Ngirente….Afite imbaraga, afite ubushake afite n’ubwenge- Kagame

Ngirente Edouard arahirira imirimo mishya yahawe

*Turajya muri week end dufite n’abandi bagize guverinoma

Minisitiri w’intebe mushya Dr Ngirente Edouard amaze kurahirira imirimo mishya mu ndahiro iteganywa n’itegeko, amaze kurahira Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko uyu mugabo afite afite imbaraga, afite ubushake afite n’ubwenge bihagije kugira ngo ibimwitezweho bigerweho.

Ngirente Edouard arahirira imirimo mishya yahawe

Ngirente Edouard arahirira imirimo mishya yahawe

Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko n’abagize Guverinoma amazina yabo arara atangajwe uyu munsi, avuga ko harimo abasanzwemo n’abashya bari bwinjiremo. Bose bakazarahira vuba.

Perezida Kagame yashimiye cyane Ngirente kuba yemeye gukorera igihugu cye muri uyu mwanya wo kuyobora Guverinoma.

Ati “Nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije mbere, ariko twumvikanye ko iyo mirimo iremreye ariko nta n’uwo ikwiriye gukanga kuko ikorwa n’abantu.

Nasanze yiteguye abyumva, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa, nanamubwiye ko mu bikorwa uko tubimenyereye nta ukora wenyine, turuzuzanya, dukorera hamwe nk’umuco.

Afite imbaraga, afite ubushake afite n’ubwenge bihagije n’ubumenyi,…kugira ngo ibimwitezweho bigerweho twese dushobore kubigeraho.”

Perezida Kagame kandi yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi avuga ko  yakoze byinshi byiza kandi bifite icyo byabafashije kugira ngo bagere ku nshingano muri icyo gihe cye.

Ati “ ndibwira ko Murekezi ubushake bwe n’ubwitange bwe bitari impfabusa ahubwo bizakomeza no mu yindi mirimo nayo ifitiye igihugu akamaro atari iyo kuba Minisitiri w’Intebe gusa. Ibyo rero biraza gukurikiraho mu minsi iri imbere.

Nyuma yo kurahira kwa Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yavuze ko habayemo gutindaho ariko ubu bigiye kwihuta, ndetse kuri uyu mugoroba ngo amazina y’abo bifuza cyangwa bumva bashobora gukora muri iki gihe aratangazwa.

Ati “hari abakomeza nk’uko bisanzwe hari n’abashya….Ngira ngo ibyo murabimenyereye ntabwo ari bishya.”

Yashimangiye ko bagerageje ngo Guverinoma nshya abanyarwanda bose bashobore kuyibonamo nubwo ngo nta bijya biba 100% ati “Ariko turagerageza.”

Ati “Abanyarwanda bumve ko bahagarariwe na guverinoma ibatunganiye, ibisigaye bikaba gukora. Ntabwo tuzashimisha buri wese, ariko iyo ari benshi tugendera kuri uwo mubare.”

Perezida yavuze ko yifuza ko bitazatinda ku buryo bizagera muri iyi week end Guverinoma iriho.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vK62si

No comments:

Post a Comment