Kuba Abahamya ba Yehova batazatora umuntu yabibagayira  – NEC

Bagendeye ku myemerere yabo, Abahamya ba Yehova bitezweho ko batazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika azaba tariki ya 04 Kanama 2017. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko bakwiye kubigayirwa kuko batubahiriza inshingano zabo nk’abandi baturage.

 

Kubera imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya, Abahamya ba Yehova ntibivanga mu bikorwa bya politiki, ntibaharanira ko habaho impinduramatwara. Ntibatora, cyangwa babe abayoboke b’ishyaka rya politiki, cyangwa se babe abakandida bayo. Ntibiyamamariza imyanya y’ubutegetsi cyangwa ngo bifatanye mu kintu icyo aricyo cyose kigamije guhindura ubutegetsi.

Abahamya twavuganye, bavuga ko batazatora kandi bumva nta pfunwe bibatera kuko ari amahame abagenga bose, gusa kubera imiterere y’idini yabo ntibemerewe gutanga ibitekerezo.

Ishami rishinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga ku kicaro cy’Abahamya ba Yehova i Kigali, babwiye Umuseke ko imyemerere n’imyitwarire byabo bihuye ku isi yose, kandi ngo bagendera kuri Bibiliya.

Nubwo batazatora, baba baribaruje ku lisiti y’itora ndetse n’ikarita y’itora barayifata kuko ngo hari itegeko rya Leta risaba kwibaruza kandi Abahamya bubahiriza amategeko ya Leta.

Niyongira Gaspard, umukozi mukuru mu ishami rishinzwe Itumanaho n’ikoranabuhanga ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ati: “Bavuga ko gutora atari itegeko ahubwo ari inshingano, twe rero ntibavuga ngo umuhamya azubahiriza ate ya nshingano. Icyakora kwiyandikisha byo bitanga imibare bakamenya ngo Abanyarwanda bagejeje igihe cyo gutora bangana iki mu Gihugu, kandi ni itegeko.”

Niyongira avuga ko ku munsi w’itora mu gihe abandi baturage bazaba bashyashyana bajya gutora, ngo Abahamya aho bari bo, bazakora icyo bashaka kuko nta tegeko ribategeka kujya gutora, ngo icyo bazakora uwo munsi nibo kireba umuntu ku giti cye.

Icyakora umuhamya wa Yehova wagiye gutora ngo ntibashobora kumuhana kuko baba batazi neza ibyo yakoreye mu cyumba cy’itora, kuko ashobora no kujyamo ntatore, ariko ngo anabikoze biba bireba we n’Imana.

Aha Niyongira yagize ati:  “Ubwo ni uburenganzira bw’uwo muhamya wa Yehova, kuba umuhamya si ukujya muri gereza, umuntu afite umudendezo we n’uburenganzira bwe, n’umutimanama we, umuntu ashobora kubikoresha uko ashaka.”

Yongeraho ati: “Ni wowe wiga Bibiliya ukaba wemera ko uzashyira mu bikorwa ibyo wize muri Bibiliya, iyo utabishyize mu bikorwa ubwo uba witandukanyije, uba uretse iki ukajya muri iki, ariko ntawuvuga ngo baraguciye, baraguca amafaranga,…”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza, we yatubwiye ko Abahamya ba Yehova kuba badatora ari uburenganzira bwabo baba bibujije.

Yagize ati “Gutora ntabwo ari itegeko, ariko ni inshingano ya buri muturage, buriya rero ntabwo baba bujuje inshingano zabo, umuntu yabibagayira, kandi n’Imana ivuga ko ubuyobozi buva ku Mana, sinzi impamvu bo batabyumva niba basenga Imana nk’iyo abandi basenga.”

Kutajya mu bikorwa bya Politiki ngo bibarinda kugira aho babogamira nk’uko Bibiliya ibibasaba kandi bigatuma no mu gihe bigisha Bibiliya ntawe ubaheza agendeye ko badahuje icyerekezo cya Politiki.

Urubuga rw’abahamya ba Yehova ku isi ruvuga ko ubu mu Rwanda habarurwa Abahamya ba Yehova 27 759, n’insengero zabo zigera kuri 598.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wdrCGu

No comments:

Post a Comment