Murenzi wakiniye Amavubi U-17 muri Mexique yakatiwe imyaka isaga 2 y’igifungo mu Bwongereza

Umunyarwanda witwa Seff Murenzi wajyanye n’Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi mu Gikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 17 muri Mexique, kuri ubu akaba yabarizwaga mu Bwongereza mu ikipe ya Coventry City, yahanishijwe imyaka 2 n’amezi 9 y’igifungo azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Seff Murenzi akaba yakatiwe n’urukiko mu Bwongereza iyo myaka y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha  cyo gucuruza cocaine na heroine nk’uko byemezwa n’igipolisi.

Murenzi uba muri uyu mujyi wa Coventry, yemeye ibyaha 8 yashinjwaga, akatirwa gufungwa imyaka 2 n’amezi 9 nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza nka TelegraphyCoventry.

Dore uko umusore Murenzi, kuri ubu ufite imyaka 21, yaje gufatwa

Umupolisi ukora mu ibanga witwa Matt yahawe numero ya Murenzi ayihawe n’abakoresha ibiyobyabwenge, amuhamagara inshuro 8 amubaza ‘brown’ (akazina bahimba heroine), mu gihe cocaine bayita ‘20Rock’.

Murenzi amaherezo yaje guhura na Matt akajya amuha ibiyobyabwenge, ari nako bamufotora atabizi ari kubitanga, nyuma igipolis kiza kumutera iwe aho yabaga muri Coventry kimuta muri yombi kuwa 29 Nzeri 2016.

Andrew Bell, wunganiraga Murenzi akaba yaravugaga ko yatangiye gucuruza ibiyobyabwenge kubera umuntu yari abereyemo Amayero 200 witwa Kevin yari yarabuze uko yishyura akamubwira ko ashobora kumwishyura amucururije ibiyobyabwenge.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2f1mLVv
via IFTTT

No comments:

Post a Comment