Monusco irasabira ibihano abasirikare wa Congo bayivogereye mu birindiro byayo

Ingabo za Loni ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(MONUSCO), zirasabira ibihano itsinda ry’abasirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavogereye aho ikorera, bahakurikiranye umunyamakuru wari uhahungiye.

Mu itangazo yashyize ahabona Monusco ku wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 32017, umuyobozi udasanzwe w’Umunyamabanga wa Loni muri Congo,  Maman Sambo Sidikou, yamaganye ivogerwa ry’umutungo wa Loni. Akomeza avuga ko ari igikorwa cyabereye i Kananga, ku wa mbere w’iki cyumweru gikozwe n’ingabo za Congo Kinshasa.

Muri iryo tangazo Monusco igaragaza ko itsinda ry’abasirikare, binjiye ku ngufu mu birindiro bya Monusco bitwaje gukurikiranayo umunyamakuru wari uhahungiye. Abo basirikare bari babitegetswe na Gen Marcellin Assumani, umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo za Congo mu bice bya Kasaï, nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Maman Sambo Sidikou

Ikomeza isaba ko ababizemo uruhare bakurikiranwa.

Sidikou ati “  Turasaba Guverinoma ya Congo kumara impungenge ko abagize uruhare muri icyo kibazo babibazwa kandi hagafatwa ingamba zikwiye kugirango ibyo ntibizasubire.

Loni itangaza ko inyubako zayo, n’aho ikorera ibikorwa byayo bitavogerwa, nkuko biteganywa mu masezerano ashyiraho sitati y’ingabo  zayo na Guverinoma ya Congo (SOFA). Ikomeza isaba Guverinoma ya Congo kubahiriza ibigenwa na SOFA uko biri.

 

Irasaba Loni kandi ko ikwiye kongera aho abanyamakuru bagera muri iki gihugu, mu rwego rwo kunoza akazi kabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xM7jk1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment