyewe-“Yoooh! Wamukumbuye?”

Angela-“Yego!”

Njyewe-“Arantumye ngo nkubwire ko nawe agukumbuye, ngaho rero fora nkuzaniye iki?”

Angela-“Bombo!”

Njyewe-“Wooow! Uragitoye! Ngaho akira n’umugati ushyire n’abandi bana”

Angela-“Urakoze cyane Daddy!”

Angela yahamagaye abandi bana baza bihuta aba kubyo nari nzanye ako kanya nkiri aho hari umuntu wansunitse mpindukira vuba nsanga ni umugore wari wambaye nk’umunyamugi, ndamwitegereza cyane ariko ubwenge bwanga gukurura neza ahantu naba muzi,

Njyewe-“Inka yanjye!”

We-“Ko mbona wafunze inzira? Ubwo se njyewe wabonaga ndanyura hehe?”

Njyewe-“Pole saana!”

We-“Ubundi se ko ntakuzi inaha musore?”

Njyewe-“Nanjye ntabwo nkuzi ariko!”

We-“Uhagaze iwacu ku irembo?”

Njyewe-“Eeeh! Nari mpanyuze nje kwirebera kariya kana kari gukina n’abandi, kitwa Angela karaye hano ubusanzwe kabaga hano ruguru gato kwa Joy!”

We-“Ngo karaye aha? Ngo ubusanzwe kaba kwa Joy? Ubuse mwakazanye aha mwabuze ahandi mukajyana? Reka nze mbaze Mama impamvu!”

Njyewe-“Eeeh! Niba mutabishaka ariko mwihangane namujyana nta kibazo!”

We-“Oya! Oya ntabwo byumvikana! Reka nze nako!”

Agishyira ishakoshi ku rutugu yamanutse gato ako kanya twumva umuntu uhamagaye,

We-“Ali! Alice! Alice we ndi hano!”

Uwo mugore yahise yitaba mpita menya ko bamwita Alice agitambuka yongera kundeba duhuje amaso mbona anshiye mu maso,

Alice-“Mama! Mpereza urufunguzo!”

Umukecuru wari uri ruguru yacu nahise menya ko ari Mama we yahise amusubiza vuba,

We-“Ndaje ye! Namwe iyo muvuye iyo za Kigali muza mwihuta ubanza hamanuka!”

Yakomeje aza aho twari turi ageze aho nari mpagaze nitegereza Angela wari uri gukina n’abandi bana,

We-“Uuuh! Uraho musore?”

Njyewe-“Muraho neza Mukecu!”

Alice-“Uyu musore uramuzi Mama?”

We-“Ariko se aho kunsuhuza urambaza umushyitsi uru rugo ntabwo uziko rugendwa?”

Alice-“Yego ye! Nuko bakabyara abana bakazana hao mukarera rero!”

We-“Nuko ye! Wowe uwawe ari hehe?”

Alice-“Ariko Mama! Niwe unshinyaguriye ko ntabyara?”

We-“Ahaaa! Nuwo watoraguye waramugurishije! Ariko narumiwe pe! Ubu n’abantu basigaye babagurisha koko?”

Njyewe-“Inka yanjye! Ibyo se bibaho?”

Alice-“Eeeeh! Mpereza urufunguzo ndabyumva ubwo uzanye bya bindi byawe byo kunkyurira!”

We-“Oya reka mvugishe ukuri! Wabuze urubyaro Imana ikugirira impuhwe iguha gutora umwana none nawe waramugurishije!”

Alice-“Mama! Mbabarira rwose undeke ntabwo nje inaha kubw’ibyo, niba udashobora kumva icyinzanye aha reka ngende ntuzamenya akho nagiye”

Njyewe-“Ariko se ko numva muri kubitonganiramo kandi numva ahubwo mwarafatanije icyaha? Ahubwo reka nze ngire icyo nkora kuko ndumva….”

Alice-“Oya weee! Oya Afande, rwose nahoze nkwitegereza nkabona usa n’umupolice! Rwose reka mfukame nkubwize ukuri”

Ako kanya Alice atitaye ku bana bari bari aho yarimije amavi mu butaka atangira gutakamba, burya icyaha kivumbuka kare kikagaragarira buri wese, kigagusebya kigusiga urubwa,

Njyewe-“Mbwira byose ntacyo umpishe, ninumva ukwiye imbabazi ndakubabarira, ninsanga kandi utazikwiye…”

Alice-“Rwose ibyo mukecuru yavuze nibyo, ariko nanjye sinjye, Dovine yari yanyijeje udufaranga”

Njyewe-“Ngo Dovine? Ndamuzi! Wawundi ugendera mu kagare!”

Alice-“Ayiwe! Uramuzi?”

Njyewe-“Byose ndabizi! Nonese ntabwo wigeze ubyara nkuko wabivugaga?”

Alice-“Nyine natoraguye umwana wari ukiri muto, maze muha Dovine, ntabwo nigeze mbyara rwose”

Angela-“Daddy! Waretse gukora nkibyo bankreraga!”

Njyewe-“Angela! Humura nta kibazo! Ngaho jyana n’abandi bana”

Angela-“Oya ndanze! Nabanze ahaguruke adakora nkibyo bankoreraga nkiba ku Gisenyi”

Njyewe-“Uuuh! Angela! Noneho wibutse mu rugo?”

Angela-“Yiiii!”

Nahise nsutama hasi maze ntangira kuganiriza Angela, byari igitangaza kuri njye, byari intambwe iganisha kukumenya ukuri kumwana warushye akiri muto,

Njyewe-“Nonese ninde wagukubitaga akanabukuraza Angela?”

Angela-“Si Mama Kaliza se?”

Njyewe-“Mama Kaliza?”

Angela-“Yiiiii!”

Njyewe-“Nonese ubu umubonye wamwibuka?”

Angela-“Namubonye ashushanyije no ku mupira!”

Njyewe-“Uwuhe mupira wo kwambara Angela?”

Angela-“Wa mupira nabonye hahandi kwa wa mukobwa…hahandi yewe wankuye ejobundi”

Njyewe-“Eeeh! Kwa Rosy?”

Angela-“Yiiii!”

Ako kanya nasubije ubwenge ku gihe ntekereza umuntu waba ashushanyije ku mupira Angela yabonye kwa Angela, nibuka Kaliza, ako kanya menya ko Angela yabaga kwa Gasongo………………………………..



from UMUSEKE http://ift.tt/2wfv0R5

No comments:

Post a Comment