Umugore yibye amacupa 18 y’inzoga ayahisha mu myenda yari yambaye (amafoto+video)

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kwiba mu iduka ry’inzoga amacupa 18 y’inzoga zihenze akayahisha mu myenda ye nk’uko bitangazwa n’Igipolisi cyo muri Louisiana.

Umugore yibye mu iduka amacupa 18 y’inzoga ayahisha no mu myenda yari yambaye - Video

Iki gipolisi kikaba cyarashyize ahagaragara video igaragaza ubujura bwakozwe n’uwo mugore camera zishinzwe umutekano zirimo kumureba, gishaka kumenya ko hari uwaba afite amakuru kuri uyu mugore.

Uyu mugore akaba yaribye ayo macupa 18 y’inzoga za likeri (Liquor) muri Thrifty Liquor Store iherereye kuri 420 Bert Kouns Industrial Loop mu gace ka Shreveport. Amakuru dekesha WWWNews akomeza atubwira ko ayo macupa yayahishaga mu ipantaro no mu isakoshi yari yitwaje yarangiza akajya aho bishyurira akishyura icupa rimwe gusa.

Abashinzwe kurwanya ibyaha bashyiriyeho amadolari 300 umuntu wamenya amakuru ndetse n’umwirondoro w’uyu mugore ugaragara muri video arimo kwiba inzoga, aho bivugwa ko hari n’abandi bantu bashobora kuba barabigizemo uruhare nabo bashakishwa.

 



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2whGBSA
via IFTTT

No comments:

Post a Comment