Umupfumu Rutangarwamaboko yakoze ubukwe budasanzwe benshi barumirwa - AMAFOTO

Mu masaha y'igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017, nibwo umupfumu Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga na Umwali Umuziranenge Sana Cynthia bashyingiranwe hakurikijwe inzira y'ubuzima bushingiye ku muco, byerekana neza uko byahoze mu muco nyarwanda. Ibi birori byabereye mu Bibungo bya Mukinga mu kibuga cy'umupira i Nyamurasa ho mu karere ka Kamonyi, ku gasozi Rutangarwamaboko avukaho ari naho habereye ibirori nyirizina byo gucyuza ubukwe.

Mu dushya twinshi twaranze ubu bukwe, harimo kuba Umugeni Umwali Umuziranenge Sana Cynthia yari afite amasunzu nk'uko cyera byahoze, akaba kandi yarahetswe mu ngobyi aho kujyanwa mu modoka nk'uko bikorwa ubu. Mu gihe abo muri iki gihe bakoresha umutsima wa kizungu (gateau) mu kwakira abashyitsi, muri ubu bukwe ho bakoresheje umutsima w'amasaka uzwi nka Rukacarara, Abatashye ubukwe kandi bagaburiwe muri rusange andi mafunguro gakondo abanyarwanda bo hambere baryaga, agaburwa mu bikoresho gakondo ndetse asomezwa n'ibyo kunywa bya gakondo.

Ahabereye ubukwe naho kimwe n'ibindi byinshi byakoreshejwe mu bukwe, byari ibya kinyarwanda kandi byari bibereye ijisho kuburyo buri wese wari watashye ubu bukwe yarangajwe cyane nabwo.

Aba bombi bari baherutse no gukora imihango yo gusaba no gukwa nayo yatunguye benshi. Muri iyo mihango yabaye tariki 16 Nyakanga, Rutangarwamaboko ubwe ntiyigeze akandagira muri ibi birori bye byo gusaba no gukwa, ndetse n'umugeni we Umwali Umuziranenge Sana Cynthia, ntawigeze amuca iryera n'ubwo gusaba no gukwa byabereye iwabo, bivuga ko ubukwe bwo gusaba no gukwa bwari ubw'imiryango gusa ariko nabwo si yose kuko nk'ababyeyi ba Rutangarwamaboko ntibigeze bahakandagira.

SOMA INKURU BIJYANYE HANO:Umupfumu Rutangarwamaboko yasabye aranakwa, mu bukwe butarimo abageni - Amafoto



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wcYGhW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment