Burkina Faso: Abasilikali Barenga 20 Bishwe n’Intagondwa mu Kwezi Kumwe

Uyu munsi, abasilikali umunani bishwe n’igisasu cyatukanye imodoka barimo igikandagiye, mu ntara ya Soum, mu majyaruguru ya Burkina Faso. Perezida Roch Marc Christian Kaboré yoherereje ubutumwa bw’akababaro ingabo z’igihugu, n’imiryango y’abasilikali bapfuye. Yavuze ko ibitero nka biriya bitazigera bibaca intege zo kurengera ubusugire bw’igihugu. Burkina Faso ihana imbibe na Mali na Niger, ibihugu bibili bimaze imyaka itatu nihanganye n’intambara y’intagondwa. Igitero cy’uyu munsi gikurikiye ikindi cyahitanye abajandarume batatu ku cyumweru gishize muri iriya ntara ya Soum. Intagondwa zashimuse kandi abantu batatu bakorera ikigo gicukura zahabu: Umuhinde, Umuny’Afrika y’Epfo, n’umwenegihugu cya Burkina Faso. Mu burasirazuba bwa Burkina Faso, abasilikali 13 nabo bahitanywe n’ibisasu byatukije imodoka zabo mu kwezi kwa munani gushize.  

from Voice of America https://ift.tt/2xR3wUk
via IFTTT

No comments:

Post a Comment