Hamisa Mobetto yahishuye imyaka ye ,benshi baratungurwa.

Umunyamideli Hamisa Mobetto ukomeye cyane hariya mugihugu cya Tanzania akaba n’Umwe mu bagore babyaranye na Diamond Platnumz kuri ubu bafitanye umwana umwe w’Umuhungu witwa Dylan yongeye kuvugisha benshi mu bafana be ubwo yahishuraga imyaka yari afite atangira gukundana na Diamond, ibintu byatumye benshi bemeza ko uyu mugore yaba yarabeshye imyaka ye y’amavuko afite ubu.


Hamisa Mobetto n’Ubwishongozi bwinshi cyane yakomeje kwihenura kuri Zari Hassan amushinja ko ashaje ndetse akamwumvisha ko we akiri muto dore ko yamubwiraga ko we afite imyaka 22 gusa y’Amavuko.Mukiganiro Hamisa mobetto yagiranye n’Umunyamakuru witwa Willy M Tuva yakomoje ku rukundo rwe na Diamond Platnumz aho avuga ko iki cyamamare muri muzika ya Tanzaniya ndetse no mu karere k’Africa y’Uburasirazuba yatangiye ku mutereta afite imyaka 16 y’Amavuko gusa.

Yagize ati :“Nari nkiga mu mashuri y’isumbuye , icyo gihe nari ngeze mu mwaka wa kabiri, nari mfite imyaka nka 16 cyangwa 17, Diamond nibwo yatangiye kujya amvugisha , akanyitaho ndetse akampa ubushobozi bwo kuba nakwigurira ibintu bitandukanye birimo telephone n’Ibindi. Nanjye mwizeza kujya mwita inshuti y’ibihe byose.”


Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi bahise batangira kubara imyaka Hamisa ashobora kuba afite basanga arengeje imyaka 25 dore ko uyu mugore yakunze guhamya kenshi ko amaze imyaka 10 akundana na Diamond.Mu minsi yashize nibwo Hamisa Mobetto yashinjwaga amarozi ubwo byavugwaga ko ashaka kuroga Diamond Platnumz ngo arusheho ku mukunda. Hamisa abajijwe ibi yatangaje ko iryo jwi ryumvikanye rivuga uburozi koko yariwe ariko anabisabira imbabazi.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2OolSGp
via IFTTT

No comments:

Post a Comment