Aha muri Burera Twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka kuhateza imbere-Kagame

Ibi umukandida wa FPR Inkotanyi Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga, imbere y'imbaga y'abaturage bo mu Karere ka Burera bari bateraniye kuri Stade ya Birambo mu murenge wa Rusarabuye aho bari bazindukiye mu gikorwa cykumushyigikira mu kwiyamamaza.

Umukuru w'igihugu yabwiye abaturage bo muri aka karere ko yaje kubasura mu rwego rwo kugrango bafatikanye kuzuza igikorwa kiri imbere cy'amatora y'umukuru w'igihugu gisaba ubushishozi.

Yagize ati "Banyaburera turishimye cyane kuza kubasura, kuza kuganira namwe ngo twuzuze n'ikindi gikorwa turimo tuganamo muri iyi minsi. Igikorwa cy'amatora, gutora ni uguhitamo gukomeza politike nziza, gukomeza kubaka amashuri, kubaka amavuriro, guhinga tukeza, gucuruza, kwiga tukaminuza, ni amajyambere muri rusange….”

Kagame kandi yanibukije Abanyaburera ko akarere kabo FPR Inkotanyi igafiteho amateka maremare cyane ko bakabayemo mu rugamba rukomeye bakakarwaniramo ndetse bakanagatsindiramo. Yanav=bijeje ko aka karere kabo kagiye kwitabwaho maze kagahindurwa bikomeye mu bikorwa bitandukanyeby'iterambere

Yagize ati “Aha muri Burera n'utu duce twose muhana imbibi twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye ubu turimo kuhubaka turashaka gutera imbere byose byarashobotse , bizashoboka kubera mwebwe, kubera ubufatanye. Ubufatanye bwo gukora politike nziza nta mpamvu Burera, u Rwanda tutazatera imbere. Abafatanyije, abagendera hamwe bagera kure. Turashaka kugendana rero.”

Kagame kandi yashimangiye ko ubufatanye u Rwanda rukeneye ari ubufatanye bw'igihugu cyose ntawe usigaye inyuma ku gira ngo buri wese yisange muri iryo terambere twifuza.

Mu gushimangira amateka n'igihango Kagame FPR Inkotanyi ifitanye n'akarere ka Burera, Kagame yavuze ko yizeye neza ko muri aka karere hazava amajwi 100% nk'uko mu matora yo muri 2010 byari byagenze, anabizeza ko nabo bamufite nk'uko bakunze kumusaba gukomeza kugumana nabo.

Ati “Ari mwe murahari turabafite ari Kagame turamufite, ari FPR turayifite, ari amashyaka yose turayafite,ubwo se hagize ikitunanira sitwe twaba twinaniwe? Kandi mwibuke ya ndirimbo igira iti ‘Nta ntambara!!' Ubwo tubafite reri nda ndambara yadutera ubwoba.Ahasigaye rero duteze imbere umurimo, gukora. Urubyiruko amashuri arahari,aracyubakwa , aracyatezwa imbere tuyagane mu miryango abana bacu bige baminuze.Amajyambere, iyi mihanda mubona itumukamo imikungu iraza kuba amateka.”

Umukuru w'igihugu yijeje abaturage bo muri aka karere ko nyuma y'amatora azahagaruka bakifatikanya mu byishimo by'insinzi yabo ndetse n'ibyiza bagezeho.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vZ8VH8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment