Ubu ni igihe gikomeye muri ibi biro: Murekezi atanga inkoni anibutsa umusimbuye guhita aza kumugaragariza imitungo

Minisitiri w'intebe ucyuye igihe yahererekanyije ububasha na mugenzi we umusimbuye anamwibutsa ko agomba guhita aza kumugaragariza imitungo.

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi ni bwo uyu muhango wabayeho Dr Ngirente Edouard Minisitiri w'intebe mushya ahererekanya ububasha na Murekezi Anastase asimbuye.

Mu ijambo rye Murekezi Anastase yavuze ko yishimiye guhererekanya ububasha na Dr Ngirente Edouard umusimbuye.

Ati :”Ubu ni igihe gikomeye muri ibi biro kimwe mu bihe bikomeye kuko mu byishimo bikomeye mpereje inkoni unsimbuye Dr Ngirente Edouard umunyarwanda w'umuhanga umukozi w'umurava uzwi ku Isi hose .”

Yavuze ko atewe ishema no kuba u Rwanda rufite abanyabwenge nka Dr Ngirente ati :”Ni ishema rero kuba u Rwanda rugenda rugira abana barwo babahanga ni ishema rikomeye kubona abantu bagenda bakora bakabona ababasimbura kandi mu mahoro…. Nagira ngo rero nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye Minisitiri w'intebe mushya ukwiye.”

Yavuze ko ari amahirwe ko u Rwanda rubonye Minisitiri w'Intebe mushyashya ukiri muto mu myaka kandi ko yizeye ko azanye amaraso mashya.

Mu kumugira inama Murekezi yagize ati:”mbagiriye inama yo kuzakorana na bangenzi banyu Perezida Kagame yabahaye ngo mukorane ni bwo muzagera ku musaruro mwiza w'imirimo mugiye gukora.”

Yamubwiye ko namukeneraho inama azaza bwangu akazimuha ati :” igihe cyose uzaba ukeneye inama zanjye nzaza bwangu n'imodoka nimfiraho nzaza niruka n'amaguru. Naba twari dusanzwe dukorana twishimiye ishyirwaho ryanyu kandi twiteguye kubagira inama aho muzadukenera hose.”

Yamwijeje ko n'igihe azabona ibyangirika atazategereza ko aza kumugisha inama ahubwo ngo azamwegera amwereke aho akosora.

Minisitiri w'intebe mushyashya Dr Ngirente Edouard yishimiye ko yisanze mu bakozi bari barimo abenshi ngo bari basanzwe baziranye ndetse ngo harimo n'abo biganye avuga ko bateye imbaraga mu kazi.

Yavuze ko ashimira Perezida Kagame wamuhaye uyu mwanya ati :”ndashimira Umukuru w'igihugu nk'uko nabimwereye nanabyemereye n'abanyarwanda imbaraga mfite zose nzaziha igihugu.”

Yashimiye kandi uwo asimbuye kuri uyu mwanya Murekezi Anastase imirimo myiza yakoze amwizeza ko azatera ikirenge mucye. Yamushimiye kandi ko yemeye kuzamugira inama.

Ibirori birangiye Murekezi Anastase yafashe umwanya mu rwego rwinshi ati :” akantu gato nongeraho nari nibagiwe nagira ngo nkwibutse ko Minisitiri w'intebe mushya yerekana imitungo ku Umuvunyi ndetse n'abandi ba Minisitiri bashya.”

Murekezi Anastase ubu akaba nyuma yo gukurwa kuri uyu mwanya yahise agirwa umuvunyi mukuru w'u Rwanda .



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2xPWm0Y
via IFTTT

No comments:

Post a Comment