Ibyo Paul Pogba yatangiye gukorera Mourinho ni agahomamunwa.

Byamaze kumenyekana ko umukinnyi Paul Pogba afatanyije na bamwe mu bakinnyi ba Manchester United barimo Anthony Martial na Eric Bailly n’abandi, batangiye umugambi mubisha wo gushyira hasi umutoza wabo Jose Mourinho, ngo asohoke vuba na bwangu muri Manchester United.


Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uri hagati ya Jose Mourinho na Paul pogba,bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batangiye kwifatanya n’uyu mufaransa kwirukanisha uyu mutoza w’umunya Portugal kubera uburyo abafata nabi.Paul pogba aherutse kujya mu binyamakuru avuga ko badakwiriye gukina bugarira nk’uko umutoza wabo Mourinho abibasaba,ahubwo ko bakwiriye gusatira cyane igihe bari kuri Old Trafford,ibintu byababaje Mourinho ahita amwambura uburenganzira bwo kuba kapiteni wungirije.


Mu ijoro ryo ku wa Kabiri ubwo Manchester United yasezererwaga na Derby County,Pogba yagaragaye ari guseka muri stade we na Andreas Pereira birakaza Mourinho cyane ndetse aterana amagambo na Pogba mu myitozo yo kuwa gatatu.Martial wimwe umwanya wo gukina na Jose Mourinho,ni umwe mu bakinnyi banga cyane Mourinho ndetse biravugwa ko we, Eric Bailly,Andreas Pereira na Marcus Rashford biyunze kuri Pogba mu rugamba rwo kurwanya Mourinho.

Benshi bafitiye impungenge Manchester United kuko bivugwa ko benshi mu bakinnyi bimwe amahirwe yo gukina na Jose Mourinho bamufitiye inzika ndetse biteguye kumwihimuraho bamutsindisha.



from YEGOB|Entertainment News https://ift.tt/2Qk9yEP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment