Trump Yikomye Irani n’Ubushinwa

Uyu munsi, Perezida wa Amerika  Donald Trump yayoboye inama y’inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi ku cyicaro cyayo i New York. Mu ijambo rye ryo kuyifungura, yikomye cyane Irani avuga ko ari yo ya mbere ku isi itera inkunga iterabwoba. Perezida Trump yavuze ko igihugu cyitwara gutyo kidashobora kwemererwa gutunga intwaro za kirimbuzi, kandi ko Amerika izakomeza gukaza ibihano kuri Irani. Ejo, mu ijambo yagejeje ku Nama Rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Trump yari yasabye ibihugu by’isi “guha akato Irani igihe cyose ikomeje ubushotoranyi bwayo.” Naho Perezida Hassan Rouhani wa Irani yabwiye iyi Nama ko nta gihugu na kimwe gishobora kujya mu mishyikirano ku ngufu. Muri iyi nama y’uyu munsi, Perezida Trump yareze kandi Ubushinwa ko bwivanga mu matora y’Amerika yo mu kwezi kwa 11 gutaha. Yavuze ngo “Ntibanshaka, kandi ntibashaka ko dutsinda aya matora, kubera ko ari jye perezida wa mbere w’Amerika ukosoye ibitagenda neza mu bucuruzi hagati y’Amerika n’Ubushinwa.” Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, yahakanye ibirego bya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.    

from Voice of America https://ift.tt/2ObrYdr
via IFTTT

No comments:

Post a Comment