Mu mpera z’iki cyumweru gishize Milutin Sredojević Micho watozaga Uganda yeguye ku mirimo ye. Abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu bahangayikishijwe nuko bishobora gutuma basezererwa n’Amavubi y’u Rwanda mu gushaka itike ya CHAN2018.
Micho yeguye ku mirimo ye bihangayikisha abanya-Uganda barimo na Bobi wine
Kuwa gatandatu tariki 31 Nyakanga 2017 nibwo ubwoba bwatashye abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda kuko uwari umutoza mukuru wayo ‘Milutin Sredojević Micho’ yasezeye ku mugaragaro.
Uyu mugabo w’umunya- Serbia afatwa nk’intwari ya ruhago muri Uganda kubera ibyo yagejeje kuri iki gihugu mu myaka ine ishize yabatoje. Yabahesheje ‘CECAFA Senior Challenge Cup’ ya 2015, abajyana muri CHAN inshuro ebyiri (2014 na 2016), anashyira akadomo ku myaka 39 yari imaze itajya mu gikombe cya Afurika, kuko yakinnye CAN 2017.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda binyuze ku mbuga zabo za Internet (Social Media) bagaragaje agahinda gakomeye ko gutandukana n’uyu mutoza kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda ‘FUFA’ ryananiwe kumuhemba.
Umwe muri bo ni Hon.Robert Kyagulanyi Ssentamu bita Bobi Wine (usanzwe ari umuhanzi) yagize ati: “Inkuru ivuga ko umutoza wacu dukunda Micho kubera kubura amafaranga yo kumuhemba ni igisebo gikomeye ku mupira w’amaguru wacu no kuri Uganda nk’igihugu. Ntituzibagirwa ibintu byose yatugejejeho yari umuyobozi ushinzwe ibyishimo byacu mu mupira w’amaguru none turaretse aragenda turasebye. Nitureba nabi n’u Rwanda ruzadusezerera.”
Mu gihe Uganda Craines itaramenya uzatoza uyu mukino uteganyijwe tariki 12 Kanama 2017, Antoine Hey utoza u Rwanda we yatangiye umwiherero kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017.
Abakinnyi 22 b’Amavubi batangira imyitozo kuri uyu wa mbere
Roben NGABO
UMUSEKE
from UMUSEKE http://ift.tt/2wd1M5m
No comments:
Post a Comment