Umukobwa wahambwe mu gituro kimeze nka Iphone akomeje gutangaza benshi ku Isi.

Umukobwa witwa Rita Shameeva w’Umurusiya akomeje guca ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera igituro yahambwemo gitangaje aho cyubatswe nka Iphone irimo ifoto ye.

Uyu murusiyakazi w’imyaka 25 yarapfuye yubakirwa igituro gifite umutwe ushushanyijeho Iphone irimo ifoto ye byatumye abaje kumushyingura bataha batunguwe cyane.Se w’uyu mukobwa niwe wemeje ko umwana we bagomba kumuhamba mu gituro gitatseho telefoni ya Iphone,barabikora,none aka gashya kaciye ibintu hirya no hino ku isi nk’uko ikinyamakuru the Sun cyabyanditse.

Uyu mukobwa wapfuye muri Mutarama 2016 azize urupfu rutunguranye,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga aho amafoto y’igituro cye yakomeje gucaracara hirya no hino.Umwe mu bashyinguye uyu mukobwa witwa Nikolay Yevdokimov yavuze ko akibibona yagize ngo ari kurota kubera ubuhanga bwakoreshwejwe mu kubaka iki gituro cy’uyu mukobwa.


Biravugwa ko impamvu yatumye igituro cy’uyu mukobwa cyubakwa muri ubu buryo ari uko yakundaga bidasanzwe Iphone ye.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2IiA5ze
via IFTTT

No comments:

Post a Comment