Sobanukirwa iby’ingagi 19 zizitwa amazina ejo n’imiryango zikomokamo

Uyu ni umwana w'ingagi wavutse nyina yitwa Umwe yo mu muryango witwa Isimbi yavutse muri Nzeri umwaka ushize nayo izitwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeri, mu Kinigi mu karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita amazina ingagi 19, zirimo abana b’ingagi 14, abagore b’ingagi bashya 4 n’umuryango umwe mushya wavutse.

Uyu ni umwana w'ingagi wavutse nyina yitwa Umwe yo mu muryango witwa Isimbi yavutse muri Nzeri umwaka ushize nayo izitwa.

Uyu ni umwana w’ingagi wavutse nyina yitwa Umwe yo mu muryango witwa Isimbi yavutse muri Nzeri umwaka ushize nayo izitwa.

Nk’uko tubikesha urwego rw’igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere “Rwanda Development Board -RDB), ari narwo rushinzwe ubukerarugendo, mu ngagi zizitwa harimo umuryango umwe w’ingagi ikomoka mu muryango wa Marambo, ndetse ingagi z’ingore 4 nshya mu miryango ya Ntambara, Amahoro, na Muhoza (2).

Mu bana b’ingagi bazitwa harimo, harimo abagera kuri 11 bavutse mu 2016 n’abandi battu (3) bavutse muri uyu mwaka wa 2017.

Ni ukuvuga, uwavutse tariki 01 Mata 2016, nyina ni Kuryama yo mu muryango witwa Mahirwe,
Hakaba uwavutse tariki 13 Nyakanga 2016, ni igitsina gabo, nyina ni Umoja yo mu muryango witwa Hirwa,
Uwavutse tariki 30 Nyakanga 2016, ni igitsina gabo, nyina ni Turiho yo mu muryango witwa Agashya,
Uwavutse tariki 04 Kanama 2016, nyina ni Kurudi yo mu muryango witwa Titus,
Uwavutse tariki 07 Kanama 2016, nyina ni Ukuri yo mu muryango witwa Mafunzo,
Uwavutse tariki 04 Nzeri 2016, ni igitsina gabo, nyina ni Umwe yo mu muryango witwa Isimbi.

Hari kandi uwavutse tariki 06 Nzeri 2016, nyina ni Nyabitondore yo mu muryango witwa Pablo,
Uwavutse tariki 08 Nzeri 2016, nyina ni Tamu yo mu muryango witwa Iyambere,
Uwavutse tariki 14 Nzeri 2016, ni igitsina gabo, nyina yitwa Ingufu yo mu muryango witwa Susa,
Uwavutse tariki 02 Ukwakira 2016, ni igitsina gabo, nyina yitwa Inkubito yo mu muryango witwa Muhoza,
Uwavutse tariki 29 Ukuboza 2016, ni igitsina gabo, nyina ni Intango yo mu muryango witwa Agashya.

Hazitwa kandi uwavutse tariki 01 Werurwe 2017, nyina ni Tegereza yo mu muryango witwa Ntambara
Uwavutse tariki 04 Werurwe 2017, ni igitsina gabo, nyina ni Ejoheza yo mu muryango witwa Isimbi
Uwavutse tariki 24 Mata 2017, nyina ni Mitimbili yo mu muryango witwa Pablo.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2wjRx2h

No comments:

Post a Comment