Ngo Twagiramungu yifuzaga ko Kagame ari we uba perezida nyuma yo kubohora igihugu

Umukandida Paul Kagame aravuga ko usibye Abanyamuryango ba FPR bagaragaje ko bifuza ko akomeza kubayobora, hari n’anadi bantu batari muri FPR no mu yandi mashyaka yagaragaje ko ashyigikiye umukandida wayo, ngo bashyira mu gaciro nabo babyifuza kandi babitangiye kera nka Senateri Bernard Makuza. Yakomoje  kandi ku munyapolitiki Faustin Twagiramungu avuga ko nawe nyuma y’intambara yifuzaga ko ari we (Kagame) waba perezida.

Aha umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yari akomoje ku magambo ya Senateri Bernard Makuza ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, aho yavuze bimwe mu bintu yakoze bitapfa gukorwa n’undi wese nyuma y’urugamba rwahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.

Senateri Makuza yavuze ko mu bumenyi bucye afite ku miterere y’inzego za gisirikare, umugaba w’ingabo ayobora ingabo ku rugamba agahita aba perezida nyuma yo gutsinda intambara. Ati: “Ariko wowe ntiwigeze ubukora. Waremeye undi muntu aba perezida uramwungiriza. Ibi birihariye. Ntusanzwe,”

Senateri Makuza yafashe akanya asobanura Paul Kagame avuga ko yabashije kumenya byinshi ku miterere ye, ariko avuga ko abamuzi akiri umusore bashobora kumusobanura neza, “Ariko ku bicye nkuziho, ntusanzwe”.

Makuza yakomeje avuga ko abanyapolitiki benshi nyuma y’uko FPR ifata ubutegetsi bashakaga ko Paul Kagame ari we uba perezida.

Nubwo atigeze avuga amazina yabo, umukandida Paul Kagame we yahishuriye abaturage bari baje kumushyigikira mu kwiyamamaza kuri St. Joseph Kigabiro mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 29 Nyakanga, abo banyapolitiki Makuza yavugaga.

Yagize ati: Intambara irangiye dushyiraho leta y’ubumwe n’ibindi, yabatsinze ntiyanabavuze n’amazina.., bari abantu benshi, barimo ba Twagiramungu..ngirango niwe yigeze kuvuga uba hanze, ariko duhora dutumira ngo atahe nawe,…yari ahari, icyantangazaga, nuko icyo gihe bazana ari igurupu nini,..harimo abantu ba PL, ba PSD, harimo aba..icyo gihe yari MDR niyo Twagiramungu yari ayoboye.., icyo gihe noneho tubasobanurira ibigiye gukorwa n’iki..icyantangaje nuko icyo gihe nyine uwo Makuza yavugaga..yambwiraga ngo ninjye ukwiye kuba perezida.”

Umukandida kagame yongeyeho ko hashize igihe gito ngo yabihinduye kuko atari akimukeneye. Ati: “Ngirango yibwiraga ahari ko azankoresha. Nari nabaye urutindo yambukiraho.” Yongeyeho ko ibyo ari amateka icyo yashakaga kuvuga ari ubufatanye.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2u9DUOG
via IFTTT

No comments:

Post a Comment