Philippines: Umuyobozi w’umujyi yicanywe n’umugore we n’umuvandimwe bazira ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’umujyi wo muri Philippines wakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge yarasiwe mu mukwabu w’igipolisi ari kumwe n’abandi bantu 14 kuri iki Cyumweru, arapfa. Akaba abaye umuyobozi wa 3 uguye mu ntambara yo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge iherutse gutangizwa na perezida Rodrogo Duterte.

Perezida Duterte yari aherutse gutunga urutoki bamwe mu bayobozi, abapolisi ndetse n’abacamanza bakekwaho gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge abaha gasopo.

Muri aba bayobozi yavuze hari harimo mayor Reynaldo Parojinog, w’umujyi wa Ozamiz uri mu mu kirwa cya Philippines kiri mu majyepfo kitwa Mindanao. Uyu mugabo akaba kuri iki cyumweru yicanywe n’umugore we, umuvandimwe we ndetse n’abandi bantu 12 mu gitero igipolisi cyagabye mu rugo rwe. 

Superintendent Lemuel Gonda, umuvugizi w’igipolisi aha hantu, yabwiye AFP ko abapolisi bari mu mukwabu wo gusaka, ubwo abarinzi ba mayor Reynaldo babarasagaho maze abapolisi nabo bakabasubiza.

Nyamara ariko, uwitwa Jeffrey Ocang, usanzwe akorana na mayor parojinogos, akaba umunyapolitiki uzwi, yahakanye ibi avuga ko nta sasu ryigeze rirasirwa ku ruhande rwa mayor. Ni mugihe igipolisi kinavuga ko nta mupolisi cyapfushije usibye uwakomerekejwe n’igiturika.

Nyuma y’iki gitero igipolisi cyataye muri yombi umukobwa wa mayor wishwe, wari umuyobozi w’umujyi wungirije, kivuga ko nawe hari ibyaha aregwa.

Abapolisi kandi babashije gufata za grenades, amasasu n’ibiyobyabwenge mu rugo rwa Parojinog nk’uko byemezwa n’umukuru w’igipolisi mu ntara, Jaysen De Guzman.

Perezida Duterte yatsinze amatora mu mwaka ushize nyuma yo kwizeza kuzica ibihumbi by’abanyabyaha mu rwego rwo kurinda Philippines kuzaba igihugu cy’abanyabiyobyabwenge. Kuva yagera ku butegetsi, bivugwa ko Duterte amaze kwica abantu 3,200 mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge. Abandi bantu basaga 2,000 bakaba nabo bamaze kwicirwa mu byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge nk’uko imibare y’igipolisi ibigaragaza. Ibi ariko Umuryango Mpuzamahanga ukaba utabishyigikiye na gato kuko wemeza ko hari n’abandi bantu bicwa bazira akarengane. Bigafatwa nko kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa 11 mu mwaka ushize nibwo mayor Rolando Espinosa w’umujyi wa Albuera, yiciwe aho yari afungiye mu gitero cyagabwe ninjoro kuri gereza y’intara. Igipolisi kikaba cyaravuze ko uyu yabanje kukirasa nubwo yari ari muri kasho.

Mu Ukwakira mu 2016 na none, Samsudin Dimaukom, wari mayor w’umujyi wa Saudi Ampatuan, nawe yiciwe kuri bariyeri ya polisi nyuma yo guhangana nayo imaze gukeka ko we n’abo bari bari kumwe bari batwaye ibiyobyabwenge.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vkAQUM
via IFTTT

No comments:

Post a Comment