Polisi irimo gukora iperereza kuri Diane Rwigara n'umuryango we

Polisi y'U Rwanda irimo gukora iperereza kuri Diane Rwigara uherutse gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko bikaza kwanga bitewe nuko atari yujuje ibyasabwaga n'amategeko ya Komisiyo y'Amatora.

Umuvugiuzi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Rwigara arimo gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu bihe yashakaga imikono y'abashyigikira kandidatire ye mu matora ya Perezida yo muri Kanama uyu mwaka.

Ubwo komisiyo y'amatora (NEC) yatangazaga abemerewe kwiyamamaza, Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Diane Rwigara ku ilisiti y'abamusinyiye hariho abantu bapfuye.

Yavuze kandi ko Diane Rwigara yafatanyije n'umukorerabushake wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu Karere ka Rulindo witwa Uwingabire Joseph, bigana imikono y'abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y'itora uwo mukorerabushake yari afite.

Ibi bikaba ari byo Polisi irimo gukoraho iperereza kugirango Rwigara nahamwa n'icyo cyaha agihanirwe nkuko amategeko abiteganya.

Uretse ibyoi gukoresha inyanmdiko Mpimbano Rwigara akurikiranweho, hari n'icyaha cyo kunyereza imisoro umuryango we ukurikiranyweho biturutse ku kuba ikompanyi bahuriyeho ivugwaho kunyereza imisoro.

Amategeko ateganya ko umuntu wese uhimba inyandiko cyangwa ukoresha inyandiuko mpimbano abizi ahanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati yt'imyaka itanu na irindwi nkuko Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga.

Iyo ngingo igira iti: "Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000)."



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2vrgc6b
via IFTTT

No comments:

Post a Comment