Sudani y’Epfo: SSDF iravuga ko umunyamakuru w’umunyamerika uherutse kwicwa yakoranaga n’inyeshyamba

Umunyamakuru w’Umunyamerika uherutse kwicirwa mu mirwano hagati y’inyeshyamba n’ingabo za leta ngo yari yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’igisirikare cya Sudani y’Epfo (South Sudan Defense Forces), yahoze ari SPLM.

Umuvugizi w’igisirikare, Lul Ruai Koang, yavuze ko umunyamakuru Christopher Allen w’imyaka 26, yinjiranye muri Sudani y’Epfo n’inyeshyamba, ndetse aburira abanyamakuru ababuza kwifatanya n’imitwe yitwaje ibirwanisho. Akaba yongeyeho ko umuntu wese uzabatera afatanyije n’imitwe yitwaje ibirwanisho azakanirwa urumukwiye.

Umunyamakuru Christopher Allen wakoraga ku giti cye, yiciwe kuwa gatandatu ushize mu mirwano yahuje ingabo za leta ya Sudani y’Epfo n’inyeshyamba ahitwa Kaya, umujyi uhana imbibe n’igihugu cya Uganda.

Kuri uyu wa kabiri, itariki 29 Kanama, abayobozi muri guverinoma ya Sudani y’Epfo bakaba batangaje ko Umunyamamerika wiciwe mu mirwano yari inyeshyamba y’umuzungu, bahakana ko yari umunyamakuru wigenga wiciwe ku rugamba nk’uko iyi nkuru dukesha Sudani Tribune ikomeza ivuga.

Riak Gok Majok, umwe mu bagize inama y’umushyikirano y’igihugu, nawe aremeza ko uyu Atari umunyamakuru. Uyu avuga ko nyuma y’impinduka mu buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari biteze uburyo bushya bwo gukemura ibibazo bya Sudani y’Epfo ariko ngo si ko biri.

Yagize ati: “Sinshobora kubyemera n’iyo wanshiraho umunwa w’imbunda ko bwana Christopher na bagenzi be ari abanyamakuru ba nyabo, oya, ntabwo ari bo. Nicyo gihe ngo twicare ku meza ngo dushake uigisubizo gifatika cy’ibibazo byacu.”

Yakomeje avuga ko abantu nka Christopher bazakomeza kwenyegeza iyi ntambara yo muri Sudani y’Epfo mu nyungu zabo.

Soma inkuru bifitanye isano hano

Sudani y’Epfo: Umunyamakuru w’Umunyamerika mu bantu 19 baguye mu mirwano ikomeye

Hagati aho, Komite ishinzwe kurinda abanyamakuru (CPJ) yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’ibyatangajwe n’abayobozi ba Sudani y’Epfo bahakana ko Christopher yari umunyamakuru wigenga wishwe ari gushaka amakuru ku makimbirane yo muri iki gihugu.

Mu itangazo iyi komite yashyize ahagaragara, yasabye ko habaho iperereza ryimbitse ku kuntu Christopher Allen yishwe, ndetse isaba abayobozi b’iki gihugu kubaha abanyamakuru bose kimwe n’abasivili.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x53sBN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment