Miss Kalimpinya yahaye inka uwatewe inda afite imyaka 14 anamwishyurira Mutuelle

Miss Kalimpinya yoroje inka umubyeyi watewe inda afite imyaka 14

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 28 Kanama 2017, Miss Queen Kalimpinya n’itsinda ryari rimuherekeje ririmo Maitre Rwagasore na Madam Gisele basuye Umubyeyi Emerthe wo mu karere ka Karongi watewe inda afite imyaka 14, bamworoza inka, bamwishyurira umusanzu w’ubwisunage mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante, banamufunguriza konti muri SACCO.

Miss Kalimpinya yoroje inka umubyeyi watewe inda afite imyaka 14

Miss Kalimpinya yoroje inka umubyeyi watewe inda afite imyaka 14

Miss Kalimpinya nyuma yo kugezwaho amakuru y’uwo mubyeyi yo kuba yarabyaye afite imyaka 14, yaje kugeza igitekerezo ku bandi babyeyi babarizwa muri DIASPORA k’ubuvugizi bwa ALICE K. CYUSA.

Nibwo haje gufatwa umwanzuro wo gusura Emerthe bakamuha Mutuelle de santé y’umuryango ndetse banabafungurira compte muri SACCO babashyiriraho amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse izababyarira inyungu.

Si ibyo gusa ahubwo Miss Kalimpinya n’abo bafatanyije muri icyo gikorwa, bemeye ko bazakomeza gufasha uwo muryango kubona ibyo bakenera bya buri munsi.

Kalimpinya ati “ Ibikorwa nk’ibi by’urukundo no gufasha abatishoboye ndetse n’abakobwa bato bagezweho n’ibibazo nkibi, ni bimwe mubyo nshyize imbere ubu. Byose bizaterwa n’ubufatanye bwa buri munyarwanda wese”.

Maitre RWAGASORE Jean Claude yavuze ko iki gikorwa Kalimpinya yakoze, aribyo bikorwa urubyiruko rw’u Rwanda rwifuzwaho mu buzima bwa buri munsi.

Urukundo rukaganza mu bana b’abanyarwanda ku buryo aho umunyarwanda ari hose afasha, atabara kandi akagoboka umunyarwanda aharihose aho abishoboye bafatanya n’abatishoboye.

Avuga ko umunyarwanda uri mu mahanga akwiye kwicara agatekereza ku undi munyarwanda wibereye iyo mu cyaro. Ibi byose akaba ari umurage mwiza urubyiruko rwahawe na perezida Paul KAGAME.

Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera witwa Syliaque. Ashimira cyane Miss Kalimpinya n’abamufashije bose muri icyo gikorwa kandi anabizeza ko iyi nkunga bageneye uyu muryango ubuyobozi buzabafasha kuyicunga ndetse no kuyikoresha neza.

Syliaque yanavuze ko ubuyobozi buherutse guha uyu muryango inka mu rwego rwa Girinka munyarwanda. Kuba haje hiyongeraho indi ya kabiri biri mu bizatuma uyu muryango wikura mu bukene mu gihe gito gishoboka.

Yari aherekejwe n'abandi bifuje kwifatanya na we muri iki gikorwa cy'urukundo

Yari aherekejwe n’abandi bifuje kwifatanya na we muri iki gikorwa cy’urukundo

Yishimiye akana k'uyu mubyeyi

Yishimiye akana k’uyu mubyeyi

Bamuhaye na bimwe mu bikoresho by'umwana

Bamuhaye na bimwe mu bikoresho by’umwana

Joel RUTAGANDA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wcPcD2

No comments:

Post a Comment