Ambasaderi Richard Kabonero, wamaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda, yakomereje inshingano ze nk’izi mu gihugu cya Tanzania, aho kuri uyu wa gatandatu, itariki 29 Nyakanga 2017, yashyikirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Dr Augustine mahiga, impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye muri Tanzania.
Ambasaderi Kabonero wamaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda akaba yarasezeye I Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
Minisitiri Dr Mahiga yahaye ikaze Ambasaderi Kabonero muri Tanzania ndetse no mu murwa mukuru wa Kagera, Bukoba, amwifuriza kuzagira ibihe byiza nk’umudipolomate muri Tanzania.
Ku ruhande rwe, Ambasaderi Kabonero yashimiye uko yakiriwe na minisitiri wa Tanzania na Guverinoma y’iki gihugu muri Rusange, avuga ko yiteguye gukomeza gukorana mu buryo bwubaka na minisitiri Mahiga na Guverinoma ya Tanzania yose mu rwego rwo kurushaho gukomeza imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko Ambasaderi Kabonero yatangiye gukora mu 1988 nk’umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, nyuma akaba umunyamabanga wungirije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, mbere yo koherezwa mu gihugu cya Kenya mu 1990 kuba umunyamabanga wa gatatu wa ambasade ya Uganda.
Nyuma perezida Museveni yamwohereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba umunyamabanga wa mbere, ashinzwe ubukungu, n’ibijyanye n’itangazamakuru muri Ambasade ya Uganda i Washington D.C.
Aha niho Kabonero yagiye akura ubunararibonye muri dipolomasi, akaba agiye muri Tanzania mu gihe imibanire y’iki gihugu na Uganda yifashe neza, aho ibihugu byombi biri gufatanya kubaka inzira izajya inyuzwamo peteroli iva Hoima muri Uganda ijya ku Cyambu cya Tanga.
Ambasaderi Kabonero knadi ngo azaba afite inshingano zo guha isura nshya ambasade ya Uganda yari imaze imyaka itanu nta ambasaderi uyibamo.
Ambasaderi Richard Kabonero wavukiye mu Karere ka Ntungamo, ni umuvandimwe w’umunyemari w’i Kampala, Bob Kabonero ufite Kampala Casino, ndetse akaba musaza wa Suzan Muhwezi, umujyanama wa perezida kuri AGOA (African Growth and Opportunity Act ) akaba n’umugore wa Maj. Gen. Jim Muhwezi wigeze kuba minisitiri n’umukuru w’inzego z’ubutasi za Uganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2hdizTf
via IFTTT
No comments:
Post a Comment