Mbere gato yuko isoko ry’abakinnyi rifunga ikipe ya Chelsea ikaba iri mu nzira zo kugura umukinnyi wa Bayern Munich

Mu gihe habura amasaha atarenga 48 gusa ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rirangire ku mugabane w’uburayi, amakipe akomeye ahangayikishijwe bikomeye no kurangiza kugura abakinnyi yifuza azakoresha muri uyu mwaka w’imikino  watangiye, akaba ari kubwizo mpamvu nkuko tubikesha ikinyamakuru Bild cyo mu gihugu cy’ubudage, ikipe ya Chelsea nayo iri mu biganiro n’ikipe ya Bayern Munich.Image result for rafinha bayernUbuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bukaba bwatangiye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bayern Munich nkuko tubikesha Bild, kugirango barebe ko kuri Miliyoni 25 z’amapound ikipe ya Bayern Munich yabarekurira Márcio Rafael Ferreira de Souza uzwi nka Rafinha ku myaka ye 31 ngo abe yasinya mu ikipe ya Chelsea. Ni mugihe ikipe ya Chelsea yangiwe na Juventus gutwara Alex Sandro bifuje cyane ndetse na Alex Oxlade Chamberlain wanze kuva mu ikipe ya Arsenal ngo yerekeze muri Chelsea. tukaba dutegereje kureba niba ikipe ya Bayern Munich iri bwemere kurekura uyu mugabo.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2wiIWfZ
via IFTTT

No comments:

Post a Comment