“Kigali Fashion Week” ivuye muri Ghana irakomereza i Burayi

Bunyeshuli, wa kabiri uvuye ibumoso, ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe, wa kabiri uvuye iburyo, hamwe n’abandi bategura Kigali fashion week mu Bubiligi

Nyuma yo gutegura Mercedes Benz African Fashion Festival yabereye muri Ghana , ubu Kigali Fashion Week igiye gukomereza ibitaramo byayo mu Bubiligi no mu Bwongereza.

Bunyeshuli, wa kabiri uvuye ibumoso, ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe, wa kabiri uvuye iburyo, hamwe n’abandi bategura Kigali fashion week mu Bubiligi

Bunyeshuli, wa kabiri uvuye ibumoso, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe, wa kabiri uvuye iburyo, hamwe n’abandi bategura Kigali fashion week mu Bubiligi

Muri iki cyumweru dusoje nibwo Fashion Consultant Cooperation itegura Kigali Fashion Week yatangije ibitaramo byayo izakorera muri Afurika no ku mugabane w’iburayi.

Ku ikubitiro ibi bitaramo bikaba byarahereye muri Ghana aho abategura Kigali Fashion Week bafatanyije n’abategura African Fashion festival bakoze igitaramo cyo kumurika imideri  cyiswe Mercedes Benz African Fashion Festival cyabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

John Bunyeshuli uhagarariye ibikorwa bya Kigali fashion week yabwiye Umuseke ko nyuma yo kuva muri Ghana bagiye guhita berekeza mu Bubiligi no mu Bwongereza.

Ati “Kuwa 27 Nyakanga 2017 twebwe Kigali fashion week ishami ryayo ry’iburayi twagiranye ibiganiro na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi twiga uko twamenyekanisha imyambaro ya Made in Rwanda biciye mu bitaramo tuzakorera i Bruxelles mu Bubiligi.”

Umushinga warangije kunozwa ibi bitaramo biza ku matariki ya 24 na 25 Ugushyingo 2017 hazerekanwa abahanga imideli bo mu Rwanda n’abaturutse I Burayi.

Bunyeshuri uri mu Bubiligi mu myiteguro y’iki gitaramo avuga ko namara kugaruka mu Rwanda aribwo hazaba igikorwa cyo guhitamo abamurikamideri n’abahanga imideri bagomba kuva mu Rwanda berekeza mu Bubiligi.

Gutoranya abamurika imideri mu Rwanda ngo ateganya ko bizaba nyuma ya tariki 15 Knama amaze kugaruka mu Rwanda.

Nyuma yo mu Bubiligi ikindi gitaramo ngo bateganya kugikorera i Manchester tariki 01 Ukuboza 2017.

Dady de Maximo uhanga imyambaro niwe ushinzwe ibikorwa byose byo guhitamo abahanga imyambaro muri ibi bitaramo byombi Kigali Fashion Week izakorera i Burayi , avuga ko uzamurika imideli ye muri ibi bitaramo.

Dady de Maximo ati “Ntekereza ko aya ari amahirwe abanyarwanda babonye, niyo mpamvu no guhitamo abagomba guserukira u Rwanda ari akazi ngomba kwitondera cyane kuko uzamurika imyenda ye muri ibi bitaramo agomba kuba abikwiye.”

 

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2ve8VoH

No comments:

Post a Comment