Rwamagana: Baratwerera, ubukwe bugapfa abageni bakaburirwa irengero

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baravuga ko batungurwa no kubwirwa ko ubukwe bwapfuye kandi baratwerereye nyamara igitera urujijo ubukwe iyo bupfuye abageni baburirwa irengero.

Bamwe basanga hasigaye haradutse ubutekamutwe bushingiye ku gutumira abantu mu bukwe, abandi bakavuga ko abasore bahitamo kubenga abakobwa bitewe n’imyitwarire yabo.

Abaturage bavuga ko ubu bigoye kwizera umuntu wabatumiye mu bukwe kuko batwerera nyamara ubukwe ntibutahe

Mukamuhigirwa Salima atuye mu mujyi wa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro avuga basigaye bajya mu nama y’ubukwe  bikandagira bitewe n’uko ubukwe bamaze gutwerera nugapfa ari bwinshi.

Agira ati “ubu ejo kuwa 6 hari ubukwe twari twariteguye gutaha ndetse umwito[inama y’ubukwe]  warabaye turanatwerera rwose ariko twagiye kumva ngo burapfuye turumirwa. Mu kwa 3 hari umugore tubana mu ishyirahamwe nawe yateguye umwito [inama y’ubukwe] turamutwerera hashize iminsi ngo ubukwe ntibukibaye ,ubu ushaka igishoro cyo gucuruza ubanza azajya atumiza umwito kandi nta bukwe”.

Abakobwa batungwa agatoki n’abahungu atari shyashya

Muri 2009 umusore uba mu mujyi wa Rwamagana yateguye ubukwe bwa baringa ategura inama y’ubukwe bamaze kumutwerera aburirwa irengero.

Mutabazi Celestin ni umuturage utuye mu murenge Kigabiro avuga ko hari abateka imitwe bagakoresha inama bamara kubatwerera ubukwe ntibube. Ati “muri iki gihe hariho abantu bateka imitwe bakabeshya ko bafite ubukwe maze abaturage bagatwerera, hari uwabidukoze maze amaze gushyikira amafaranga turamubura. Muri uyu mujyi basanzwe bazi ko umuntu ukoze ubukwe atumira abaturanyi ndetse n’abandi kuburyo ashobora kubona amafaranga arenze miriyoni iyo byagenze neza”.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2017 hamaze gupfa ubukwe inshuro 2 ndetse abageni baburirwa irengero.

Kuwa 22 Nyakanga 2017 umusore wo murenge wa Mwurire yagombaga gusezerana n’umukobwa wo murenge wa Gahengeri ariko umusore afatwa yibye ibigori mbere y’icyumweru ngo ubukwe butahe  ajyanwa muri transit center umukobwa ahita ava iwabo aburirwa irengero.

Kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga hari hategenyijwe ubukwe mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro ariko ntibukibaye kandi umugeni nawe ntawe umuca iryera.

Muri Werurwe naho ubukwe bwari buteganyijwe ntibwabaye ndetse bwateje impagarara kuko abagore babana n’umubyeyi w’umukobwa mu ishyirahamwe bashaka ko abasubiza amafaranga bamutwerereye ubukwe bugapfa ku munota wa nyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Justin Ngabonziza@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vkI5MA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment