Umwana w’umuhungu w’imyaka 7 y’amavuko witwa Sambath yibanira n’inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire mu nzu iwabo, akararana nay o ndetse no mu yansimasaha akaba ari kwikinira na yo.
Uyu mwana wo mu muri Cambodia avugwaho kuba abayeho imibereho itangaje ku kijyanye n’umubano udasanzwe afitanye n’iriya nzoka itamurya kandi itunzwe n’inyama.
Imibereho y’uyu mwana yamaze kwihuza neza n’iyiriya nzoka kuko atifuza kuba aho atayireba.
Igihugu cya Cambodia, igihugu kirangwamo ibikururanda byinshi byo mu bwoko bw’inzoka ndetse n’abaturage benshi bakaba batunzwe n’inzoka bajya guhiga mu gisambu.
Uyu mwana w’umuhungu akomoka mu muryango w’abahinzi b’umuceri, ariko mu muco wa bo bakaba bafite guhiga inzoka bakazirya izindi bakazorora.
Uyu mwana akimara kubona inzoka ikura ku buryo budasanzwe, yahizemo kwibanira nay o mu cyumba ndetse ikanizingazinga akaba ari yo aryamaho aho kumusasira ubundi buriri.
Ni inzoka nini ku buryo ishobora kumira umuntu w’umugano mu buro butagoranye, ariko ikaba itararya ako kana kirirwa kakarara gakina na yo mu gihe irya ibyo bayinagiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitte
from bwiza http://ift.tt/2wPcH9S
via IFTTT
No comments:
Post a Comment