Umuryango wa COMESA wanze gukorera inama zawo mu Burundi

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, COMESA, wanze gukorera inama zawo mu gihugu cy’u Burundi zari ziteganyijwe kuhabera muri uyu mwaka kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo bya internet, imodoka zo gutwara abantu n’ibindi.

Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Sindiso Ngwenya yandikiye minisitiri w’u Burundi w’ubucuruzi n’inganda, Pelate Niyonkuru, yamubwiye ko u Burundi butiteguye bihagije inama z’inzego za COMESA, iy’abakuru b’ibihugu n’iy’abafasha babo zari ziteganyijwe mu Ukwakira 2017.

Umunyamabanga Mukuru wa Comesa yasobanuye zimwe mu mpamvu uyu muryango wahisemo gusubika gkorera inama zawo mu Burundi, nk’aho ku kijyanye na internet avuga ko bakeneye byibuze mega ogtet 20 ariko ngo izishobora kuboneka mu Burundi zikaba zitarenze 5, naho ku kijyanye n’imodoka zakoreshwa n’abandi bantu bazaba bitabiriye inama, Sindiso avuga ko intumwa yohereje mu Burundi zasanze amashyirahamwe yose atwara abantu zasuye nta na rimwe rifite imodoka zihagije.

Izi ntumwa zari zoherejwe zanagaye ko zahawe imodoka imwe yonyine ubwo zarimo zisura ahantu hatandukanye nk’amahoteli n’ibindi zireba ko ibikenewe byose byashyizwe ku murongo, zikavuga ko iyo zibona imodoka zihagije wenda zari no kugera ahandi henshi.

Ku rundi ruhande nubwo iyi nama yasubitswe, VOA dukesha iyi nkuru iravuga ko hari izindi nama zari zimaze iminsi zibera mu Burundi ziri ku rwego rwa Afurika n’uturere nk’iyahuje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CIRGL n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, inama ya ba minisitiri b’ibigega bya leta n’igenamigambi b’ibihugu byo muri CEEAC n’izindi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena ndetse ngo perezida Nkurunziza yari yasabye ko ibihugu byo muri EAC byajya bikorera inama nyinshi mu gihugu cye ubwo hizihizwaga imyaka 10 ishize u Burundi bubaye umunyamuryango w’uyu muryango.

Nk’uko amategeko agenga COMESA avuga, iyo igihugu cyagombaga gutegura inama no kuyakira bikinaniye, inama zihita zimurirwa i Lusaka muri Zambia, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango. Mu gihe rero nta kindi gihugu cyagaragaza ko cyiteguye kwakira izi nama, nta kabuza zabera muri Zambia.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2vkN5Rx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment