Ngirente afite imbaraga, afite ubushake afite n'ubwenge nizeye ko tuzakorana neza- Kagame

Ibi Umukuru w'igihugu abigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama ubwo yakiraga indahiro ya Minisiteri w'Intebe mushya, Dr Edouard Ngirente nyuma y'amasaha make ahawe kuyobora uyu mwanya.

Perezida Kagame yavuze ko yizeye neza imikoranire myiza hagati yabo bombi ndetse n'abandi bazafatanya kuyobora Guverinoma nshya, ngo kuko ashoboye kandi akaba afite imbaraga , ubushake n'ubwenge buhagije.

Yagize ati "Iyo mirimo mishya agiyemo yo kuyobora guverinoma tuzayifatanya twese kandi ndizera ko afite imbaraga, ubushake, ubwenge buhagije n'ubumenyi kugira ngo ibimutezweho twese dushobore kubigeraho.Ndamushimiye rero kandi ndizera ko bizagenda neza."

Perezida kandi yanaboneyeho gushimira Minisiutiri w'Intebe ucyuye igihe bwana Anastase Murekezi avuga ko nawe yakoze neza imirimo ye ndetse anamwizeza ko azabona umwanya muri guverinoma nshya iri gutegurwa.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vJM7tC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment