Agashya: Iyumvire uruhare rukomeye ikipe ya Real Madrid yagize mu igenda rya Neymar

Uguhangana kw’ikipe ya Fc Barcelona na Real Madrid gusanzwe kumenyerewe n’abafana ariko kuri iyi nshuro byafashe intera bitewe n’igikorwa twakwita icy’ubuhemu ikipe ya Real Madrid igiye gukorera Fc Barcelona kugirango umukinnyi Neymar akunde ayisohokemo. Neymar (Capture d'écran)

Nyuma yuko Neymar amaze iminota igera kuri 15 yose mu rwambariro rwa Real Madrid aho byagaragaye ko yasezeraga abakeba be bo muri Real Madrid batazongera gukinana umukino wa El Clasico. Amakuru dukesha ikinyamakuru El mundo deportivo aravuga ko ikipe ya Real Madrid yemereye PSG kugumana umukinnyi Jese Rodriguez bagombaga gutangira Miliyoni 25 z’amayero kugirango bamwegukane, kugirango bakomeze bakusanye amafaranga yo kugura Neymar ndetse banirinda kuzagwa muri Financial Fair Play ya FIFA. Ibi bikaba ari ubugambanyi bukomeye Real Madrid ikoze kugirango yikize Neymar wakunze kuyizonga mu minsi ishize.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2vYakhi
via IFTTT

No comments:

Post a Comment