NEC na Polisi bariga uko abo amatora azasanga muri ‘Transit Centers’ bazatora

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko iri kuganira na Polisi y’u Rwanda kugira ngo barebe uko abo abantu amatora azasanga mu bigo bifungirwamo abantu by’igihe gito mu rwego rwo kubagorora bizwi nka ″Transit Centers” bazatora.

Ibigo ngororamuco "Transit Center" biri hirya no hino mu Rwanda.

Ibigo ngororamuco “Transit Center” biri hirya no hino mu Rwanda.

Hirya no hino mu Rwanda hari bene ibi bigo bifungirwamo abantu bizwi nka ‘Transit Centers’, izizwi cyane ni iy’ahitwa kwa Kabuga mu Karere ka Kicukiro. Ibigo bikunze kunengwa n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Nubwo bigoye kumenya imibare nyayo y’abantu baba bafungiye muri bene biriya bigo, usanga hafi muri buri Karere harimo nibura ikigo kimwe gikusanyirizwamo abafatiwe mu businzi, ubunywarumogi, uburaya, n’ibindi byaha.

Aba bantu baba bafungiye muri biriya bigo, itegeko rigenga amatora ntiribashyira mu bantu batemerewe gutora cyangwa bambuwe uburenganzira bwo gutora by’agateganyo, ariko ntibari basanzwe bemererwa gutora.

Mumpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yabwiye Umuseke ko biriya bigo (transit Centers) biba birimo abantu benshi, ndetse awizeza ko bazakora ibishoboka byose bagatora.

Munyaneza yatubwiye ko batangiye kuganira na Polisi y’igihugu kuko ariyo ishinzwe biriya bigo (Transit Centers) kugira ngo barebe uko nabo batora.

Yagize ati : “Turimo turabitekerezaho dushingiye ku mategeko yose, ndetse na Polisi turabiganiraho, ibyo aribyo byose tuzareba uburyo bazatora. Ubundi ntabwo bajyaga batora, ubundi ntabwo njye nari nzi ko banabagaho bariya, ariko ubu kuko bahari, numvise ko baba ari na benshi, tuzareba uburyo batoramo ubwo tuzabibamenyesha.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishinzwe biriya bigo bya ‘Transit Centers’ yatubwiye ko ikintu cyose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izababwira aricyo bazakora kuko ariyo ishinzwe amatora.

Nubwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yizeza kon izakora ibishoboka abantu amatora azasanga bari muri ‘Transit Centers’ bagatora, haribazwa uko bizagenda, niba bazarekurwa bakajya gutora, niba Polisi izabajyanwa kuri Site z’itora bagatora cyangwa niba bazatorera imbere mu bigo bafungiyemo.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vb744m

No comments:

Post a Comment