Umunyarwandakazi mu bagore batatu muri Africa batsindiye igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo

Annie Uwase Anuarite ni umwe mu bagore batatu muri Africa baje kwiyongera ku rutonde rw’abagore ijana bateza imbere ibikorwa bifitanye isano n’ubukerarugendo muri Africa. Annie Uwase Anuarite asanzwe ari umushoferi utwara imodoka zijyana ba mukerarugendo mu ngendo zitandukanye gusura ibyiza nyaburanga mu Rwanda.

Annie Uwase Anuarite asanzwe atwara imodoka zitwara ba mukerarugendo bajya cyangwa bava hirya no hino mu Rwanda

Abandi babiri baje imbere ya Uwase ni UmunyaNigeria witwa Chiamaka Obuekwe  hamwe n’umunyAfrica y’epfo wandika ku bukerarugendo witwa  Mukhatshelwa Nzama.

Mu bantu kandi bakomeye muri Africa bari ku rutonde rw’abagore bateza imbere ubukerarugengo muri Africa harimo Perezida wa Liberia Ellen Sirleaf Johnson akaba na Ambasaderi w’Ishami rya UN rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bugamije amajyambere arambye(UNWTO).

Harimo kandi na Minisitiri w’ubukerarugendo muri Ghana witwa Catherine Afeku, Minisitiri w’ubukerarugendo muri Africa y’epfo Tokozile Xasa,  Minisitiri w’ubukerarugendo muri Congo Brazzaville Arlette Soudan Nanout, uwungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Zimbabwe witwa  Anastancia Ndlovu na Jackie Capeheart uyu akaba yungirije Minisitiri w’ubukerarugendo muri Liberia.

Abandi bahembwe barimo abakora mu rwego rw’ama hoteli no mu bindi bice.

Ikinyamakuru Atqnews kivuga ko urutonde ntakuka rw’abagore ijana bahize abandi mu guteza imbere ubukerarugendo muri Africa ruzashyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatanu taliki ya 04 Kanama, 2017.

Gutanga amazina y’abagombaga guhatanira kuza muri aba ijana byatangiye taliki ya 12 Nyakanga bikaba birangira taliki ya 22 Nyakanga.

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe amazina by’agataganyo ariko abatsinze burundu bakazatangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Abateguye aya marushanwa ngo bari bagamije kumenya uruhare rw’umukobwa cyangwa umugore mu guteza imbere ubukerarugendo no gushishikariza abakobwa bakiri bato gushyira ingufu mu kwiga no mu gukora muri uru rwego rw’ubukungu.

Kuba Africa ariwo mugabane urimo abantu b’igitsina gore benshi kurusha ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagombye gusunikira abakobwa n’abagore  kwigaibyerekeye ubukerarugendo bityo bagateza imbere ingo zabo  n’ibihugu byabo muri rusange.

Imibare ya UN yerekana ko 30% by’abakora ubushabitsi muri Africa ari abagore naho  ba Minisitiri bashinzwe ubukerarugendo muri Africa  36%  ni abagore.

Hateganyijwe inama mpuzamahanga izahuza abagore bakigira hamwe uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo.

Abagore bazitabira iriya nama bazava mu bihugu by’Africa harimo Nigeria, Zimbabwe, Kenya, Uganda, Ghana, Ibihugu byunze ubumwe by’Abarabu, Gambia, Togo, Tanzania, Liberia, u Rwanda, Bahrain, Senegal, Africa y’epfo , Seychelles na Namibia.

Iyi nama izabera muri Nigeria. Muri iriya nama niho abatsindiye biriya bihembo bazabihererwa.

Ari ku rutonde rumwe na Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2uNURSw

No comments:

Post a Comment