Kuri iki cyumweru, abarwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabaab baraye bagabye igitero mu magepfo ya Somalia bica abasirikare 12 b’igisirikare cya Uganda (UPDF).
Abarwanyi ba Al Shabaab bishe abasirikare 12 ba UPDF
Iki gitero cyagabwe ku ngaho ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa bwo kugarura amahoro muri Somalia, cyaguyemo abasirikare 39 barimo n’aba ba UPDF.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Richard Karemire yavuze ko itsinda rya 22 muri batayo ya 7 ryaraye rigabweho igitero na Al Shabaab.
Ati “Muri iki gitero UPDF yaburiyemo abasirikare 12, abandi barindwi barakomereka. Abapfuye n’aba bakomeretse bose bAhise bajyanwa mu bitaro bya Mogadishu Level II Hospital.”
Brig Richard Karemire avuga ko ubuyobozi bwa UPDF buri kuvugana n’ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia uko imibiri y’aba basirikare yakoherezwa muri Uganda kugira ngo ishyingurwe.
Avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane iby’iki gitero cyari giteye ubwoba. Akavuga ko hari no gutegurwa uko izi ngabo zari mu butumwa bwa AU zashyingurwa mu cyubahiro.
Iki gitero cyagabwe ahitwa Gorowen hagati y’agace ka Bulumaler na Beladamini, ni mu bilometero 140 uvuye mu magepfo y’uburengerazuba bwa Mogadishu.
UMUSEKE.RW
from UMUSEKE http://ift.tt/2tQcgHd
No comments:
Post a Comment