Abasore babiri basezeranye kubana akaramata bakorerwa ibirori by'agatangaza- Amafoto

Nick w'imyaka 25 y'amavuko na Dominic w'imyaka 27, bombi ibyabo byamenyekanye mu minsi ishize ubwo basakazaga inkuru y'uko bahuye ndetse bakanahishura ko bamaze imyaka 11 bakundana.Aya makuru aberekeyeho bayatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ndetse n'urwa @TheWayWeMet rukunze gukoreshwa n'ababa bashaka kwerekena amateka y'urukundo rwabo.

Aba basore bavuga ko bakundanye kuva bakimenyana ariko bikomeza kubagore kuko babanje kumara igihe kinini baratandukanye kubw'impamvu z'amasomo, aho umwe yagiye kwiga kure y'undi gusa kubw'amahirwe baza kongera guhura basubukura umubano wabo kugeza ubwo bemeranije kurushinga bakamara ubuzima bwabo bwose bibanira nk'uko ikinyamakuru Fazzfed kibitangaza.

Aba bombi basezeraniye imbere y'imana mu nzu ikorerwamo ibirori ya Bath Club kuri Miami Beach muri Florida, aho bari bashagawe n'imiryango ubona ko ari ibintu bisanzwe ndetse ibyishimo ari byose kubagize iyi miryango yabo ndetse n'inshuti.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2vFwQLm
via IFTTT

No comments:

Post a Comment