Kurinda urubyiruko ubusambanyi…Ubukangurambaga burahagije?

Umuganga yigisha urubyiruko ku kigo cy'amashuri cya Cyarwa/Huye uko bakoresha agakingirizo. Ababyeyi benshi inyigisho nk'iyi mu rugo iracyari kirazira

Inda zitateganyijwe, SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ibyugarije urubyiruko muri iki gihe havugwa cyane ubusambanyi, aho kandi abakuru batungwa agatoki n’urubyiruko kubashora mu busambanyi babanje kubashukisha ibyo batarageraho. Ubukangurambaga hirya no hino burakorwa urubyiruko rukangurirwa kwirinda abarushuka…ese birahagije?

Umuganga yigisha urubyiruko ku kigo cy'amashuri cya Cyarwa/Huye uko bakoresha agakingirizo. Ababyeyi benshi inyigisho nk'iyi mu rugo iracyari kirazira

Umuganga yigisha urubyiruko ku kigo cy’amashuri cya Cyarwa/Huye uko bakoresha agakingirizo. Ababyeyi benshi inyigisho nk’iyi mu rugo iracyari kirazira

Hashize iminsi mu bigo by’amashuri hatangirwa ubukangurambaga bunyuranye ku kwirinda ubusambanyi n’ababubashoramo, kwirinda indwara nk’igituntu n’ibindi…Ubukangurambaga bukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC)ku bufatanye n’inama y’igihugu y’urubyiruko.

Abana biga mu mashuri yisumbuye baravugwa cyane mu busambanyi n’abakuru hanze aha, akaga bahura nako ni kenshi kuko hari n’abo biviramo guta amashuri yabo kubera gutwita cyangwa gutera inda bakiri bato.

Ubukangurambaga ku rubyiruko mu mashuri yisumbuye bwibanda cyane ku kwereka aba bana ingaruka zo kwishora mu busambanyi no gukurikira ababashuka.

Bubaha kandi amakuru ku buzima bw’imyororokere no kubatoza gufata ibyemezo bagahakanira ababashuka ngo basambane nk’uko byagarutsweho na Lydia Mutuyimana Komiseri mu nama y’igihugu y’urubyiruko ubwo yaganirizaga urubyiruko mu rwunge rw’amashuri rwa Cyarwa mu karere ka Huye mu cyumweru gishize.

Kwirinda ibishuko kuri uru rubyiruko ariko rwo rwemeza ko bitoroshye kumvira izi nama gusa ubivanye mu bukangurambaga. Hari ibyo basaba ababyeyi n’abarezi…

Benshi muri uru rubyiruko babwiye Umuseke ko batajya baganirizwa n’ababyeyi babo ku buzima bw’imyororokere iwabo mu ngo.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko rudatozwa n’ababyeyi cyangwa abarezi ku mashuri kwirinda ibishuko no kumva ko ibyo umuntu mukuru abashukisha ejo bashobora kubyibonera mu gihe bazaba barangije amashuri neza.

Jean de Dieu Habinshuti wiga muwa gatanu wisumbuye aha i Cyarwa avuga ko inama bahabwa mu bukangurambaga ari nziza ariko ko zidahagije.

We ngo abona inama nyinshi zagirwa ababyeyi bagakangukira kuganiriza abana ku myororokere no kumva banyurwa n’uko bari ntibashukishwe utuntu duto bazigurira nibakura.

Uyu musore w’imyaka 17 ati “Turasaba na Leta gufata ingamba zikomeye zo guhana abashuka abana bakabasambanya yenda turebe ko byacika kuko ubu birakabije.”

Mu ngo zinyuranye no ku mashuri abarimu n’ababyeyi nta bushake bagira bwo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere n’imyifatire ikwiye ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina, ibi bituma akenshi urubyiruko rwishakira ibisubizo, akenshi rugakurikiza irari ryarwo.

Ubukangurambaga kuri rwo ni bwiza ariko urebye imiterere y’ikibazo cy’ubusambanyi mu rubyiruko bigaragara ko budahagije, bukwiye no kujya cyane mu babyeyi n’abarezi ku mashuri.

Ababashuka ngo bakwiye guhanwa bikomeye, ariko ababyeyi n'abarezi nabo bagakangurirwa kubigisha uko bakwirinda gushorwa mu mibonano mpuzabitsina

Ababashuka ngo bakwiye guhanwa bikomeye, ariko ababyeyi n’abarezi nabo bagakangurirwa kubigisha uko bakwirinda gushorwa mu mibonano mpuzabitsina

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye



from UMUSEKE http://ift.tt/2vXjZVm

No comments:

Post a Comment