Ikibuye cy’umurambararo wa 4Km kuwa gatanu kizaca hafi y’isi

Abahanga bo muri NASA baremeza ko ibipimo by’umuvuduko n’ubunini n’intera byerekana ko hari ikibuye  kinini cyane kizaca hafi ku Isi ku wa Gatanu taliki ya 01, Nzeri, 2017, ngo kiramutse kigonze isi cyarangiza ubuzima bwose.

Ikibuye Florence kigonze isi nta buzima bwasigara

Ikibuye Florence kigonze isi nta buzima bwasigara

Iki kibuye bise Florence kizaca hafi y’Isi mu ntera ya kilometero miliyoni zirindwi,  abahanga bavuga ko ari intera iri hafi cyane y’Isi bagereranyije n’intera itandukanya Ukwezi n’Isi.

NASA ivuga ko aribwo bwa mbere babonye ‘asteroid’ nini gutya izaba iciye hafi y’isi, izindi zanyuze hafi y’isi ngo zabaga ari nto.

Ubunini bwa ririya buye n’umuvuduko rizaba ririho birahagije ngo ririmbure ibiri ku isi byose ariko NASA ivuga ko bitazaba kuri iyi nshuro.

Igishishikaje abahanga ba NASA cyane ni uko Florence ari nini cyane kurusha ibindi bibuye byaciye hafi y’Isi mbere yayo.

NASA ifite ikigo kihariye gishinzwe kureba no kwiga uko ibibuye byo mu kirere biyega bityo bajya bamenya kare cyane igihe bizaca hafi y’isi cyangwa niba bitazayigonga.

Ababonye iki kibuye bwa mbere ni abahanga bo mu ishami rya NASA rikorera muri Australia rigenzura ikirere n’isanzure.

Imibare yabo yerekana ko inzira biriya bibuye biba bigenderaho, uramutse uhindutse gato bitewe n’izindi ngufu ziba mu kirere cyane cyane izituruka ku izuba, byatuma biyoba bikaba byagonga umwe mu mibumbe iri mu Nzira Nyamata(Voie Lactée).

Imibare kandi yereka abahanga ko ikibuye Florence gishobora kuzava mu murongo kigenderamo mu myaka myinshi iri imbere kikaba cyagonga isi.

Muri 1980 nibwo bwa mbere cyagaragaye aho cyaciye hari kure cyane y’Isi ugereranyije n’aho kizaca kuri uyu wa Gatanu, taliki 01, Nzeri 2017.

Abafite ibyuma bireba mu kirere bazabasha kureba icyo kibuye ariko abazabasha kukibona neza ni abazaba bari muri Australia na New Zealand.

Televiziyo ya NASA ikorera umushinga wayo witwa Virtual Telescope Project izacishaho uko ikibuye Florence kizaca hafi y’Isi, hazaba ari mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu.

Iki kibuye ntabwo kizongera kunyura hafi y’isi kugeza mu mwaka wa 2500.

Niyo asteroid nini igiye guca hafi y'isi

Niyo asteroid nini igiye guca hafi y’isi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2whVGUf

No comments:

Post a Comment