Perezida Kagame yijeje ko kuri uyu wa 30 Kanama, abagize Guverinoma nshya barara bamenyekanye

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko Kuri uyu wa 30 Kanama, abanyarwanda barara bamenye amazina y'abagize Guverinoma nshya.

Ibi yabitangaje nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe mushya Dr Ngirente Edouard warahiye ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Kanama mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma yo gushyiraho no kwakira indahiro ya Minisitiri w'Intebe nta kindi gisigaye uretse gushyiraho abandi bagize Guverinoma nshya.

Yagize ati: “Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w'Intebe, Ngirango murabizi uko bigenda bikurikirana, uyu muhango w'uyu munsi ni wo wagombaga kubanziriza ibindi byose, ubu hagomba gukurikiraho rero gushyirago Guverinoma, na yo iri mu nzira, ndetse wenda ku mugoroba, Ni ugukoreraho, twaratinze ariko ku mugoroba turabagezaho amazina y'abo twifuza cyangwa twumva bashobora gukora muri iki gihe kindi, hari abakomeza nkuko bisanzwe, hari n'abashya nanone muri iyi guverinoma, ngirango ibyo muranabimenyereye ntabwo ari bishya, birasanzwe!”

Yakomeje avuga ko abagore bazakomeza guhabwa imyanya muri iyi Guverino igiye kujyaho.

Ati: “Iyi Guverinoma izajyamo abagore n'abagabo ku buryo iyi guverinoma ituranga mu miterere yacu no muri byinshi tugomba kubahiriza, abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo, niko mbyumva, nta bijya biba 100% ariko turagerageza kugirango abanyarwanda bumve ko bahagarariwe na Guverinoma yaba ibatunganiye, ibisigaye bikaba ibikorwa.

…Ibyo itegeko nshinga ridusaba murabizi, ngomba kuryubahiriza rero, abagore ntibabe hasi ya 30%, icyifuzo ni no kurenza 30%. Uyobora Guverinoma afite ibyo agomba kubahiriza, ibyo nagerageje kubikurikiza, turagerageza kubyubahiriza iteka ariko ntabwo tuzashimisha buri wese ariko iyo ari benshi bigendera kuri uwo mubare.”

Umukuru w'igihugu kandi yavuze ko kuri uyu wa 31 Kanama, abazaba bahawe inshingano na bo bazarahira. Ati: “Ejo ndasaba inzego zibishinzwe zizongere ziduhe umwanya hanyuma twongere turahize abo tuza kuba twabagejejeho ku mugoroba ubwo tuzajye muri wikendi dufite Guverinoma.”



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wJgtks
via IFTTT

No comments:

Post a Comment